00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umwe mu bapadiri bakuze mu Rwanda, urwibutso kuri Mgr Bigirumwami: Ikiganiro na Mgr Kayitakibga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Abavuga ko umusaza ari inzu y’ibitabo ntibabeshye! Wabimenye uhuye na Musenyeri Médard Kayitakibga, umwe mu bapadiri batatu bakuze mu Rwanda dore ko imyaka 63 yose ayimaze ari umusaserdoti.

Imyaka ibaye 90 avutse ariko ntacyo wamubeshya mu bigezweho kuri ubu. Ubwo namusangaga mu rugo rwitiriwe Musenyeri Aloys Bigirumwami ruherereye mu mujyi wa Rubavu, natunguwe no kwakirizwa amakuru yari yiriwe acicikana, yiganjemo ayo asoma kuri Internet.

Njya kujyayo naramuhamagaye, ngeze aho numva ndi kumurushya nkanjya mwandikira ubutumwa bugufi, ariko yasububizaga mu minota mike ku buryo hari ubwo naketse ko hari undi ukoresha telefone ye, ariko siko biri.

Musenyeri Kayitakibwa ni ubwo imyaka ari myinshi, agenda yemye. Ijwi nubwo ritangiye gusarara, nta jambo avuga ritumvikana cyangwa se ngo rebe ritarimo ubuhanga.

Ndabiseguraho kuko nta mashusho ye (video) mfite kuko ntabwo abikunda ariko asobanura amateka nk’uwayabayemo ejo, by’umwihariko ay’ubuzima bwe mbere na nyuma yo kwiha Imana, imyaka hafi 40 aba i Roma, inama za Musenyeri Bigirumwami n’ibindi.

IGIHE: Musenyeri Kayitakibga Medard ni muntu ki?

Mgr Kayitakibga: Navutse mu 1931, mvukira i Rwamashyongoshyo muri Rwamagana. Umwaka wa mbere w’amashuri abanza nawigiye i Gahengeri, uwa kabiri nywigira i Musha, indi myaka nyigira i Rwamagana. Narangije mu 1945 , aba aribwo ninjira muri seminari i Kabgayi, yari imwe mu Rwanda rwose.

Naharangije mu 1951, hanyuma njya mu iseminari nkuru icyo gihe twajya i Burundi ahitwa Burasira ku mugezi witwa Ruvubu. Abanyarwanda tuhamara umwaka, noneho umwaka ukurikiraho tugaruka mu Nyakibanda, tuza gutangira mu 1953. Umwaka utarashira nibwo Bigirumwami yari amaze kuba Musenyeri wa hano [Nyundo], nanjye banshyira ku Nyundo.

Muri Nyakanga 1953 ambwira ko nzajya kwiga i Roma ndi umuseminari, i Roma ni naho naherewe ubusaserdoti mu 1958. Nkomeza kwiga hanyuma 1961 muri Mutarama ngaruka mu Rwanda. Njya gukorera ku Muhororo muri Ngororero, mpamara amezi atandatu. Icyo gihe diyosezi itangira Koleji bitaga Moderne ya Gisenyi, barahanzana ndahigisha.

Mu 1965 nasubiye gukora i Roma, nagarutse ejobundi mu 2002. Nibwo nagarutse nza hano. I Roma nabanje kuba Vice recteur w’iseminari nkuru ya filizofiya, bukeye njya gukora mubyo bita Congrégations.

Nagarutse Musenyeri amaze kunyandikira ku nzaba Aumônier w’abanyeshuri bo muri ULK Gisenyi. Nabanje kuba kuri Paruwasi imyaka ibiri, nibwo Diyosezi yaguze hano [ Hubatse Foyer Bigirumwami], nza kuhatangirira kugeza ubu, niho nkiri nubwo ntagishinzwe iyo mirimo.

IGIHE: Kuba waroherejwe kwiga na Bigirumwami, ukaba waragarutse kuyobora ikigo cyamwitiriwe, wabyakiriye ute?

Mgr Kayitakibga: Amateka aratangira ntumenya aho agana. Nza hano hari hataritirirwa Bigirumwami, bahamwitiriye ndi hano. Kubimwitirira rero kandi nanjye mbifitemo uruhare, urumva ko ari nk’intego.

Ni ukugaragaza ibyishimo byo kuba yarabaye umwepiskopi wa mbere w’Umunyarwanda kandi nanjye nkaba umupadiri we. Numva rero icyo nakora nshoboye kucyimwitirira, nagikora kugira ngo na barumuna banjye n’abandi bose bamumenye, bamenye akamaro yagiriye iyo diyosezi n’urubyiruko.

IGIHE: Mgr Bigirumwami azwi muri byinshi, nko kuba ari we Munyarwanda wa mbere wagizwe Musenyeri, gushyigikira uburezi, gusigasira umuco binyuze mu bwanditsi n’ibindi. Nk’umuntu mwahuye kenshi, ni iki umwibukiraho?

Mgr Kayitakibga: Biragoye kumuvuga ku muntu utamuzi. Njye muzi nkiri mu mashuri abanza i Rwamagana. Buri mwaka yarahanyuraga ajya iwabo i Zaza, twari bato iyo yazaga muri paruwasi ya Rwamagana, agasoma misa. Bakavuga bati ‘uriya muntu ashobora kuzaba umwepiskopi w’u Rwanda’, hari muri za 1942 gukomeza. Ngeze mu iseminari i Kabgayi, abapadiri bazaga i Kabgayi kuko Musenyeri niho yabaga. We rero yari mu bajyanama ba Musenyeri, yazaga nka rimwe mu mwaka, akaza kuramutsa seminari cyangwa tugahura na we.

Maze kuba umusaseridoti bwo twaravuganaga. Umubyeyi ntimwabura kuvugana ku buryo bwinshi, mu ngero nyinshi. Twaravuganaga nkuko umwepiskopi avugana n’umupadiri we.

IGIHE: Bigurumwami yakundaga iki akangana iki?

Mgr Kayitakibga: Yavugaga make. Bigirumwami yavugaga make cyane ariko mwaba muri kumwe akagushimisha pe! Ugasanga ari umubyeyi uzi ibintu, wagize urugendo rurerure mu buzima bwe. Ugasanga ntacyo wamubwira atazi, ntacyo wamubaza atazi ariko cyane cyane akakugira inama yo kudafata ibintu ku buryo bwa byacitse.

Ni umuntu utarakangwaga n’ibintu ngo biracitse. Yari umuntu wizigira Imana muri byose na Bikira Mariya, yari yarabihaye. We agakora ibyo agomba gukora ariko azi ko Imana ariyo ibitunganya cyane. Yari umuntu utiheba, utagira inzika kandi wubaha abantu bose.

Ntiwamwumva agaya umuntu, ntiwamwumva asebya umuntu. Hari ijambo yambwiye ndabyibuka, yarambwiye ati “aho kugirira umuntu nabi, nakwemera ko bangirira nabi”. Bigahuza n’amagambo Pawulo Mutagatifu avuga ati ‘tsinda inabi ukoresheje ibyiza, nesha ikibi ugaragaza icyiza.”

Nta mutima mubi yagiraga, nta butindi yagiraga, nta bucoricori, nta nzika. Yari umuntu utuje.

IGIHE: Yanditse ibitabo ku migenzo n’imihango ya Kinyarwanda n’ibindi bijyanye n’umuco, yabiterwaga n’ikin kandi ari Umupadiri?

Mgr Kayitakibga: Yabitangiye akiba Padiri. Yatubwiye impamvu. Amaze kuba Padiri, bamwohereje muri paruwasi Sainte Famille. Mbere ubwo yajyaga mu iseminari, yari akiri umwana ufite imyaka icyenda, imico y’i Rwanda ntabwo yari ayizi. Ibyo kubandwa, guterekera n’ibindi ntabyo yari azi.

Amaze kuba Padiri, yatangiye kujya kuganira n’abantu cyangwa muri penetensiya akumva ibyo abantu bamubwira bati ‘nararaguje, naraterekereye’. Uko yatubwiye, ngo yaragiye agura amakayi, akareba umuntu mukuru ati ‘genda unyandikire ibyo kubandwa ibyo aribyo, ibyo guterekera ibyo aribyo’. Ubwo yajyaga i Muramba [Ngororero], nabwo yarabikomeje, ibyo bamwandikiye ararundarunda ashyira hamwe. Amaze kuba umwepiskopi ku Nyundo, nibwo yavuze ati “uko nabayeho ntabizi, reka mbyandike n’abato batazamera nkanjye. N’abashaka kubimenya bazakure bazi ibyo aribyo”. Hanyuma akabyandika uko babimwandikiye, agakoresha amagambo bamwandikiye’.

Yabyanditse kugira ngo afashe abantu kumenya ibyo abanyarwanda babamo, icyo bashyiragaho agaciro n’ubukiristu butaraza n’aho bumaze kuzira.

IGIHE: Nta bihayimana bashatse kubirwanya?

Mgr Kayitakibga: Ntibyabura kuri bamwe ariko nkanjye ndabimushimira kuko byatumye umuntu amenya abanyarwanda, ba data, basogokuru n’abandi ukamenya iyobokamana uko ryari rimeze, umuco wabo uko wari umeze kandi iyobokamana rishingira ku muco w’abantu.

IGIHE: Haba hari umubano Bigirumwami yari afitanye na Padiri Alexis Kagame?

Mgr Kayitakibga: Ibyo sinabimenya ariko Bigirumwami ntiyitabaje Kagame, yitabaje ba bakristu bari mu giturage bari hamwe n’abo baragura, baterekera, bakora iyo mihango. Wenda barabiganiraga ariko uko mbizi ntacyo yamubajije kuko Kagame yari mu bindi, yari mu mateka y’u Rwanda cyane cyane aganisha ku ngoma y’ubwami.

[Bigirumwami] we yibanze ku kumenya abakiristu abo aribo, kugira ngo umenye abo ubwira. Ntushobora kwigisha abantu utabazi. Abongereza baravuga ngo niba ushaka kwigisha ikintu Yohani, banza umumenye. Na we ni uko yakoze.

IGIHE: Uri umwe mu bapadiri bakuze bari muri diyosezi ya Nyundo…

Mgr Kayitakibga: Ninjye rukumbi, ninjye mukuru mu bupadiri no mu myaka. Mu Rwanda ngira ngo dusigaye turi batatu twabuherewe umwaka umwe , bo bantanzeho amezi ariko ni umwaka umwe. Abo babiri bari i Kigali. Nitwe bakuru mu bupadiri muri iki gihugu.

Maze imyaka 63 mu busaserdoti. Nabuhawe mu 1958, hasigaye amezi abiri nkaba ntangiye uwa 64 niba nyagasani akomeje kundinda.

IGIHE: Ni iki ushimira Imana muri iyi myaka yose umaze mu bupadiri?

Mgr Kayitakibga: Niyo yantoye, njye nta ruhare mbifitemo. Niyo yantoye aho ndi, mu bupumbafu bwanjye, mu ntege nke zanjye, mu buswa bwanjye ariko ndayishimira. N’ubu uwampitishamo nibyo nahitamo, sinkubeshye kuko yarantoye ibimfashamo, ituma nyimenya, irantuma.

Nasohoje ubutumwa bwayo uko nshoboye ariko ntabwo nigeze ngira ngo ‘iyo bigenda gutya, iyo mbimenya’, ntabwo nigeze mbitekereza kugeza ubu.

Mu mwaka wa 2018 ubwo Mgr Kayitakibga yizihizaga imyaka 60 amaze ahawe ubusaserdoti
Musenyeri Kayitakibga yavuze ko nta cyamushimishije nko kuba amaze imyaka 63 yarihaye Imana
Musenyeri uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Alexis Habiyambere (ibumoso), Musenyeri Kayitakibga (hagati) na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza ubwo bakataga umutsima hizihizwa imyaka 60 Kayitakibga amaze ahawe ubupadiri
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ahereza impano Musenyeri Kayitakibga ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 60 ahawe ubupadiri
Urugo rwitiriwe Bigirumwami ruherereye mu mujyi wa Rubavu
Muri uru rugo harimo isomero ribonekamo ibitabo bya Bigirumwami
Ukinjira muri Foyer Bigirumwami, usanganirwa n'ifoto ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .