00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndakurongoye ndi… Ibyo wamenya ku muhango wagaragarizwagamo ubutwari bwo mu buriri

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Kamena 2021 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Kuva kera na kare ubutwari n’ubugwari bw’Abanyarwanda ntibyapimirwaga ku isibaniro gusa ahubwo no mu bundi buzima babamo buri munsi hari ibyakorwaga bikagaragaza intege zabo.

Uko umusore yitwaraga mu gitanda ku munsi wa mbere yashyingiwe, nabyo hari isura byamuheshaga muri bagenzi be no mu maso y’ababyeyi impundu zikavuzwa.

Mu mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda, umusore bamuzaniraga umugeni mu masaha y’umugoroba nka saa Kumi n’ebyiri ku munsi wo kumurongora ari nawo witwaga uw’ubukwe.

Umugeni bamuhekaga mu ngobyi bakajya gushyingira. Bamujyanaga bamutwikiriye ku buryo atagaragagara, bamugeza hafi y’iwabo w’umuhungu bakamuhamagara ngo naze arongore.

Umusizi akaba n’umuhanga mu by’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yasobanuye ko icyo gihe umusore yitabanaga umwishywa (ubwoko bw’icyatsi kirandaranda) n’amata yajunditse mu kanwa.

Umusore yarazaga agatwikurura umugeni muri cya kirago, maze akamwambika umwishywa mu ijosi, akamuvundereza ya mata (ajunditse) mu maso.

Nsanzabera yakomeje ati “Yamaraga kumwambika umwishywa no kumuvunderezaho amata agatangira kuvuga ngo ‘ndakurongoye ndi...’

Agakurikizaho ibyivugo byinshi; abantu nabo bagakoma amashyi ngo umuhungu yarongoye.

Uwo muhango witwaga kurongoza umwishywa ni wo wabanzirizaga ibirori byo muri iryo joro ry’ubukwe. Ubigereranyije no mu gihe cy’ubu, icyo cyatsi cyafatwaga nk’impeta abashyingiranywe bambikana.

Gifite imiterere n’imibereho yihariye ari nabyo byashingiweho Abanyarwanda bacyifashisha mu bukwe.

Nsanzabera yasobanuye ati “Umwishywa ni icyatsi kirandaranda, bivuze ko kwabaga ari ukumwifuza kororoka. Icya kabiri, umwishywa ni icyatsi kitajya gitinya amapfa n’izuba ku buryo gihora gitoshye; bivuze ko yabaga amwifuriza kutagwirwa n’amakuba n’ibizazane byose.”

Urugamba rwo kumaraho amavuta

Umusore yamaraga kwambika umugeni umwishywa nk’ikimenyetso cy’uko amurongoye, bajyaga mu rugo bakanywa, bagatera iz’ubukwe bakaririmba bakabyina.

Iyo imbyino zabaga zirangiye n’abatashye ubukwe bamaze kwica icyaka, ni bwo umuhungu n’umugeni we batangiraga gukirana.

Umugeni ugiye gushyingirwa yabaga yasizwe amavuta menshi y’ikimuri ku mubiri wose anyerera cyane.

Muri kwa gukirana hagati ye n’umuhungu wabaga ashaka kumuganza ngo batere akabariro, aho amufashe hose haranyereraga, agakomeza kugerageza kugeza ubwo ya mavuta agabanyutse akamufata neza cyangwa se agakora hasi akamusiga itaka akamuvaho.

Nsanzabera yakomeje agira ati “Uko agenda ashiraho [amavuta] noneho umuhungu akamunesha, akamutsinda ku buriri bagatera akabariro. Ibyo ni byo bitiriraga cya gikorwa cyabanje cyo kumumaraho amavuta.”

Uyu muhanga mu by’umuco yavuze ko uwo muhango wakorwaga se wabo w’umuhungu na nyirasenge w’umugeni bicaye aho bareba.

Kubera ko abana ba kera batagiraga ubukubaganyi cyane, habaga ubwo umuhungu n’umugeni we bayobewe uko babyitwaramo. Icyo gihe abo babyeyi baraberekeraga “bagataha bamaze kumenya neza ko umuhungu yarongoye n’umukobwa yarongowe”.

Mu gusohoka mu nzu, bazaga bavuza impundu bakakirwa n’abandi bari hanze, bakabyina bavuga ko byatunganye.

Iyo mbyino yarakomezaga ijoro ryose, impundu zikaba nyinshi bati “Umuhungu wacu yarongoye”.

Ibirori byakurikiraga umuhango wo kumaraho amavuta ni byo byitwaga “inkera y’ishimarongora”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .