Inyandiko n’imvugo rutwitsi Dr Bizimana ashingiraho ko Jenoside yateguwe kera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Muri Jenoside zabayeho Ku Isi nta n’imwe yaje nk’impanuka, ngo abantu baryame babyuke bapfuye nta mpamvu. No mu gisobanuro cy’iryo jambo, ni umugambi wo kurimbura abantu runaka kandi umugambi wose uba ufite abawuteguye n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa.

Mu mezi atatu gusa Abatutsi basaga miliyoni barishwe mu 1994, abareba hafi bakabyitirira ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana, abashishoza bakavuga ko indege itari kugwa nijoro ngo bucye imihoro yaguzwe, ibyobo byacukuwe, lisite z’abagomba gupfa zarangiye.

Ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, muri Kigali Convention Center habereye inama yiga ku isano kuba hari imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bifitanye n’umugambi wa Jenoside, igikorwa cyateguwe n’ Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na za Kaminuza (GAERG).

Akenshi iyo havugwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi hashingirwa ku magambo yabaye ikimenyabose nk’aya Théoneste Bagosora wasohotse mu nama Arusha avuga ko agiye gutegura imperuka; aya Mugesera washishikarije abantu kwica Abatutsi avuga ko barohwa muri Nyabarongo basubizwa muri Abisiniya n’abandi b’ejobundi muri Repubulika ya kabiri.

Abagerageje gucukumbura, bavuga n’inyandiko yamamaye y’Amategeko icumi y’Abahutu yanditswe na Yozefu Habyarimana Gitera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje izindi nyandiko zidakunze kuvugwaho zo mu myaka ya 1959 zari zuje ubugome no gushishikariza Abahutu kwanga Abatutsi.

Ni inyandiko n’imbwirwaruhame ziganjemo iz’ibikomerezwa by’icyo gihe byamaraniraga gukuraho ubwami bugasimbuzwa Repubulika.

Inyandiko zibasiraga Abatutsi

Tariki 17 Ugushyingo 1959, Rwasibo Jena Baptiste waje kuba Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika ya mbere yasohoye inyandiko ngo agamije gutanga umuti n’amahoro ku bibazo byari mu gihugu.

Iyi nyandiko yasohowe nyuma y’iminsi ine ubwicanyi buhagaritswe ifite umutwe ugira uti ‘Pour une durable pacification du Pays’ cyangwa ‘Kugira ngo igihugu kigire amahoro arambye’.

Dr Bizimana avuga ko iyo nyandiko igaragaza ko ikibazo igihugu cyari gifite ari Abatutsi.

Hari aho iyo baruwa igira iti “Rubanda nyamwinshi y’abahutu bishimiye kuba barihoreye ku bikomerezwa by’abirasi byabakandamizaga ariko bakaba bafite ubwoba ko abo banzi babo nabo bazihorera byanze bikunze kuko bazwiho kurangwa n’urwango rwinshi no guhora basaba ibintu byinshi.Kubera iyo mpamvu, abahutu bararwanya ko impunzi zisubirana uburenganzira ku mitungo yazo.Impamvu yateye isubiranamo ry’abaturage tumaze iminsi dufite, ni uko abaturage bari bananiwe kubera ubutegetsi buriho, bakifuza ko bwavaho.Barifuza gukemura ku buryo budasubirwaho ikibazo cy’umutwaro w’abatutsi.

[…] Mu butegetsi bw’ibwami igihe kirageze cyo kuhavana abatutsi. Icya kabiri mu butegetsi bw’igihugu birihutirwa gushyiraho abategetsi b’inzibacyuho b’abahutu muri za sous chefféries na cheférries bagasimbura abatutsi bavanywemo , abahunze cyangwa abazirukanwa mu minsi iri imbere.Mu nkiko zose zo mu gihugu, gushyiraho abacamanza b’abahutu.”

‘Ishimwe rya Gitera ubwo ingoma y’Umwami yari mu marembera’

Yozefu Habyarimana Gitera ni we washinze ishyaka APROSOMA (Association pour la promotion Sociale de la Masse). Iryo shyaka ryari rifite ikinyamakuru ‘Ijwi rya Rubanda’ cyanyuzwagamo ibitekerezo by’abarigize.

Mu marembera y’ingoma ya cyami, Abatutsi bamwe bamaze guhunga, Gitera mu kinyamakuru cye yagaragaje ibyishimo Abahutu bafite.

Inyandiko yo mu Ugushyingo 1959 hari aho igira iti “Batutsi ba Gatutsi, mwarishe, mwarasahuye, mwarabambye , mwatanze imiranzi y’abahutu muri ibirura nimugende rwiza. Batutsi ba Gatutsi, mwarahotoye, mwaranize, mwarakandagiye , mwicariye abahutu muri ababisha, nimugende rwiza. Batutsi ba Gatutsi mwaranyaze, mwaratwitse, mwishe abahutu rubi, muri abanzi nimugende rwiza.”

Irakomeza iti “Batutsi ba Gatutsi , mwicishije icumu, inkota, icyuma, amarozi nibyo mugiye kwicishwa .Mwarakandagiye, mwaricariye, mukandagiwe mwicariwe, mugende rwiza. Batutsi ba Gatutsi, urwo mwishe abahutu nirwo mugiye gupfa.”

“Igisingizo cya Gitera”

Gitera Yozefu, umugabo wize mu iseminari asa neza n’uwumvaga ubuvanganzo kuko inyandiko ze nyinshi zirimo icengerandimi ku buryo ijambo ryose yandikaga yabaga afite ikindi ashaka kuvuga kandi mu buryo bukurura.

Ashobora kuba yari n’umusizi.Abigaragariza mu nyandiko cyangwa umuvugo yanditse muri kinyamakuru cye tariki 24 Ukuboza 1959, Noheli iraye iri bube.
Uwo muvugo ugira uti ‘Bagufi mwese ndabaramukije, Aleluya.
Aprosoma ishyaka ry’abahutu turatsinze, Aleluya.
Umugome ari ku mugozi, umugomoke ari ku ngoma
Bagufi mwese, Aleluya.
Bagufi mwese cyane cyane mwebwe Abahutu, nimureke dufatane urunana, Duhuze inama n’Imana dusobeke imihigo isaha yacu irageze
Ishyaka ry’abagufi, APROSOMA n’ishyaka ry’abahutu, PARMEHUTU turatsinze.
Yemwe bahu, nihasingizwe Imana Mungu Rurema, kuko yibutse ingabo ze Abahutu n’Abagufi.

Uwanyu ubakunda, Joseph Habyarimana Gitera

‘Imperuka yahanuwe na Kayibanda’

Icengezamatwara ry’umugambi wo kurimbura Abatutsi ntiryasize n’abari abayobozi bakuru.Mu mwaka wa 1963, Inyenzi umutwe w’ingabo ugizwe n’abari barahunze mu 1959 wateye u Rwanda, ibitero byawo bisubizwayo.

Tariki ya 3 Mutarama 1964 ku isabukuru ya Gatatu ya Demokarasi, Perezida Grégoire Kayibanda yavuze imbwirwaruhame ahanura imperuka ku batutsi nibakomeza gushyigikira Inyenzi. Iryo jambo yongeye kurivuga kuri Radiyo Rwanda tariki 11 werurwe uwo mwaka.

Yagize ati “Bana b’Abatutsi, tugerageze twibaze , nubwo bidashoboka muramutse mushoboye kwigarurira Kigali, ese muribaza akaga mwaba muteye kababaho by’umwihariko, kuko mwakwicwa mu ba mbere? […] Yaba imperuka yanyu ndetse yihuse y’ubwoko bw’abatutsi.Iyo mperuka yaba iyihuse cyangwa uruyengeyenge yagombye gutera bamwe muri mwe mugifite umutima gutekereza.”

Dr Bizimana avuga ko izo mbwirwaruhame zo mu myaka ya 1959 na nyuma y’aho gato arizo zavomwagamo amagambo abanyapolitiki bamwe bagiye bavuga nyuma ya 1990.

Yavuze ko Jenoside muri Mata 1994 yaje isoza umugambi wari umaze igihe kirekire nubwo mu guhana ibyo bya mbere bitibanzweho kugira ngo igihugu cyubakwe.

Yagize ati “Imiryango yazimye kubera ko habayeho uyu mugambi kandi umugamb uturuka kure. Mu 1995 ubwo harebwaga itegeko ryo guhana abagize uruhare muri Jenoside basanze Jenoside yabaye kuva mu 1959 ariko utangiye guhana abajenosideri kuva icyo gihe igihugu wakimara, umwanya wo kubaka ntiwaboneka.”

Nubwo imperuka ku batutsi bose itagezweho ku rwego rw’igihugu, hari imiryango 9706 imaze kumenyekana ko yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi igizwe n’abantu 42 647 mu turere 19 tumaze kubarurwam

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène

o.

Abantu batandukanye bateze amatwi iby'inyandiko n’imvugo rutwitsi Dr Bizimana ashingiraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza