Muhinyuza yinjiye mu muziki gakondo ushingiye ku mpanuro z’abakurambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Muhinyuza Fabrice ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki wa gakondo udakunze gukorwa na benshi mu Rwanda.

Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko yakoze umuziki wubakiye kuri gakondo, akurikije uko mu bihe bya kera abantu babaga bagomba kubaho, ikindi akaba akunda igihugu cye n’ibyacyo byose.

Ati “Umuziki wanjye wubakiye kuri gakondo kuko mu mpanuro zatangwaga na ba sogokuruza zabaga zubakiye ku muco nyarwanda. Nkunda iby’iwacu no gutanga ubutumwa bw’urukundo ahanini nibutsa Abanyarwanda kugarura urukundo rwahoze ruturanga kuva kera aho umuntu yaterwaga agatabarwa, yahisha agatumira abaturanyi n’inshuti bagasangira.”

Muhinyuza yavuze ko ashikamye mu muziki kandi azakomeza gutanga ubutumwa butandukanye bwo gufasha abanyarwanda muri rusange kuko ariwo muhamagaro we.

Ati “Nzakomeza gutanga ubutumwa muri urubanda harimo kwibutsa abantu urukundo na kirazira yahoze iranga Abanyarwanda, bisaba imbaraga z’umutima kugira ngo umuntu abe umuntu nyamuntu, agire urukundo yitandukanye n’ikizwi n’ubuhemu, abe umuntu ukunda abantu ubana na buri wese ubuzima bwe bwose.”

Muhinyuza Fabrice yatangiye gukora umuziki mu 2020, kubera amagambo n’ubutumwa yumvaga atakwihererana ashaka gusangiza abantu agendeye ku buzima yakuriyemo, abona ukuntu urukundo rugenda ruzima mu miryango no mu bahoze ari inshuti ze.

Amaze gukora indirimbo ebyiri gusa n’ubwo avuga ko abitse nyinshi zanditse ndetse hari n’izo ari gutunganya muri studio.

Uyu muhanzi wabayeho umusekirite ariko muri iki gihe akaba ari umukozi muri imwe muri sosiyete zikorera mu Rwanda, avuga ko muri uyu mwaka wa 2021 afite byinshi ahishiye abafana be.

Fabrice Muhinyuza, avuka mu muryango w’abana 10, abahungu batandatu n’abakobwa bane mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Muhinyuza yifuza gukora umuziki gakondo ushingiye ku mpanuro z'abakurambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .