RALC yamaganye umuco weze wo kwaka intwererano ku ngufu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yamaganye umuco usigaye weze wo gusaba intwererano ku ngufu, ivuga ko ari imwe mu ngaruka zo gukoresha ubukwe burenze ubushobozi bw’abageni muri iki gihe.

Ikoranabuhanga risigaye ryaroroheje itumanaho mu bintu byose. Utabonye yashyizwe mu itsinda rya WhatsApp rimusaba gushyigikira umuntu runaka rimwe na rimwe bataziranye, abona ubutumwa bugufi kuri telefone ye bumusaba gushyigikira runaka atazi uzagira ubukwe.

Hasigaye hashyirwaho n’abashinzwe gukurikirana uko intwererano zitangwa, inama z’ubukwe za buri kanya hagaragazwa ibibura ngo ubukwe bugende neza n’ibindi.

Umuyobozi Ushinzwe ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, aganira na IGIHE yavuze ko ubusanzwe gutwerera biri mu muco nyarwanda icyakora ngo hari uburyo bisigaye bikorwa buhabanye n’umuco.

Ati “Ubundi umuntu atwerera inshuti ye. Ntabwo ari kwa kundi ujya mu mazina ari muri telefoni yawe ugahita wohereza kuri bose. Ubundi kera habaga inshuti n’abavandimwe bumvise ko cya kintu ari igikorwa cyabo, bakishyira hamwe, bakareba buri wese umuganda yazana. Afite kuzana inzoga, ibifungurwa […] mbese uko umuntu yishoboye. Ariko mu muco nyarwanda ntabwo umuntu yirirwa ajya gusabiriza intwererano.”

Dr Nzabonimpa yavuze ko umuntu atwerera mugenzi we bitewe n’ubucuti cyangwa ubuvandimwe bafitanye bitandukanye n’uburyo bamwe basigaye babigenza.

Ati “Ubona urutonde ruzenguruka mu mudugudu, wareba umuntu ugasanga ntaho umuzi ngo afite ubukwe. Hari n’abitwerereza ntibakore ubukwe bagira ngo babone amafaranga. Harimo ikintu cyo gushakira indonke mu bukwe aho kugira ngo bakore ubukwe.”

Kimwe mu biremereza ubukwe bw’ubu ni inkwano isigaye ihanitse ndetse ituma bamwe bajya no kuguza kugira ngo bayibone.

RALC ivuga ko ubusanzwe inkwano yatangwaga nk’ishimwe ku muryango w’umukobwa, nyamara ngo hari abayifata nk’ikiguzi bagahera ku mashuri umukobwa wabo yize, aho akora n’ibindi bakabona kugena igiciro cy’inkwano.

Dr Nzabonimpa avuga ko ariho haturuka kuguza cyangwa gushyira abantu ku gitutu ngo baguhe inkwano.

Ati “Umuryango umwe uba waremereye undi. Hatangiye amakimbirane bataranabana kubera ibyo bintu akenshi na kenshi kugira ngo biboneke habamo kuguza. Hazabanza habemo ibibazo mu gutwereza, abishyuze nk’aho hari ideni bamufitiye. Hari n’aho bashyiraho ikipe ishinzwe ubukangurambaga.”

Umwe mu baganiriye na IGIHE mu minsi ishize utarifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko akenshi kwaka intwererano ku gahato bituruka ku kutimenya, abantu bagashaka kwigana abifite.

Yagize ati “Ni gute umuntu ukorera ibihumbi 100, umaze imyaka ibiri cyangwa umwaka umwe akora yarizigamye ibihumbi 500, ategura ubukwe bwa miliyoni eshanu? Aba yumva se ayo mafaranga azayakura he? Njye mbona abenshi baba bashaka kwigana ubukwe babonye.”

Yavuze ko ibi bishobora kuzatuma abazakoresha ubukwe mu minsi iri imbere babura ubashyigikira kubera abakabatwereye bazinutswe.

Uku kwigana ubukwe bw’ahandi cyangwa bw’abandi hari n’ababona bizatuma ubukwe bwa Kinyarwanda butakaza umwimerere, aho guhuza abantu ngo basabane bagahura baryanira inzara umukwe n’umugeni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza