00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izindi mpamvu zatumye RPA itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Mu mitima y’Abanyarwanda bariho mu 1990, iyo ku wa 1 Ukwakira hageze bafite urwibutso rukomeye rugaruka rubabwira ko nta mvura idahita. Wababereye umunsi wo gutekereza ko ubuzima bwiza,umutekano n’amahoro bishobora kuzongera kubaho nyuma y’imyaka itari mike batotezwa.

Wari umunsi nk’indi yose ubwo Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni yaberaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro yayo ya 45.

Kuri bamwe mu Banyarwanda by’umwihariko Abatutsi bari mu gihugu, bari bagifite ubwoba bamaranye imyaka ko isaha n’isaha bameneshwa cyangwa bakicwa, mu gihe abari mu buhungiro na bo bari bacyibaza amaherezo y’ubuhunzi n’igihe bazahererwa uburenganzira bagasubira kuri gakondo yabo.

Umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabwiye IGIHE ko imyaka yari ibaye myinshi basaba kwemererwa kugaruka mu Rwanda ariko bakimwa amatwi.

Ati “Abanyarwanda bari hanze bakomezaga gusaba Leta y’u Rwanda kuri Repubulika ya mbere yayobowe na Kayibanda bati ‘nyabuna nimureke dusubire mu gihugu cyacu’ bakabangira; mu gihe cya Habyarimana na bwo baringinga, arababwira ati ‘u Rwanda ruruzuye ni nk’ikirahure cyuzuye amazi, iyo wongeyemo andi arasendera akameneka.”

Sheikh Harerimana yavuze ko iyo ari yo mpamvu ya mbere yahagurukije abana b’Abanyarwanda bari mu gisirikare cya Uganda, bagafata intwaro ngo babohoze urwababyaye.

Izindi mpamvu zarimo kuba nta bumwe burangwa mu Banyarwanda bari baramaze kubibwamo ingengabitekerezo y’amoko. Aho kugira ngo umwe abone mugenzi we nk’uwo basangiye inkomoko, akamubonamo Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa badakwiye kubana.

Hari kandi umutekano muke n’izahara ry’ubukungu butatangaga n’icyizere cyo kuzahuka, ubuhunzi n’impamvu zabuteraga zidashira.

Harerimana ati “Hari ibibazo mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu ugasanga byose birusuzugura birufata nk’agahugu k’insina ngufi, buri wese ashobora gutemaho urukoma uko yishakiye.”

FPR Inkotanyi yagiye isaba ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana mu bihe bitandukanye ko baganira kuri ibyo bibazo u Rwanda na rwo rukagira isura nziza mu ruhando Mpuzamahanga ariko burinangira.

Hakoreshejwe inzira za dipolomasi binyuze mu kuba Abanyarwanda baganira n’abandi (abaturage ku baturage), intumwa za FPR zikaganira n’ubutegetsi bwa Habyarimana, hoherezwa inyandiko zitandukanye byose ntibyahabwa agaciro.

Sheikh Harerimana ati “Ibindi byose byari byarakoreshejwe birananirana. Biba ngombwa rero ko bibaza bati ‘ari ko se u Rwanda ruzakomeza rube kuriya abana barwo duhari? […] Twese tugomba kurutabara tukarukura muri kariya kangaratete rurimo.”

Mu minsi ya mbere y’urugamba bagize icyuho

Nubwo umugambi wo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda wari umaze igihe utegurwa, kuba Perezida Habyarimana na Museveni bari i New York byabaye nk’andi mahirwe ku ngabo za FPR.

RPA yagabye ibitero mu gihe Habyarimana yari yagiye mu nama muri Amerika

Abenshi mu Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda bari barinjiye mu gisirikare cya Museveni bamufasha kugera ku butegetsi mu 1986, ndetse bari mu bayobozi bakuru bacyo.

Gen Maj Fred Gisa Rwigema ni we wari Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda. Ubwo yari arangaje imbere abana b’Abanyarwanda bari muri icyo gisirikare ngo bajye gufatanya n’abandi haba abari mu Rwanda n’abari mu bindi bihugu gutangiza urugamba, ntibyamugoye nk’uko byari kumugora Perezida Museveni ahari.

Abasirikare bivugwa ko basagaga 3000 batojwe neza mu ngeri zose ni bo yageranye ku Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho urusaku rw’isasu ryahinduye amateka rwatangiye kumvikanira.

Bukeye bwaho Gen Maj Rwigema yarasiwe ahitwa Nyabwishongwezi aratabaruka, mu minsi ikurikiyeho n’abandi basirikare bakuru barimo Maj Bunyenyezi na Maj Bayingana baricwa.

Perezida Paul Kagame wari mu ishuri rya gisirikare muri Amerika afite ipeti rya Majoro, yahise arambika ikaramu afata indege ajya gusubiza ibintu ku murongo.

Abasisrikari ba FPR basanye n’abacitse intege imbaraga bari batangiranye ziragabanuka, mu gihe aba Habyarimana bo bari bashyigikiwe n’ingabo za Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre ndetse n’iz’u Bufaransa nk’ibihugu by’inshuti za Leta ya Habyarimana.

Sheikh Harerimana yavuze ko icyo cyuho kitigeze gihagarika urugamba ahubwo rwakomeje buhoro buhoro kandi ko mu kwezi kwakurikiyeho ibintu byari byasubiye kuri gahunda.

Barwanye bafite impamvu…..

Urugamba rwamaze imyaka hafi ine rwatsinzwe na FPR Inkotanyi ishwiragiza Guverinoma ya Habyarimana yari imaze no gukora Jenoside mu 1994, igahitana Abatutsi basaga miliyoni imwe mu minsi 100.

Ku wa 18 Nyakanga, ni bwo Gen Maj Paul Kagame yatangaje ko intambara irangiye, hashyirwaho Guverinoma ya mbere y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yarahiye ku munsi wakurikiyeho.

Inkuru bijyanye: Amafoto: Mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Sheikh Harerimana yasobanuye ko uko gutsinda urugamba igihugu kigasubizwa ku murongo byaturutse ku kuba FPR yari ifite ingengabitekerezo nziza yatumye ivuka, ikanayihagurutsa mu mahanga ngo ibohore u Rwanda.

Ati "Iyo yari impamvu ya mbere ikomeye cyane yatumye badacika intege.”

Asanga kuba bari bayobowe neza ku buryo abasivile n’abasirikari bakorana bagahuza ibitekerezo, byarabashoboje kugera ku ntsinzi.

Sheikh Harerimana yavuze ko mu byenyegeje urugamba rwo kubohora igihugu harimo n'uburyo u Rwanda rwari rusuzuguritse mu mahanga

Sheikh Harerimana yavuze ko ibyagezweho nyuma yo guhagarika Jenoside ari byo bitumye Abaturarwanda n’abarusura batekana amasaha 24 kuri 24 mu byo bakora bibateza imbere n’igihugu cyabo.

Yahaye umukoro urubyiruko agira ati “Kugira ngo bizakomeze bimere gutya tugomba kubisigasira tukamenya ko hari imbaraga zashyizwemo haba iz’abantu n’iz’ubuzima bwabo, imitungo,ubwenge bwakoreshejwe n’ubwitange bwinshi cyane.”

“Cyane cyane urubyiruko, ni uguhagurukira iki kintu. By’umwihariko abavutse mu 1994 na nyuma y’aho ntibatekereze ko ari uku u Rwanda rwari rumeze. Hari igihe rwari rumeze nabi cyane nta cyizere Abanyarwanda bifitiye. Baramutse barangaye nta kabuza bishobora gusubira aho byari biri cyangwa bikajya ahabi kurushaho.”

Magingo aya Abanyarwanda bashima imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe yaciye kwibona mu ndorerwamo z’amoko akaba urwitwazo rw’ububasha cyangwa gusuzugurwa ahantu runaka mu gihugu cyawe.

Umutekano wasaguriwe amahanga ubu u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino mu Isi.

Icyapa kiri Kagitumba aho ingabo za RPA zinjiriye tariki ya 1 Ukwakira 1990
Ingabo za RPA zarwanaga amanywa n'ijoro, nta mushahara nta rindi shimwe ari ukugira ngo igihugu kigire amahoro
Morale iri mu bintu by'ibanze byarangaga ingabo za RPA ku rugamba
RPA yari ifite ibikoresho bike ariko umuhate ingabo zayo zakoreshaga watumaga batsinda urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .