Dr Vuningoma yagaragaje ko gutoza abato umuco ari ukubaka Ubunyarwanda bwuzuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, yavuze ko kwigisha indangagaciro z’umuco w’u Rwanda bihereye mu bakiri bato ari ugutanga umusanzu wo kubaka Ubunyarwanda butajegajega.

Ni ubutumwa yatanze mu muhango wo gutaha ishuri ryigisha umuco abana bato rya “Gasore Serge Foundation” riherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba.

Gasore Serge Foundation ni ikigo kimaze imyaka itanu gishinzwe; gifite ibyiciro bitandukanye birimo amashuri y’incuke n’abanza, atoza abana bato gukurana umuco nyarwanda.

Gahunda yahariwe gutoza abato yatangijwe hagamijwe kubaka ‘‘Ndi Umunyarwanda” ishingiye ku ndangagaciro z’umuco wo hambere mu Banyarwanda b’iki gihe n’ab’ikinyejana kizaza.

Iki kigo gitangirwamo amasomo afasha amatsinda y’urubyiruko kwiga imbyino gakondo, kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’urw’Icyongereza, gukoresha mudasobwa ndetse no kwihangira imirimo nko gukora imitako gakondo no kuboha.

Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye ku Cyumweru witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abafatanyabikorwa bakomotse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Mu kuritaha hamuritswe ibikorwa ndangamuco birikorerwamo birimo kwigisha abana bato imbyino gakondo za kinyarwanda nko guhamiriza, gusirimba, kuvuza umuduri inanga n’ibindi bikoresho gakondo, kuvuga amazina y’inka, gukina imikino gakondo irimo uwo kubuguza (igisoro), kwenga, kwinikiza no gutereka amata ku ruhimbi; kuboha imisambi n’ibirago, inkoko, inkangara, uduseke n’ibindi bikoresho by’imitako gakondo ya kinyarwanda.

Mu byo bigishwa hanarimo ibijyanye no gutegura ifunguro rya Kinyarwanda no gusangirira hamwe nk’ipfundo ry’urukundo, umubano n’ubusabane byarangaga Abanyarwanda kuva hambere.

Dr Vuningoma James yashimiye iri shuri ryatekereje ku gusigasira umuco Nyarwanda rihereye mu bakiri bato.

Yagize ati “Ibikorwa bya Gasore Serge Foundation ni isomo rikomeye ry’uko Abanyarwanda dukwiye gusigasira umuco wacu tuwutoza abana bato kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Kwigisha umwana muto umuco gakondo ni ryo pfundo ryo kubaka ‘Ndi Umunyarwanda mu buryo burambye kandi bwizewe’.”

Gasore Serge Foundation yahawe ibitabo by’imfashanyigisho birimo “Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda: Igitabo Nyobozi”, “Amabwiriza ya Minisitiri agenga Imyandikire y’Ikinyarwanda”, “Ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda n’ibindi.

Dr Vuningoma yavuze ko izi mfashanyigisho zizafasha mu kurushaho kwigisha indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu bato ngo bazazikurane ku buryo buzafasha kubaka umuryango nyarwanda wifuzwa.

Mu Kigo cya Gasore Serge Foundation hakorerwa izindi gahunda zirimo iyo guteza imbere umuryango mu kurwanya imirire mibi, gutanga ubujyanama mu bijyanye n’ubuzima cyane cyane mu miryango itabanye neza no guhuza abana bakomoka mu miryango itabanye neza; kubungangabunga ibidukikije binyuze mu bikorwa byo gutera ibiti bivamo ibikoresho gakondo no guhumbika ibiti biribwa n’ibitaribwa.

Abana bakura batozwa kubyina mu buryo bwa Kinyarwanda
Bigishwa kuvuza ingoma zifashishwaga mu Rwanda rwo hambere
Babigisha gutegura indyo ya Kinyarwanda no gusangira nk’ipfundo ry’urukundo, umubano n’ubusabane
Babigisha imikino gakondo irimo uwo kubuguza (igisoro)
Abana bigishwa kuboha imisambi n’ibirago, inkoko, inkangara, uduseke n’ibindi bikoresho by’imitako gakondo ya kinyarwanda
Babigisha kuvuza umuduri n’ibindi bihangano gakondo
Babigisha kwinikiza no gutereka amata ku ruhimbi
Babigisha umuhango gakondo wo kwenga n’amazina y’ibikoresho byifashishwa
Abana bato bigishwa kuvuza inanga no kuririmba mu njyana yayo
Bazamura impano bakongerera ubushobozi abana bato, batoza abakobwa kuvuga amazina y’inka n’ubundi buvanganzo buhanitse
Umwana w'umukobwa avuga amazina y'inka. Aha yari imbere ya Dr Vuningoma James
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, yagaragaje ko gutoza abato umuco ari ukubaka Ubunyarwanda bwuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza