00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bagiye gushyirirwaho ikigega kizazahura ubukungu bwabo bwahungabanyijwe na Covid-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kamena 2021 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yijeje abahanzi ko hagiye gushyirwaho Ikigega kizazahura ubukungu bwabo bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi uyu muyobozi yabivugiye mu nama yahuje Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere inganda ndangamuco yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta, abahagarariye Ingaga z’abahanzi mu Rwanda n’inzego z’abikorera.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa buri rwego rwakoze mu guteza imbere inganda ndangamuco mu mwaka wa 2020-2021 kandi hagategurwa ibikorwa bihuriweho bizakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

Ibikorwa byakozwe n’Inteko y’Umuco umwaka ushize

Ibikorwa bitandukanye byakozwe n’Inteko y’Umuco ifatanyije n’ingaga zitandukanye ziri mu ruganda ndangamuco mu mwaka ushize, birimo gutera inkunga ibikorwa by’ubuhanzi mu Rwanda, aho abahanzi bahawe amafaranga ndetse bahabwa ubufasha tekinike, gufasha abahanzi kwizihiza Ibirori by’Umuganura, kubafasha kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururirmi Kavukire no kwizihiza Umunsi w’Abasizi n’Umunsi w’Ikinamico.

Inteko y’Umuco yanagize uruhare mu gutegura igitaramo Iwacu Muzika Festival cyabaye mu Ukuboza 2020.

Hateguwe amarushanwa y’abahanzi bahanga ku muco n’Ikinyarwanda n’Abasizi nyarwanda, Inteko y’Umuco yateye inkunga abahanzi mu gushyiraho inzego zibahagarariye no kubaka ubushobozi bwazo.

Yateye inkunga abahanzi bakizamuka binyuze muri Art Rwanda icyiciro cya kabiri.

Mu mwaka ushize kandi, Inteko y’Umuco binyuze muri Urusaro Women Film Festival icyiciro cya 4, yabashije guha amahugurwa abafotora n’abakora sinema hagamijwe kubahuriza muri Koperative.

Yatanze igihembo cy’abahiga abandi mu ikinamico, urwenya n’ubusizi, ndetse yabashije kubaka ubushobozi bw’Urugaga rw’Abanyabugeni n’Abanyabukorikori kuri rwo n’abarugize.

Inteko y’Umuco yagize uruhare mu itegurwa ry’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ndetse no mu Imurikabikorwa ry’Ubuhanzi.

Hatanzwe ibitekerezo ku byazibandwaho umwaka utaha

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe ku bikorwa byazibandwaho mu mwaka 2021-2022 harimo kongera ibikoresho by’ubuhanzi mu bigo by’urubyiruko n’ibigo by’umuco n’ubuhanzi, gukora ubukangurambaga burambuye mu bahanzi no mu banyarwanda muri rusange bamenyeshwa uburenganzira bwihariye bw’umuhanzi n’ibihangano bye.

Murayire Protais, Umuyobozi w’amatorero y’Imbyino za Kinyarwanda, avuga ko hari ibikorwa byari byateguwe ariko ntibyaba kubera ibihe bidasanzwe bya COVID-19.

Muri ibi yavuze Umuhuro w’abataramyi, Iserukiramuco y’amatorero y’imbyino gakondo yose yo mu Rwanda, yongeraho ko icyakora babashije gutoza abana kubyina imbyino gakondo, byabaye muri Mutarama 2021.

Urugaga rwa muzika rwo rwagaragagaje ko rwari rwateguye igikorwa cyo gushakisha impano nshya kimwe na Rwanda Music Annual Festival byose bitabaye kubera Covid-19.

Tuyisenge Intore ukuriye Urugaga rwa muzika yasabye Inteko y’Umuco gushyira imbaraga mu guhuza abategura ibitaramo n’urugaga rw’abahanzi ba muzika kugira ngo bahuze imbaraga.

Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yashimye ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2020-2021, asaba ko hashyirwa imbaraga mu gukomeza ibitarakozwe no guhanga ibishya bigamije guteza imbere inganda ndangamuco mu rwego rwo guhanga imirimo mishya.

Amb. Masozera yavuze ko bimwe muri biriya bikorwa bitabaye bigiye kwigwaho, asezeranya abari mu nama ko hagiye gushyirwaho ikigega kigamije kuzahura abahanzi bagizweho ingaruka na COVID-19.

Ibi byose biri gukorwa kuko Leta isanga Inganda ndangamuco ari zimwe mu hantu hatanga umusaruro mu guhanga imirimo mishya kandi myinshi.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yijeje abahanzi ko hagiye gushyirwaho Ikigega kizazahura ubukungu bwabo bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .