Ibiciro ku isoko byazamutseho 3.2% mu mijyi na 9.4% mu byaro muri Kanama

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu kwezi gushize, ukomatanyirije mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 7.2% ugereranyije na Kanama 2016.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, yerekana ko icyo gipimo cyigiye hasi, kuko muri Nyakanga ibiciro byari byiyongereyeho 8.1%.

Mu mijyi, ibiciro byiyongereyeho 3.2% muri Kanama 2017 ugereranyije na Kanama 2016, muri Nyakanga 2017 bikaba byari ku kigereranyo cya 3.5%.

NISR yagize iti “Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3.2% muri Kanama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.9%. Iyo ugereranyije Kanama 2017 na Kanama 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.2%, wagereranya Kanama 2017 na Nyakanga 2017, ibiciro byazamutseho 0.2%.”

Mu byaro, NISR ivuga ko muri Kanama 2017 ibiciro byiyongereyeho 9.4% ugereranyije na Kanama 2016, mu gihe muri Nyakanga 2017 ho ryari ku 10.5%.

NISR yakomeje igira iti “Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 9.4% muri Kanama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11.4% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51.5%.”

Ibiciro byo mu mijyi no mu byaro bikomatanyirijwe hamwe, mu kwezi gushize byiyongereyeho 7.2% ugereranyije na Kanama 2016, mu gihe muri Nyakanga 2017 byiyongereyeho 8.1%.

Iyo ugereranyije Kanama 2017 na Nyakanga 2017, ibiciro byiyongereyeho 0.6%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza