00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka Afurika dukeneye nta wundi uzabidukorera-Protais Musoni

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement, Musoni Protais yabwiye urubyiruko rw’Afurika ko nta mutwaro w’ahashize rukikoreye, bityo bakwiye gutangira gukoresha umuco gakondo w’abanyafurika mu kugena abo bashaka kuba bo kuko nta wundi uzabikora.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu nama yahurije hamwe bamwe mu rubyiruko rw’Afurika ruturutse mu turere dutanu twa Afurika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga iteguwe na Pan African Movement Rwanda. Inama yagarukaga ku nsanganyamatsiko y’ amahirwe ahari ku rubyiruko rw’Afurika, uburyo bakwiteza imbere bashingiye ku muco n’umurage bya Afurika.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika nibo bicaye batekereza ku cyakorwa ngo umugabane wa Afurika utere imbere wishatsemo ibisubizo, basanga umurage n’umuco wa Afurika ari ubutunzi bukomeye ariko budakunze guhabwa agaciro.

Mu bihugu nka Nigeria, Senegal, Ghana n’ahandi usanga abahanzi baba aba gakondo, abanyabugeni, ababyinnyi n’abandi bari mu nganda ndangamuco ari bamwe mu binjiza amafaranga menshi, kandi bigafasha mu kumenyekanisha indangagaciro z’ibihugu byabo.

Niwo murongo abayoboye Afurika bifuza ko urubyiruko rwajyamo, rukabyaza amahirwe izo ngeri z’umuco n’umurage.

Muri iyi nama Musoni yavuze ko ibibazo umugabane wa Afurika ugifite hari uburyo byakemurwamo hagendewe ku muco n’umurage by’uwo mugabane.

Yavuze ko umuco wa Afurika ufite ibyiza byinshi byaherwaho utezwa imbere ariko ko nta wundi uzabikora atari urubyiruko ruyivukamo.

Yagize ati “Turagaruka ku mahirwe ahari mu muco n’umurage ku rubyiruko rw’Afurika, ariko haracyari intambwe zo gutera mu gukuraho ibibazo Afurika igihanganye nabyo. Mu kwizihiza umunsi w’ ukwibohora kw’Afurika uzaba tariki 25 Gicurasi. Hatoranyijwe insanganyamatsiko igira iti ’ubugeni, umuco n’umurage mu kubaka Afurika dushaka’. Afurika dukeneye kwikorera ubwacu, nta wundi uzabidukorera”.

Yavuze ko urubyiruko ruriho ubu rufite umukoro wo gufasha umugabane kwiteza imbere, hashingiwe ku byiza by’umuco n’umurage bibonekamo.

Ati “Umubare w’urubyiruko ni amahirwe akomeye kandi ni imbogamizi nyinshi, amahirwe ahari ni uko urubyiruko kuri ubu nta mutwaro w’ahashize rwikoreye. Dufite rero gutangira gukoresha umuco wacu mu kugena abo turi bo mu rwego rwo gukomeza ubukungu bwacu, tuzatsinda muri byose nk’abanyafurika nitubyikorera ubwacu, tuzabasha kandi kugaragaza ibituranga nk’Afurika”.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri Pan African Movement Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, yashimye abitabiriye iyi nama, avuga ko hari amahirwe ahari ku rubyiruko, avuga ko intego yabo ari ukureba icyo urubyiruko rwafasha mu kubaka Afurika bifuza.

Yongeye ho ko guteza imbere ubugeni n’umuco urubyiruko rwakarebeye ku buryo u Bufaransa n’Amerika bateje imbere umuco wabo. Ati “Rero Afurika urebye amafaranga ashyirwamo, byashoboka ko na Afurika yakubaka umuco ukomeye.”

Kagoro Brian ukomoka muri Zimbabwe yavuze ko Afurika ikwiriye gushyira imbere umuco wayo no kuwuha agaciro mbere yo gushyira imbere imico y’abakoloni ahanini bikorwa n’urubyiruko.

Ati “Dukeneye gushyiraho uburyo bwiza mu guhesha agaciro Afurika, gushyiraho umuco wacu, ni byiza ko twatandukana n’umuco w’abakoloni mu buzima bwacu bwa buri munsi duhindura imitekerereze, aho kwibona mu banyaburayi na Amerika, dushobora gushora mu burezi tuganisha ku muco wacu”.

Yagarutse ku kibazo cy’ubuke bw’ibikorwa remezo mu guteza imbere umuco no kuzamura impano z’urubyiruko rwo nkingi yo kugaragaza umuco w’Afurika, ari naho yahereye asaba ko hakorwa ishoramari mu burezi.

Umugabane w’Afurika utuwe n’abarenga miliyari imwe, urubyiruko rugize 60% by’abawutuye.

Musoni Protais yabwiye urubyiruko ko ibyiza Abanyafurika bakeneye nta wundi uzabibagezaho ataribo ubwabo
Bamwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .