Ibihangano by’ubugeni byakozwe n’Abanyarwanda byajyanywe mu iserukiramuco rikomeye muri Sénégal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bafite ubuhanga mu bijyanye n’ubugeni bo mu Rwanda baruserukiye muri Sénégal aho bahanganye n’ibindi bihugu bya Afurika byitabiriye Iserukiramuco ry’Ubugeni n’Ubuhanzi rikomeye rizwi nka “La Biennale de l’Art Africain Contemporain.”

Iri serukiramuco risanzwe ribera muri Sénégal ryatangiye mu 1990; uko imyaka yagiye ishira rishinga imizi rimenyekana ku rwego rw’Isi. Iry’uyu mwaka ryizihizwa ku nshuro ya 13, rifite insanganyamatsiko igira iti “L’here Rouge” yibanda ku burenganzira, ubwigenge n’inshingano mu by’ubuhanzi.

Mu kwitabira iri serukiramuco, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abahanzi n’abanyabugeni bazamurika ibihangano byabo bigaragaza umuco n’umwihariko w’u Rwanda.

Itsinda ry’abanyabugeni bo mu Rwanda riri muri Sénégal ryaneretse Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall, aho rigaragariza ibihangano byaryo ndetse ahabwa impano ipfundikiye na Minisitiri wa Siporo n’Umuco (Minispoc), Uwacu Julienne.

U Rwanda rwatumiwe nk’igihugu cy’icyubahiro kugira ngo rwerekane ubudasa bwarwo rubinyujije mu bihangano n’ubuhanzi bitandukanye.

Minispoc itangaza ko mu bihangano bizamurikwa n’abanyabugeni baturutse mu Rwanda harimo ibibumbye, ibishushanyije, ibibaje mu biti, amashusho n’amafoto n’ibindi bitandukanye.

Iri serukiramuco ryatangiye ku wa Kane, tariki ya 3 Gicurasi 2018 biteganyijwe ko rizamara ukwezi riba, rikazasozwa ku wa 2 Kamena 2018.

U Rwanda rwitabiriye iserukiramuco rikomeye muri Sénégal rizwi nka 'La Biennale de l’Art Africain Contemporain'
Mu bihangano bizerekanwa harimo n'ibibaje mu giti
Imbyino z'Abanyarwanda zanogeye abazirebye i Dakar muri Sénégal
Minisitiri Uwacu Julienne yifatanyije n'itsinda ry'umuco kubyina imbyino gakondo zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza