00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keretse iwacu baroga! Impaka zikomeye ku kwitwa ‘isugi’ byari umuco w’ubupfura bikaza guhinduka igitutsi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Kamena 2021 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Kumva umwari wubatse urugo rushya umugabo yamusanganye agaseke kagipfundikiye cyari ikimenyetso gikomeye mu Rwanda rwo hambere, kuko usibye kongera icyizere abashakanye bagiriranaga byatumaga n’urukundo hagati yabo rwiyongera ubutitsa.

Ibyo byiyongeraho kandi kuba byaragaragazaga ko umwari yahawe uburere bukwiye, ko yiyubaha kuko atiyandaritse kandi ko atazashurashura bitewe n’uko uwo basangiye umunezero ushingiye ku gutera akabariro bwa mbere ari uwo bemeranyije kuzabana ubuzima bwose basigaje ku Isi.

Ibihe bijyana n’ibyabyo! Cya kimenyetso cy’uburere buboneye no kwiyubaha, kwitwa umwari w’umutima no kwizerana mu rugo abari b’ubu bagihinduye nk’igitutsi.

Kumva umukobwa wo mu 2021 ugejeje imyaka yo kubaka urugo akiri isugi aho kumutera ishema bisigaye bimutera ipfunwe cyane ko muri bagenzi be byafashwe nk’igitutsi. Urajya kumva ukumva umwe aravuze ati “Njyewe kanaka mba isugi? Keretse iwacu baroga.”

Abenshi mu babyiruka cyangwa abakuru iyo muganiriye bakubwira ko ari amajyambere n’ibihe byahindutse kuko hambere ntabwo abakobwa n’abahungu bagiraga igihe kinini cyo kuba bari kumwe, kandi ibishobora kubaganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina byari bitariyongera nk’ubu Isi yubakiye ku ikoranabuhanga.

Icyakora nubwo nta kinini bihungabanya mu buryo butaziguye, abakuru bavuga ko imibanire y’ingo z’iyi minsi iteye inkeke ishobora no kugira aho ihurira n’iyo ngingo.

Impaka ku busugi muri iyi minsi zo ni nyinshi cyane haba mu bato n’abakuze, ariko abenshi hari ibyo bahurizaho bishingiye ku bitekerezo byabo bwite. Amazina ari bukoreshwe muri iyi nkuru arimo ayahimbwe ku bw’ubusabe bw’abatanze ibitekerezo.

Icyo abari babivugaho

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abari bafite imyaka iri hagati ya 23 na 25, bagaragaje ko kuba isugi n’ubu bakibifata nk’ibintu byiza “ariko bitagifite igisobanuro gikomeye” kuko ibihe byahindutse.

Karine wavuze ko atakiri isugi yabajijwe icyo kuri we yumva kuba umukobwa yageza ku gihe cyo kubaka urugo akiri yo bivuze, aransubiza ati “Kuri njye numva nta kintu kinini bivuze. Niba warabashije kwirinda ubusugi bukagumaho ni byiza ariko n’utabufite ntacyo byangije kuko si bwo bwubaka.”

Mugenzi we wiswe Keza wemeye ko yatakaje ubusugi, yasubije ko ku washoboye kubigeraho ari ubutwari, waba ari umuco mwiza.

Ati “Njye numva byaba ari byiza kuko ntibikwiye kwishora mu busambanyi cyane ko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi mu buzima, haba mu mitekereze ndetse no ku miterere y’umubiri.”

Ange wavuze ko akiri isugi, kuri icyo kibazo yagize ati “Nta kintu gikomeye bivuze kuko muri iki gihe tugezemo hari ibintu byinshi byahindutse, kuba isugi ntibikiri ibintu byo kwishimira ngo wagize 21 ukiri yo. Niba uriyo ni byiza, niba utari yo kandi nta wagutera ibuye.”

Bose bahurije ku kuba ari byiza nubwo bwose atari “kamara”.

Umunyamakuru yababajije niba babona kuba isugi hari icyo byafasha umwari mu gihe yubatse urugo cyane ko ari ho berekeza.

Abakobwa n'abahungu ntibahuraga kenshi ku buryo bagirirana irari

Karine yeruye ati “Mbona nta kamaro kadasanzwe kuri ubu gahari kuko kuba isugi ntibivuze kuba uri umunyamico myiza. Wenda ushobora kuba utarasambanye kubera ko wabuze aho ubikorera, wahabona ukabikora kabone n’iyo waba warashatse cyangwa ukaba ufite indi mico mibi. Urugo rwubakira ku mutima n’ubwenge si kuri ibyo.”

Ange we si uko abyumva kuko kuba hari umusore wamurunguruka atazamugira umugore ntabikozwa.

Ati “Njyewe sinakubwira ngo akamaro ni aka kuko ngusubije nagusubiza ngendeye k’uko mbyumva. Impamvu numva byaba ngombwa kuri njye, ni uko ntashobora kumva ntuje nzi ko hari umuntu naryamanye na we utari umugabo wanjye[…]Ibaze ariko ukoze ubukwe hari abasore nka batanu babutashye bose barakurungurutse? Njyewe byambihira!”

Kuri Keza ngo hari umumaro muto bishobora kugira kuko byatuma wenda uwo bagiye gushakana “amubona nk’umukobwa utuje”.

Yakomeje ati “Nubwo bitavuze ko abatari amasugi badatuje, kuba uri isugi bishobora kukongerera icyizere bitewe n’uwo mugiye kubana.”

Kuba umukorwa yakwamburwa ubusugi atarubaka byo ubona byamugirira akamaro cyangwa byamuteza ibibazo?

Abari batanze ibitekerezo muri iki kiganiro bose barengeje imyaka 21 yemerera Umunyarwanda gushyingirwa imbere y’amategeko. Byari biteye amatsiko kumenya uko babona urwubatse ari isugi byamufasha cyangwa bikamubangamira.

Kuba abakobwa bo mu myaka yo hambere batarahuriraga n'abahungu ahantu henshi byabashobozaga kurinda ubusugi bwabo

Mu gihe Karine yavuze ko abona “nta kibazo byateza kuko wambuwe ubusugi nta nka iba yacitse amabere”; Keza yunzemo ati “Hari icyo bimufasha kuko ajya kugera mu rugo asobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokerere.”

“Mbona rero nta bibazo byamuteza kereka ashatse wa mugabo wumva ko kuba utari isugi ubwo uri ikirara.”

Kuba Abanyarwanda barabonaga ubusugi nk’ubupfura ab’ubu bakabufata nk’igitutsi, abo bari bahurije ku myumvire yahindutse.

Keza yagize ati “Impamvu yabiteraga kera ni uko wasangaga imibonano mpuzabitsina bayifata nk’ikintu kidasanzwe kandi gikorwa mu gihe cyagenwe. Ubu rero byarahindutse abantu bumva ari ibisanzwe ku buryo hari n’abumva ko kuryamana [mbere yo gushyingiranwa] ari kimwe mu bigize urukundo rwabo.”

Yagaragaje ko iyo ari yo mpamvu kutaba isugi abenshi ntacyo bikibabwiye bikageza aho kuvuga ngo “iwacu ntituroga” kugira ngo yisanishe na cya kintu abandi bakora kandi bumva ko nta kibazo kibateye.

Karine asanga ari umuco wahindutse “kuko hari ibintu kera byafatwaga nka kirazira” bitakemeze bityo.

Ati “Nabyo rero ni uko byahindutse cyane ko mbere ntaho abahungu n’abakobwa bahuriraga, uwajyaga gutakaza ubusugi yabaga yarengereye. Naho ubu tubana n’abahungu buri gihe ku buryo gutakaza ubusugi biba byoroshye. Ntabwo uwatakaza ubusugi twamurenganya cyane.”

Nyamara kuri Ange ngo nubwo umuco uhinduka bitewe n’igihe “ibyo kuvuga ngo iwacu ntibaroga” ni uburyo bwo kwirengera kugira ngo utakiri isugi yihe amahoro y’uko atigeze akora ikibi.

Abakuru barabivugaho iki?

Umubyeyi w’imyaka 79 waganiye na IGIHE utifuje gutangazwa amazina, yavuze ko kuba ubutwari n’ubupfura bwo kuba umwari yakubaka urugo akiri isugi butacyitabwaho, hari agatotsi bishobora guteza mu mibanire y’abubatse.

Yagize ati “Uretse no kuvuga kwa kuba utekanye cyane ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina waba waranduye ku buryo wazanduza umugabo, na we urabizi ko iyo wifunguriye icupa rya Fanta wizera ubuziranenge [bwayo].”

Kwa guhora abashakanye bishishanya kwateye muri iyi minsi, uwo mubyeyi asanga bishobora no guhuzwa no kuba umwari asigaye yubaka urugo yarabanje kubonana n’abandi benshi.

Ati “Umugabo iyo yagiraga umugore yasanze ari isugi yaramukundaga kurusha n’undi wese yashaka nyuma […].Amarira [umwari] yariraga ataka ububabare bwo guhura n’umugabo bwa mbere, yateraga umugabo [we] kumukunda kurusha.”

Yanenze bamwe mu bagabo b’iyi minsi basanga umukobwa ari isugi bakavuga ko “atari umwari nk’abandi” aho kubibona nk’ubutwari; kuko abo bishimira ngo bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bahura ntibaba bazi abo bayikoranye n’umubano bafitanye.

Umusizi akaba n’umuhanga mu by’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yavuze ko mu Rwanda rwo hambere nta hantu henshi abasore n’inkumi bahuriraga ku buryo babona umwanya uhagije wo guteretana. Ibyo yanabihuje no kuba barashyingirwaga bagifite imyaka mike mbere y’uko bagera mu gihe cyo kurarikira imibonano mpuzabitsina cyane.

Kuri we ngo byatumaga biborohera kurinda ubusugi bwabo, bitandukanye n’abo muri ibi bihe basigaye bashyingirwa bafite imyaka myinshi bigatuma ashaka umugabo yaramutekereje cyane.

Yagize ati “Kera ntiyashoboraga kumushaka imyaka yo kumutekereza itaraza, ubwo yamumenyaga ari uko babanye.Iby’ubu, abahungu n’abakobwa basigaye batsiritana imibiri aho ari ho hose nko mu mashuri, mu kazi, mu rusengero, mu ngendo bigatuma ishukana.”

Yongeyeho ko iterambere ry’ikoranabuhanga na ryo ribigiramo uruhare, aho filime z’urukozasoni bareba zishobora kubashora muri za ngeso mbi bigatuma batakaza ubusugi bwabo.

Nsanzabera yavuze ko imvugo ya “iwacu ntibaroga” ifite ukuri kuko umukobwa ugira isoni zo gusabana n’urungano rwe rw’abahungu cyangwa utinya kurongorwa “akenshi aba yararozwe”.

Ati “Ni yo mpamvu mu rwego rwo kwirengera avuga ati ‘ubu nagera muri iyi myaka nkiri isugi, iwacu bakaba bataroga?’ Ntabwo ari uko ari byiza ariko ni imvugo imurengera.”

Yagaragaje ko muri ibi bihe gushyingirwa ukiri isugi ari intambara itoroshye kubera imyaka umukobwa amara ategereje umugabo n’ibyo bisitaza bindi ahura na byo.

Kubaka urugo ukiri isugi byarishimirwaga cyane kuko byari biteye ishema bikaba n'ikimeneyetso cy'ubupfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .