Umwiherero mu Muco n’amateka y’u Rwanda (Igice cya Kabiri )

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 12 Werurwe 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda benshi bakunze gusingiza ibyiza tuvoma mu mitekerereze y’Abakurambere bikadufasha kubaka igihugu tukakigeza aheza hishimirwa.

Nk’uko tubikesha ibitabo “Intwari z’Imbanza, Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” n’igitabo “Umushyikirano mu Muco n’amateka y’u Rwanda” byombi byanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye gusubukurira aho twagereje, tubatekerereza amateka y’umwiherero mu Rwanda.

Igikorwa cy’Umwiherero cyahereye mu miyoborere y’igihugu, gikomereza mu butabera no mu mutekano. Ni kimwe mu bigaragaza gukunda igihugu, kukitangira n’ubwizerane bw’abayoboye u Rwanda mu gihe cy’abami, kikimakaza umuco wo kugira ibanga, dore ko n’ubundi “agaseke k’umutima kadapfundurirwa imwasama”.

Ni uruzitiro rwagiye rurinda benshi mu barebwa n’ubuzima bw’igihuhu gutandukira ngo bajye hirya hahabanye n’ibireba u Rwanda. Byabaye isoko y’umuziro mu banyarwanda wo kutenderanya cyangwa gukemura ibibazo ku mbaraga n’imirwano itari ngombwa.

Umwiherero w’abayobozi b’igihugu, wabaye isoko ntakama yavomweho imbaraga zo kubaka igihugu no guhorana intsinzi z’ibihe byose mu ntambara barwanaga, kuko imigambi yose yakorwaga mu ibanga rikomeye.

Mu Mwiherero hazagamo n’Abatware b’Abiru b’imihango y’ibwami mu mitwe babarizwagamo. Abo barimo:

Umwiru wo kwa Rutsobe: Nibo bari bafite n’uburenganzira bwo gutanga abatabazi “Bamenaga amaraso yabo “ kugira ngo u Rwanda rwigarurire amahanga.

Umwiru -mwimitsi: Umwiru mwimitsi yabaga ari uwo mu nzu y’Abatege. Yabaga ari umugaba w’Abaragutsi baragiraga Kiragutse n’uw’Abakaraza baragiraga Indamutsa. Ingoro y’Umwiru mwimitsi yari i Remera ya Kabagali. Yamenyeshaga Kalinga itanga ry’ Umwami, akaba ari na we watangazaga umuzungura we.

Umwiru wa Kalinga: Umwiru wa Kalinga yari uwo mu Bakobwa bari bashinzwe kumenya Rwoga, aho Kalinga yimikiwe begurirwa Kalinga. Umwiru wa Kalinga ni we wagengaga umutwe w’ingabo zeguriwe Kalinga witwaga “Abanyakalinga ishyama”

Umwiru wa Nyamweru: Umwiru mwami wa Nyamweru yari uwo mu Bakono, umurwa ukaba Nyamweru, umusozi w’ u Bumbogo uteganye na Kigali y’ u Bwanacyambwe. Umwiru wa Nyamweru, ni we wari uhatse ibanga ry’isimburana ry’Amoko mu bagabekazi.

Umwiru wa Cyimumugizi: Umwiru wa Cyimumugizi yari umutware w’Abatandura, akaba umurinzi w’Ingabekazi “Cyimumugizi”. Yari n’ umutware w’ingabo zishinzwe iyo ngoma. Ni na we wari umurinzi w’Ingabekazi “Nangamadumbu”.

Umwiru wo mu Batezi: Ni Umutware wo mu batezi yari ashinzwe Ingabekazi “Icyumwe” akaba n’umugaba w’ingabo z’Abashiramujinya.

Umwiru -Mucuzi: Umwiru -mucuzi yari umutware w’Abenemuhinda bakomoka kuri Muhinda. Yari ashinzwe Inyundo z’Ingoma zari zikomeye mu mihango, zikaba ari nazo umwami yiseguraga.

Umwiru –Mushumba: Yari uwo mu nzu y’Abakeka, yari umushumba mukuru w’ishyo ryitwa “Insanga”. Imirimo yari ashinzwe, harimo: Kwimika imfizi y’Ibwami, yashingaga umuzi w’ifatizo (umuganda) ahazubakwa ingoro z’abami

Impamvu Abiru aribo bagiraga umwiherero w’Abayobozi b’igihugu bonyine, nuko Abiru bagiraga imihango yabo y’ibanga itapfaga kumenywa n’abandi batari abo mu muryango ubakomokaho, kuko n’iyo umwiru yatangaga, yabisigiraga umwana we. Umwami n’Umugabekazi hari ibyo batabashaga kumenya.

Impamvu umwami yahezwaga mu mwiherero nuko:

Nta mwami wamenyeshwaga iby’inzira y’Ikirogoto. Inzira y’ikirogoto yabaga ari igihe cy’itanga ry’ Umwami. Abiru babaga bararagurije imibereho n’imitegekere y’umwami uyu n’uyu, n’isoza ry’ingoma ye. Ibyo bikagendana no kumenya urupfu azapfa, icyo batamenyaga n’igihe azapfira.

Mu mwiherero kandi hari ubwo baganiraga ku rupfu rw’umwami n’ibindi bimwerekeyeho n’umuryango we . Mu mahame y’ubwiru kandi ntibajyaga batangariza umwami urupfu rwe, n’iherezo ry’ubuzima n’ingoma ye. Iyo babonaga atangiye kugira intege nke, baramunyweshaga (Kumuroga) agatanga agasimburwa n’umwana we. Ibyo byaterwaga nuko igihugu cyabaga gikeneye amaraso mashya ngo kirinde ubusugire bw’igihugu cyabwo.

Umwiherero w’Abiru wakorwaga kenshi gashoboka mu Rwanda rwo ha mbere, bitewe n’imirimo myinshi yabaga ishinzwe abiru ijyanye no kubungabunga ubuzima bw’igihugu nk’inshingano zabo za buri munsi.

Mu Rwanda rwo hambere hakozwe imyiherero myinshi irimo ijyanye no gutanga k’umwami, kumwimika, igihe ibikomangoma byabaga byarwaniye ingoma, iyo u Rwanda rwabaga rwagabweho ibitero n’amahanga n’ibyo rwagabyeyo n’ibindi.

Ng’ayo ng’uko ! Ng’iyo inkomoko y’umwiherero w’Abayobozi b’igihugu mu muco n’amateka y’u Rwanda kenshi na kenshi wabaga ugizwe n’imitwe y’Abiru.Umwiherero mu Muco n’amateka y’u Rwanda (Igice cya Kabiri )


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza