Inkomoko y’insigamigani "Abagabo bararya imbwa zikishyura"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhanira bakakigereka uwo bari kumwe by’amaherere, akaba ari we ugihanirwa, wakomotse kuri Sabuhoro bwa Rwishyura w’i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara(Byumba)ahasaga umwaka wa 1860.

Ubwo hari ku ngoma ya Rwabugili, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n’uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w’umugaragu wa Rwigenza.

Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ari we umusigarira mu buhake kuko yari azwi kurusha Sabuhoro, yari azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo bituma nyirabuja amutonesha byimazeyo, bigeza ubwo bajya baryamana kuko yamwigizeho “nduhura”.

Nuko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye bitihishira bituma bagenzi be bamugirira ishyari. Bagumya kubihurahura. Aho bigeze barerura bamurega kuri shebuja, bati “buriya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe ntahandi abukura ni uko baryamana”.

Ubwo Rwigenza ntiyabitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane agakunda na Nzigiye kuri bya biganiro yagiraga. Bagumiriza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera. Abwira abo barezi ati “Ikizabinyemeza ni uko muzamugenzura mukamufata, naho gukeka gusa ntibyahana umuntu.” Abarezi bati “Ibyo si agatinze ni ejo tukamugushyikiriza!” Batangira ubwo baramugenza.

Ariko hagati aho iwe asigarirwaho na Sabuhoro. Bidateye kabiri muka Rwigenza atuma Sabuhoro kuri mukuru we ati “ Ugende umbwirire Nzigiye anyitabe vuba kandi muzagarukane. Sabuhoro aragenda arabimubwira, koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza Nzigiye aramukanya na nyirabuja banzika ikiganiro barashyengashyenga by’abakumburanye;bigeza aho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karabuguga barabugwabugwa.

Muka Rwigenza ahamagara Sabuhoro aramwongorera ati “Heza abari aho bose hasigare Nzigiye nawe gusa”. Sabuhoro arabaheza, bamaze kugenda nyirabuja aramubwira ati “Hagarara mu rugo uheze he kugira uwinjira mu nzu.”

Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya mu gico inyuma y’inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka. Nzigiye yumvise imirindi ahubuka ku buriri arasimbuka abacamo aranduruka. Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa. Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna we; bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza.

Bamumugejejeho bati “Twafashe Nzigiye kuri ya magambo twavuganye araducika, none tukuzaniye murumuna we, kuko ari we wari ku muhezo.”

Rwigenza abyumvise ararakara ategeka ko baboha Sabuhoro kuko na we atari karembe. Bamubohera mu nzu mukarwigenza arimo. Bakomeje kumushungera bumva amagambo y’amatakirangoyi yavugaga, bituma nyirabuja agira ibitwenge nubwo yari yamanjiriwe afite ikimwaro araturika araseka.

Sabuhoro yumvise uwo mugore na we amusetse ariyumvira ati “ Naruha sabutindi Sabuhoro naruha! Ubonye ngo uwasambanye acike uwo basambanye na we yubahuke anseke! Abagabo bararya imbwa zikaryora!”(…imbwa zikishyura).

Abari aho bose baraturika baraseka inkwekwe isaguka inzu; bituma na Rwigenza ashira uburakari na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro.

Baramubohora. amaze kuva ku ngoyi akurikira mukuru we bagenda uruhenu bajya gukeza i Jali kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro. Nzigiye ahagabana inka aziragirira iwe i Mukarange zirondoka zibyara inyana z’imishishe zisa na bike.

Bukeye Rwabugili yugamayo abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza, bituma agabira umugabo we u Mutara wose n’inka zitwa urugaga.

Nzigiye aratunga aratunganirwa ya magambo ya Sabuhoro yavugiye ku ngoyi asetswe na nyirabuja na yo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze aramenyekana n’ibwami, bituma Rwabugili amugabira inka zitwaga Akarema.

Nuko kuva ubwo ayo magambo yakijije Sabuhoro aramamara ahinduka umugani bacira ku muntu woroheje babonye yitiriwe icyaha cy’ukomeye bakagaragaza ako karengane, bagira bati “abagabo bararya imbwa zikaryora” cyangwa ngo “abagabo bararya imbwa zikishyura.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza