Ububiko bw’amateka yo ha mbere: Ingoma ngabe Rukombamazi

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bakunze kwibaza uko ubutaka bw’u Rwanda bwo mu bice bimwe na bimwe bwari buteye bukiri amashyamba, butaraba igihugu gituwe kandi gihingwa, abandi bagakomeza kwibaza cyane ku bugenge n’ubuhanga bukabije buvugwa ku bami bagenganga ibihugu bw’ibikorwa by’ubuhangange bukabije bagezeho kandi nta bikoresho bihambaye bari bafite, ubwo bari abagenga b’ibyo bihugu bisaga 29, byari bishagaye ubu butaka butaritwa u Rwanda.

Muri iki gice, tugiye kubatekerereza bimwe mu bimenyetso ndangamateka, bigaragaza imiterere ya tumwe mu turere tw’u Rwanda rwo ha mbere, rutaraturwa ngo rube insinsiro zisakayemo abantu. Aha akaba ari naho ibyo bimenyetso bitugaragariza ubugenge n’ubuhanga bw’abakurambere mpangarwanda, bakoresheje kugira ngo batunganye uru Rwanda rube igihugu cyujuje ibyangombwa bibasha gukenerwa n’abarutuye.

Nkuko tubikesha igitabo ’’Imizi y’u Rwanda’’ n’igitabo ’’ Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’, byombi dukesha umwanditsi n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye gutekerereza hamwe amateka y’ingoma ngabe Rukombabazi yahoze ari ingoma ngabe y’igihugu cy’u Bugesera mu bihe byo ha mbere, yabaye ikimenyetso kibitse amateka akomeye agaragaza imiterere y’igihugu cy’u Bugesera mbere y’uko gihangwamo igihugu, n’ikimenyetso kigaragaza bene cyo uburyo bakuturanyije bakagitunganya kikaba igihugu kikanje.

Ubu butaka butaraba igihugu cy’u Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’imifunzo by’amasanzure y’Akanyaru n’Akagera. Mu bihe byo ha mbere, igihugu cy’u Bugesera cyari hagati y’ingoma ya Nduga byatandukanywaga n’uruzi rw’Akanyaru mu Burengherazuba, mu Majyepfo hakaba ingoma y’u Burundi, mu Burasirazuba hari ingoma y’i Gisaka cy’Abazirankende kikagabanywa nabwo n’ikiyaga cya Mugesera kitiriwe Mugesera wa Muzirankende umwe mu bakurambere b’Abagesera bahanze ingoma y’i Gisaka, naho mu Majyaruguru hari ingoma y’u Bwanacyambwe bw’Abongera bwagabanwaga n’u Bugesera n’uruzi rwa Nyabarongo.

Ni ubutaka bwari buvangavanze n’amazi akomoka ku nzuzi z’Akanyaru na Nyabarongo, byakubitiraho ko ari n’imisozi y’imirambi, gutandukanya amazi n’ubutaka bikaba byagorana. Byatumye abami b’ibihugu byituranye n’ubwo butaka, badashishikazwa no kuhagurira ibihugu byabo, nuko hakomeza kuba igisigara kigari, cyabaye nk’ikidaturwa kubera amazi menshi yarangwaga muri ako karere atabasha gutandukanywa n’ubutaka bushobora guturwaho.

Hashize imyaka myinshi nta gihugu na kimwe gitekereza kuzahatuza abaturage bacyo mu iyagurabihugu ryakorwaga mu buryo bwo kwimura imbago. Ahasaga mu mwaka wa 1120, ubwo Abanyiginya bari mu isibaniro ryo kwagura ubutaka bw’agahugu gato ka Gasabo bari bamaze guhanga, nibwo Gihanga wagenganga ingoma y’i Gasabo, mu murage yahaye abana be, yafashe umwe muri bo, amuraga icyo gisigara cy’ubutaka ibindi bihugu byari byaranze ngo agihangemo igihugu.

Nuko Gihanga afata umwe mu bana be Kanyabugesera Mugondo yabyaranye na Nyamususa ya Jeni rya Rurenge, amuraga icyo gisigara cy’ubutaka bwari hagati y’Ingoma y’i Gisaka cy’Abazirankende na Nduga y’Ababanda, u Burundi ndetse n’u Bwanacyambwe, ngo agende abuhangemo igihugu cy’igihangange, kizafasha ingoma nkuru y’i Gasabo gutangatanga ibihugu by’Abasangwabutaka, mu mugambi w’igihe kirekire cyo kubihuza bikaba igihugu kimwe.

Nuko Kanyabugesera Mugondo mwene Gihanga, aragenda akoresha ubuhanga buhambaye, agomorora amazi yose yari atwikiriye ubwo butaka, ayaha inzira buri yose ayoboka inzira karemano y’aho agomba kwerekeza. Muri ibyo bihe, nibwo amazi y’Akanyaru yamenaga mu cyogogo cya Rwabusoro n’ubutaka buhegereye, yayahaye inzira yihariye, maze aragenda ahura na Nyabarongo nayo yasandaraga mu cyogogo cyayo, maze birahura bihabwa rugari, birema uruzi runini arirwo rwaje kwitwa Akagera.

Amazi atari ayo mu miyoboro migari, yari anyanyagiye hagati muri ubwo butaka, niyo yakoreye imiyoboro iyagomorora mu butaka ikayaganisha ahayo, ayarunda hamwe, arema biriya Biyaga byose tubona mu Karere ka Bugesera.

Ibyo biyaga byabonetse mu guha inzira amazi yari agandaganje ku Butaka bwaje kuba igihugu cy’u Bugesera no kuyakamya, niyo yaje kubyara ibiyaga birimo: Mugesera, Sake, Cyohoha, Rweru, Birira, Mirayi n’ibindi. Nuko ahangamo igihugu gikomeye kandi kinini, acyita izina risanisha n’irye, acyita “u Bugesera”.

Izina Kanyabugesera yashyikirijwe, ugenekereje ni izina rishaka gusobanura “Kanyaburumbuke cyangwa Kanyabutunzi”

Ubwo se Se Gihanga yamuragaga ubwo butaka, yabumuraze nk’ubutaka bwera imyaka y’amoko yose kandi bufite n’Inka zibufumbira. Yamwifurije uburumbuke bw’uburyo bwose, kuko mu Kinyarwanda uburumbuke busobanuye kororoka kw’abantu, amatungo no kurumbuka k’umwero w’ubutaka. Nuko igihugu aremye agiha izina ry’u Bugesera, mu rwego rwo kukitirirwa nk’uwagihanze, ariko anakifuriza uburumbuke bw’ibihe byose.

Kanyabugesera Mugondo ni we se wa Muhondogo ukomokwaho n’ubwoko bw’Abahondogo bakunze kwita ’’Abagesera b’Abahondogo’’. Bagengaga ingoma y’u Bugesera mu gihe cy’imyaka myinshi. Ikirangabwoko cyabo cyari Inyamanza.

Kanyabugesera Mugondo akimara guhanga ingoma y’u Bugesera, yahise ayiha ingoma ngabe nk’ikirango cy’igihugu ariko gifatiye ku mateka y’ibihe bikomeye banyuzemo, bakamya amazi menshi yari atwikiriye ubutaka, amwe kakayakusanyiriza hamwe akarema ibiyaga, andi bakayaha inzira akarema inzuzi zigenda amanywa n’ijoro zizenguruka Afurika zikiroha mu Biyaga nka Vigitoriya zigasohokamo zitwa Nili zigakomeza no mu Nyanja ya Mediterane. Umugambi wo gukamya ayo mazi, wari uwo guhangamo igihugu gituwe n’abantu babasha no kubakiraho imitungo yabo.

Ingoma ngabe y’u Bugesera yitwaga Rukombamazi, yaremwe nk’ikimenyetso cy’amateka atazibagirana, yo gukamya amazi ntazongere kuboneka muri icyo gihugu, hagasigara ubutaka bifuza guhingaho. Igihugu cy’u Bugesera n’ingabe yacyo Rukombamazi, cyari giherereye mu Mirenge ya Sake, Zaza, Rukumberi, Mugesera na Jarama yo mu Karere ka Ngoma ukongeraho imirenge 15, igize Akarere ka Bugesera nyirizina.

Umwami w’u Bugesera wategekaga kugeza butsinzwe n’umwami w’u Rwanda ni Nsoro IV Nyamugeta, mu bitero byagabwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ahasaga mu wa 1741.

Ingoma ngabe y’u Bugesera ariyo Rukomamazi, ni ikimenyetso ndangamateka karundura, kidashobora kwibagiza Abanyarwanda by’umwihariko umuryango mugari w’Abahondogo, imvune n’ubuhangange bw’Abakurambere babo, bagaragaje ubwo bakamyaga amazi akitandukanya n’ubutaka, bakabona kuhatura, bakabuhangamo igihugu cy’igihangange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza