U Rwanda ruteganya ibiganiro na RDC ku myanda ijugunywa mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Gashyantare 2019 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Abadepite babajije Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta ingamba u Rwanda rufitiye imyanda irimo ikomoka kuri pulastiki imenwa mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Congo, ishobora kuba imbogamizi mu guhangana n’ibyangiza ibidukikije ku ruhande rw’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2008 u Rwanda rwaciye ikoreshwa ry’amashashi runashyiraho itegeko rihanauzabirengaho, byatumye ruza mu bihugu 40 ku Isi byateye intambwe mu kurengera ibidukikije.

Ku wa Mbere abadepite bemeje umushinga w’itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumiza mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulastiki bikoreshwa incuro imwe.

Ubwo uwo mushinga wemezwaga, Depite Muzana Alice yabajije Minisitiri Biruta ingamba zihari ngo hakumirwe ingaruka zishobora guterwa n’imyanda abanye-Congo bamena mu Kivu.

Yagize ati “Byagiye bigaragara ko bamena imyanda ku mugaragaro igizwe ahanini n’amashashi na pulastiki kandi muzi ko amazi atagira umupaka.Usanga amashashi n’amacupa ya pulastiki arimo ateye impungenge ku buryo nifuza kubaza ingamba zaba zihari ngo ingaruka zikumirwe.”

Minisitiri w’ibidukikije, Dr Vincent Biruta yavuze ko nabo ikibazo cy’imyanda imenwa mu Kivu bakizi ariko ngo bazakomeza kukiganiraho n’ubuyobozi bwa Congo.

Ati “Ni ikibazo kiriho kuko hari igihe ugira utya ukabona basutse imyanda mu Kivu. Nta kundi dushobora kubica uretse imikoranire isanzwe hagati y’ibihugu, hagati y’intara zituranye. Habayeho imishyikirano kugira ngo turebe ko kiriya kibazo cyacika ariko nabyo biba ikibazo iyo dufite politiki nk’iyi, tugashyiraho n’amategeko ariko ugasanga abaturanyi wenda mutajyana.”

Yashimangiye ko bazakomeza kuganira n’abayobozi bo muri Congo ngo kuko mu busanzwe ‘nta we ukunda umwanda’.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo yashyizeho itegeko ribuza gukora, kwinjiza cyangwa gucuruza amashashi n’ibindi byo gupfunyikamo bikoze muri pulastiki.

Pulastiki ifatwa nka kimwe mu bihumanya isi by’umwihariko ubutaka n’amazi yo mu Nyanja.

Buri mwaka toni umunani za pulasitiki zijugunywa mu nyanja. Loni igaragaza ko hatagize igikorwa mu mwaka wa 2050 pulasitiki mu Nyanja zizaba ziruta amafi arimo.

Pulastiki ifatwa nka kimwe mu bihumanya isi by’umwihariko ubutaka n’amazi yo mu nyanja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza