Hatangiye ubushakashatsi ku mihango y’ubukwe mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Ugushyingo 2016 saa 02:01
Yasuwe : XX
0

Inshuro nyinshi humvikanye umusore n’umukobwa basezeranye mu Murenge nyuma hagakurikiraho imihango yo gusaba no gukwa, kandi hagombye kubanza imihango yo gusaba, umuryango wakwemererwa umugeni, akabona gusezerana mu mategeko.

Uko kunyuranya imihango y’ubukwe n’ibindi bibazo bitandukanye bivugwa mu bijyanye n’ubukwe mu Rwanda birimo guciririkanya inkwano nk’uciririkanya ikiguzi cy’itungo birimo gukorwaho ubushakashatsi n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).

Kugira ngo icyo gikorwa cyiswe ‘ubushakashatsi ku bukwe mbonera mu Rwanda’ kigende neza, RALC irasaba Abanyarwanda kubigiramo uruhare bayiha amakuru nyayo.

Ibyiciro by’ibanze byaratangiye, ibindi bice bisigaye bizakorerwa hirya no hino mu gihugu. Hakazabazwa ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, ni ukuvuga urubyiruko, abakuze, abagabo n’abagore, abize n’abatarize, abanyamadini, abatuye mu migi ndetse n’ababa mu byaro, babazwa uko bumva ubukwe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko gukora ubwo bushakashatsi bizafasha mu gukemura byinshi bitavugwaho rumwe ku bijyanye n’ubukwe muri iyi minsi.

Muri rusange ngo hari byinshi bidahwitse bisigaye bikorwa mu bukwe nyarwanda, ku buryo hari n’abatumva impamvu n’uburyo imihango y’ubukwe ikorwa, bityo ugasanga idakorwa kimwe hirya no hino mu gihugu.

Ati “Hari abantu bajya gusaba no gukwa bararangije gushyingirwa mu mategeko, ukibaza impamvu icyo kintu bagikoze kandi byararangiye. Ukibaza impamvu abantu bakoze ubukwe bagahita batwikurura umugeni kandi bataragera no mu rugo! Ukabona abandi hari uburyo babikora ukabona kimwe kibanjirije ikindi mbese nta muntu uzi ngo ibi bintu bikurikirana bite.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba ubukwe busigaye bufatwa nk’ikintu cyo kwerekaniramo urugero rw’ubukungu ku miryango aho gufatwa nk’ikintu kigiye guhuza imiryango ari ikibazo gikomeye. Ibyo bituma ngo hari bamwe birarira ahanini bashaka gukora ubukwe nk’ubwakozwe n’abandi; bityo bigatuma ubukwe buhenda. Ibintu bibangamira impande zombi z’abashaka kurushinga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Jacques Nzabonimpa

Hari abatumva neza bimwe mu bigize ubukwe. Aha atanga urugero ku nkwano isigaye yarabaye nk’ikiguzi cy’umukobwa aho bamwe baciririkanwa nk’abagura itungo, abandi bakareba amashuri umukobwa yize aho kumva ko inkwano ari ishimwe ry’ababyeyi b’umukobwa kubera ko bareze neza.

Ku rundi ruhande ariko hari umwihariko w’uturere aho mu turere tumwe na tumwe usanga mbere yo kugira ngo umusore n’inkumi bashyingiranwe basaba ibintu bimwe na bimwe nko kubagira umusore inkoko buri uko agiye gusura umukobwa, hari abasaba ipikipiki (moto), abandi bagasaba amagare, abandi intebe zo mu ruganiro zigezweho n’ibindi bigenda bigora ubukwe.

Dr Nzabonimpa akomeza avuga ko izi mpamvu hamwe n’izindi zitavuzwe, ari zo zatumye hatekerezwa umushinga wo gukora ubushakashatsi ku bukwe.

Ati “Reka dukore ubushakashatsi turebe, twereke Abanyarwanda icyo ubukwe ari cyo n’umwihariko wabwo, icyo bwari bushingiyeho ndetse n’ireme ryabwo ku buryo twajya tunabukoresha mu bukerarugendo bushingiye ku muco. Abanyamahanga bakajya baza kureba umwimerere w’ubukwe bwa Kinyarwanda nk’uko baza kutwigiraho ibindi byiza byinshi byo mu muco wacu NK’ umuganda, ubudehe, Gacaca n’ibindi”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irasaba Abanyarwanda kwitabira icyo gikorwa bayiha amakuru nyayo mu byiciro byose by’ubu bushakashatsi kubera ko ibibazo biri mu bukwe Abanyarwanda bose babihuriyeho ndetse ari na bo igisubizo kizavaho.

Ni muri urwo rwego basabwa kwakira amatsinda y’abazaba bakora ubwo bushakashatsi azabageraho mu minsi ya vuba aho batuye.

Biteganyijwe ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizamurikirwa Abanyarwanda bitarenze Kamena 2017.

Ubukwe ntibivuga gusa umunsi mukuru w’ishyingiranwa ry’umuhungu n’umukobwa cyangwa ry’umugabo n’umugore. Ahubwo binavuga ibyiciro byose by’imihango ikorwa hagamijwe kubanisha umuhungu n’umukobwa, ari iza mbere y’ishyingirwa, ari n’iza nyuma yaryo. Iyo mihango ikaba igomba gukorwa mu bwitonzi nta guhubagurika, nta kwishora mu gashungo no mu bindi bishuka abakiri bato.

Abagize Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco mu biganiro bigamije kwiga kuri ubu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza