00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro cyihariye na Meya Ntazinda ku iterambere ry’Akarere ka Nyanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Iyo uvuze i Nyanza benshi batekereza abami, inka z’inyambo cyangwa se bakumva Mutara III Rudahigwa ndetse hari n’uwaririmbye ahita kwa ‘Nkubito y’Imanzi’ [Izina ry’ubutore ryahawe Rudahigwa].

Aka karere gaherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, kabitse byinshi bibumbatiye amateka n’umuco by’abanyarwanda bituma benshi bagatekereza ukundi, bigashimangirwa n’uko icyerekezo cyako gitandukanye n’icy’utundi Turere kuko gafite intego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko kubera iki cyerekezo aka Karere kashyizeho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubwo bukerarugendo harimo no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga biri muri aka Karere.

Ati “Kugira ngo ibikorwa byinshi biri hano muri Nyanza bishobore gusurwa bimenyekane, turimo turategura inzu izajya ibigaragaza ku buryo umuntu nagera i Nyanza azajya abanza akicara aho ngabo akamenya ibihari byose ku buryo ahitamo ibyo asura. Ni yo twise ‘Visitation Center’.

Meya Ntazinda yavuze ko iyi nzu izajya itanga amakuru yose y’ibibera muri Nyanza ku buryo uhageze bwa mbere azajya abanza kujya muri iyo nzu akareba ahantu hatandukanye yaba aharanga amateka, amahoteli n’ibindi, maze agahitamo aho ajya gusura.

Ati “Iyo (nzu) rero turimo turayikora ku buryo umwaka urangira inzu ihari ikora neza.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri aka karere hubatswe inzira z’abanyamaguru zemewe ku rwego mpuzamahanga zihuza uduce nyaburanga twose turi i Nyanza ndetse ko hari na gahunda yo kubaka inzira z’abanyamagare ku buryo abantu bazajya bagera ku misozi izwi cyane nk’i Mwima na Mushirarungu, Gasoro na Gatende, n’iyindi bakamenya amateka yayo.

I Nyanza ubu hari ingoro y’umwami izwi nko mu Rukari, yerekana neza ubuzima n’imibero by’umwami w’u Rwanda, hari ingoro iherereye ku Rwesero yari inzu Umwami Rudahigwa yari guturamo, hari ingoro ndangamurage yo Kwigira ndetse n’izindi.

Meya Ntazinda yavuze ko aka Karere kamaze kugera ku iterambere rigaragara nubwo hakiri byinshi byo gukora.

Yagize ati "Twakoze inyandiko ya ’Nyanza Destination Management Plan’ ni ukuvuga inyandiko yerekana ibyo byose (ibyiza n’amateka bigize Nyanza) n’icyo dushaka kugeraho."

Aka Karere gaherutse gutangaza ko kesheje imihigo ku kigero cya 100% aho kinjije amafaranga arenga miliyari imwe y’imisoro muri uyu mwaka wa 2020/21 nk’uko kari kabyiyemeje.

Ifoto yafatiwe i Mwima ureba ku gasozi ka Mushirarungu
Ubwiza bw'Umujyi wa Nyanza muri iki gihe iyo uwureba uwitaruye
Aha ni kuri Paruwasi Gatolika ya Nyanza imwe mu biranga amateka muri aka karere
Uru ni urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi uri mu Karere Nyanza
Akarere ka Nyanza gafite byinshi bishobora gukurura ba mukerarugendo bakakabera isoko y'iterambere
Heritage Hotel iri mu zubatswe bwa mbere mu Mujyi wa Nyanza. Ni hamwe mu ho abasura Akarere ka Nyanza bashobora gucumbikirwa
Inzu Umwami Rudahigwa yiyubakiye i Mwima ku ruhande rw'ubusitani bwayo bugari
Umusigiti uherereye mu Mujyi wa Nyanza ahitwa i Mugandamure ufite amateka kuva hambere
Inzu y'Umwami Rudahigwa ku ruhande rw'imbere
Umujyi wa Nyanza urimo ibikorwaremezo nk'imihanda itunganyije neza
Ifoto igaragaza ubwiza bw'Ibiro by'Akarere ka Nyanza
Ifoto igaragaza ubusitani bw'inzu ya Rudahigwa ku gice cy'imbere
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe mu kiganiro na Meya wa Nyanza, Ntazinda Erasme
Icyuzi cya Nyamagana, Umwami Rudahigwa yari yarubakiye rubanda mu rwego rwo kubarinda amapfa bigaragaza ko yarebaga kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .