00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yafunguye Centre Culturel Francophone i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Centre Culturel Francophone ni ikigo gifite igice cyisanzuye kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’Abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

Perezida Macron yavuze ko icyo kigo gikwiriye kuba ahantu ho guteza imbere indangagaciro ziri mu Gifaransa n’abakoresha urwo rurimi hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko hakwiriye kuzaba ahantu ho kuvumburira ibintu bishya, umuco no guteza imbere urubyiruko by’umwihariko.

Ati “Igifaransa cyabaye ururimi mpuzamahanga kubera ubuvumbuzi, guhanga udushya, kugaba ibitero, ubukoloni, kubera intego n’imigambi by’Abafaransa bo mu binyejana byahise bakoresheje imbaraga ngo bemeze abandi bari batuye Isi […] icyiza ni uko Igifaransa cyiyuburuye, cyabaye ururimi rw’ibindi bihugu byinshi.”

“Ntabwo rukiri ururimi rw’u Bufaransa gusa, ni urwa benshi. Ni byiza ko hari abandi bantu bandika, bavumbura mu rurimi bita urwabo kandi umutima w’urwo rurimi uri hano muri Afurika kuko ni wo ufite abaruvuga, hari abarwandika bakiri bato kandi bari mu bumbuzi cyane.”

Kuba 40 % by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 15, Macron yavuze ko ari amahirwe yo kubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone.

Ati “Ndifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro aha hantu. Hazatangirwa amasomo, hazigishirizwa kandi hari buruse tuzajya dutanga mu myaka iri imbere. Hari byinshi tutarabona urubyiruko ruzavumburira aha.”

“Urwo rubyiruko ni amahirwe ku Rwanda, kuri Afurika, natwe twese. Dufite inshingano zo kurwigisha, kubazamura bakagera ku rundi rwego. Ayo mahirwe dufite azatubyarira ibibazo nitutita ku rubyiruko. Bizaba ari amahirwe kuri twese nidufasha urubyiruko kuba rwiza kurushaho, kurushaho gutuma bagira ubumenyi uko dushoboye.”

Centre Culturel Francophone yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Cyafunzwe kinasenywa mu 2014 n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

Perezida Emmanuel Macron afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, bafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone
Perezida Macron yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba ahantu ho guteza imbere indangagaciro ziri mu Gifaransa n’abakoresha urwo rurimi ku Isi
Centre Culturel Francophone Perezida Macron yafunguye iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali
Perezida Macron yasobanuriwe imiterere y'iki kigo
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone. Yijeje ko hazigishirizwa ndetse hakazatangwa buruse mu myaka iri imbere
Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric w'imyaka 43 yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba umwanya wo kugaragaza impano z’urubyiruko
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Centre Culturel Francophone i Kigali

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .