Inkomoko ya ‘Amateka Series’, gahunda igamije kwigisha umuco urubyiruko ruba mu mahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Kuva mu Ukwakira na Ukuboza 2020, hatangijwe umushinga witwa ‘Amateka Series’, ukubiyemo ubukangurambaga bwatangijwe n’urubyiruko ruba mu mahanga hagamijwe kwigisha bagenzi babo, yaba ababa hirya no hino mu mahanga ndetse n’abari mu Rwanda, ibijyanye n’amateka y’u Rwanda hamwe n’ubugeni mu ngeri zitandukanye.

Inkomoko ya ‘AMATEKA SERIES’, gahunda igamije kwigisha umuco urubyiruko ruba mu mahanga

Ubu bukangurambaga bukubiyemo ibiganiro bizajya bitumirwamo impuguke zitandukanye mu by’umuco, inararibonye zizafasha mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka, abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi.

Linda Iriza uri mu bategura ‘Amateka Series’ yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga bakigize muri Mutarama 2020.

Ati “Igitekerezo cyo gutangiza ‘Amateka Series’ twakigize muri Mutarama 2020, ubwo twateguraga ibikorwa by’urubyiruko ruba mu Mujyi wa Perth muri Australie. Gutekereza iki gikorwa byatewe n’uko benshi muri twe tutazi byinshi, ndetse hari n’abatazi na bike, ku mateka n’umuco by’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko hahise haduka icyorezo COVID-19 biba ngombwa ko abantu batongera guterana.

Icyo gihe ubwo bari muri ‘guma mu rugo’ ni bwo batangiye gutegura gahunda zose zijyanye n’iki gikorwa ndetse muri Gicurasi 2020 batangira kujya baganira bifashishije ikoranabuhanga.

Muri Kanama 2020, amabwiriza ajyanye no kuguma mu rugo yarorohejwe ndetse hategurwa Umuganura wahujwe na ‘Amateka Series’. Icyo gihe hatumiwemo abantu bakuru batanze ibiganiro ku bijyanye n’umuganura ndetse bababwira amateka yawo byimbitse.

Iriza avuga ko benshi mu rubyiruko baba muri Perth nibura bageze muri Australie bafite imyaka itatu ndetse abandi bakaba ari naho bavukiye bituma batagira amahirwe yo kumenya byinshi ku gihugu cyabo cy’inkomoko. Ku bw’iyo mpamvu bashaka kwiga byinshi ku muco Nyarwanda ndetse n’amateka y’igihugu.

Yavuze ko ari ikintu cyakiriwe neza cyane, ati “Twashimishijwe n’ibitekerezo byiza twakiriye ndetse n’ubufasha turimo kubona.”

Iriza yakomeje ashimira Ambasade y’u Rwanda muri Singapore, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco y’u Rwanda bababaye hafi kandi bakabashyigikira.

Avuga ko bafite intumbero y’uko iki gikorwa kizakomeza ndetse abagitegura bagashishikariza urubyiruko gukora ubushakashatsi, bakandika, bagasangiza abandi ibyo bagezeho kandi bakarushaho kwiga byinshi ku muco wabo.

Iriza yasoje asaba urubyiruko rw’abanyarwanda aho bari hose ku Isi kuzitabira igikorwa giteganyijwe ku italiki ya 06 Gashyantare aho bazaganirizwa ku nkomoko y’u Rwanda ndetse bakanataramirwa n’umuhanzi Jules Sentore. Ibi biganiro bizanyura ako kanya ku mbuga nkoranyambaga zose za Amateka Series (Twitter, Facebook, Instagram na YouTube).

Umwaka ushize ibiganiro byakozwe byari byatumiwemo abantu batandukanye barimo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli Moshions; Hope Azeda watangije Mashirika Performing Arts and Media Company; Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu uhagarariye u Rwanda muri Singapore n’abandi.

Ushaka gukomeza kumenya amakuru atandukanye ku bikorwa bitegurwa binyuze mu ‘Amateka Series’ wabasura kuri uru rubuga: www.amatekaseries.com.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .