00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imigenzo yakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere nk’ubwirinzi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Abakurambere b’i Rwanda bari bafite ubuhanga bakoresha ku buryo nubwo nta nkingo nk’iz’ubu twita iza kizungu zari zihari. Bagiraga uko birinda indwara runaka, bakarinda umuntu gutsindwa, cyangwa bagasobeka ikibiki ntikimubeho.

Buri gihugu n’umuco wacyo! Abanyarwanda bari bazi kwirwanaho haba mu bihe by’intambara bahanganye n’abanzi cyangwa bahangana n’indwara runaka n’ibindi byabangamira imibereho yabo.

Uburyo bwakunze gukoreshwa bushobora kugereranywa n’urukingo rw’uyu munsi, ni ubwitwa “kurasaga”.

Kurasaga byakorwaga bakingira Umunyarwanda ngo atazahura n’uburwayi runaka, cyangwa kugira ngo indwara iri mu mubiri we ikire.

Inzobere mu muco n’amateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yasobanuye ko nk’uko n’ubu bafata urushinge bakarujomba ku ngingo runaka ngo babone uko binjiza umuti mu mubiri, n’uwo barasaga hari ibyuma byabaga byarabugenewe byakozwe n’abacuzi. Ngo byifashishwaga basatura ku rugingo runaka bagashyiraho umuti.

Yagize ati “Bashoboraga kurasaga ku itako cyangwa ku mugongo. Byakorwaga mu rwego rwo gukingira ariko hakaba n’ubwo bikorwa mu rwego rwo kuvura kugira ngo imiti bashyize mu muntu ijyemo imbere ibashe kumukiza.”

Yavuze ko habaga hari abavuzi bafite ubumenyi n’ubuhanga mu buvuzi bwa Kinyarwanda, akaba ari bo barasaga.

Ati “Nta wundi muntu wera wirabura wabikoraga kereka uwari ufite ubwo bumenyi bw’ubuvuzi bwa Kinyarwanda.”

Urasagwa yabaga akiri muto akenshi akaba atararenza imyaka 18 “bagira ngo hatazagira umuhemukira amuroga”. Ubwo byabaga bisobanuye ko kuva icyo gihe kugeza apfuye nta washoboraga kumuroga ngo bikunde kuko yabaga akingiwe.

Nsanzabera yavuze ko ubwo buvuzi n’urukingo byakoraga koko, ku buryo n’ubu bushobora kwifashishwa ku ndwara gakondo.

Ati “Muri ibi bihe byacu by’iterambere hari indwara za kizungu hakaba n’iza Kinyarwanda. Iza kizungu zivurwa n’imiti ya kizungu ariko hakaba n’iza Kinyarwanda nk’uburozi n’izindi zivurwa n’imiti ya Kinyarwanda […] Biracyahari kandi ni ngombwa kuko indwara gakondo zirahari.”

Uretse umugenzo wo kurasaga, Abanyarwanda bari bafite n’indi bakoraga irimo “kwica umwaku, kugombora [kuvura uwarumwe n’inzoka] no kunga uwavunitse”.

Hari kandi ibyitwaga “kuzinga” byakorwaga n’umubyeyi ufite umukobwa kugira ngo atazatwita inda y’indaro. Ubwo iyo yasambanaga atarashaka umugabo nyina yaramuzinze ntiyashoboraga gusama.

Icyakora Nsanzabera yavuze ko hari n’ubwo kuzinga byakorwaga nk’ubugome, utifuriza umukobwa runaka icyiza akamuzinga ntabone urubyaro “cyangwa yasama ntabyare ikaba yageza nko ku mwaka n’igice itaravuka”. Ibyo byashoboraga gukorwa no ku matungo.

Kurasaga byakorwaga bakingira Umunyarwanda ngo atazahura n’uburwayi runaka, cyangwa kugira ngo indwara iri mu mubiri we ikire
Uwo barasaze bashyiragamo imiti yo gutsirika indwara runaka cyangwa kuvura iri mu mubiri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .