Imana-bintu, imana-muntu, imana-kigombero, imana-gatanya: Inyigisho zoretse imbaga (Igice cya kabiri)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 04:33
Yasuwe :
1 0

Kuri iyi si ya Rurema, igandagajeho ibiremwa yaremesheje ugushaka kwayo, by’umwihariko ikiremwamuntu, kigira imigirire itandukanye y’uburyo kigaragaza uko kiyemera kikagena uburyo burunduye bwo kuyicyeza.

U Rwanda mu gihugu cya Benimana, bari bafite uko bemera Imana n’uburyo bayicyeza, bakagira uburyo bw’umwihariko bayifata nk’umubyeyi w’ikirenga bahaye umwihariko bayiha izina ryihariye ry’Imana y’I Rwanda, bakongeraho n’ijambo rijimije ry’ikiyoberabaswa, aho bagiraga bati “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.”

Nk’uko bvuzweho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, imana-kigombero ni imwe mu zinjijwe i Rwanda, iba icyorezo gikomeye mu kubuza amahwemo no kuraga ubukene abanyarwanda. Usibye iyi mana ariko mu kindi gice hazagaragazwa imana-bintu n’imana-gatanga yatanyije abanyarwanda.

- Kwiyicisha inzara: Mu myemerere nkezamana abanyaburayi bazaniye abanyarwanda, harimo n’isaba abayoboke bayo kwiyicisha inzara kugira ngo ibashe kubemera no kwemerwa na yo nk’abayoboke b’imena.

Iyo myumvire niyo yimakaje umuco wo kwiyiriza ubusa iminsi icumi, cumi n’itanu, iminsi mirongo ine n’iyindi. Benshi bahitamo kureka akazi kabahahiraga bo n’imiryango yabo ngo si umuhamagaro w’Imana, bakajya birirwa basakuza mu mihanda no mu masoko ngo barakorera Imana.

Kugeza ubu ubukene buranuma, inzara izengereje abantu, kwiyitaho bya he? Biragatabwa, ngo nibwo bushake bw’Imana. Kwiyanga, kutiyitaho, ni inyigisho zamamaye mu Rwanda muri iyi myaka 118 ishize zitangiye mu Rwanda.

Aho niho umuntu yakwibaza icyo byamarira imana kubona abantu bayo bafite inda yafatanye n’umugongo! Imana ni iy’abazima baharanira kugira amagara mazima, kandi ni ihame ko uwiyima ibyo kumutunga ahwanye n’uwiyahura. Ibyo ni umuziro mu muco w’abanyarwanda n’Imana y’i Rwanda yanga urunuka.

- Kureka bimwe mu biribwa bitunga umubiri: Abanyarwanda twatojwe kutarya ibiribwa bifitiye imibiri yacu akamaro, ngo niko gushaka kw’Imana. Niho bamwe badashobora kurya inyama, kurya amagi, kunywa amata, kunywa isukari, kunywa fanta, kurya imigati n’ibindi.

Iby’ibanze abanyarwanda batojwe kwanga, byari bifitiye akamaro ubuzima bwabo n’abana babo. Iyo myumvire ituma benshi hari ibiribwa bitunga umubiri biwubaka, biwurindira indwara bazibukiriye kubera izo nyigisho.

Iyo niyo nkurikizi y’indwara za hato na hato zikomoka ku mirire mibi, kugwingira mu mikurire no mu bitekerezo, birushaho kwiganza mu gihugu. Abantu ugasanga babuze imbaraga zo gukorera imiryango yabo n’igihugu kuko umudiho uva mu itako, kandi nta nsibo umunyarwanda yagira mu gukora imirimo isaba imbaraga atariye ibifitemo izo ntungamubiri.

Kuramba kwabaye kuramuka, ibyo kuramba imyaka myinshi ntibikibaho, kuko n’ubundi uburambe bw’umuntu bukomoka mu byo arya. Abanyarwanda batojwe umuco wo kwiyanga no kwiyima, niho benshi bakomora imyumvire y’uko ibiryo byiza byose bifite umwihariko wa bamwe.

Ugasanga uwejeje igitoki cyiza, akijyana ku isoko, inkoko ye yatera amajyi akayajyanayo cyangwa akacyihera umukungu uri hafi aho baturanye tutibagiwe abakuru b’amadini babarizwamo.

Ibiribwa byose bifite uruhare mu kurinda ubuzima bw’umuntu no kubwubaka, babyangishije abanyarwanda, ngo niyo soko yo kuzabona Imana. Ibinezeza umutima binawubaka mu guhorana ubunyamuneza nk’ikiremwamuntu, ndetse binabasabanisha n’abandi basangiye umuco n’ubwenegihugu, byose babyangishije abanyarwanda, aho babatoje ko kujya kureba imikino n’imyidagaduro ari icyaha, kwitabira ibitaramo ndangamuco byabaye sakirirego.

Iyo umuntu agize ikimushimisha kikamugera ku mutima nawe akabigaragaza, bamufata nk’umupagani wataye inzira y’ubukirisitu. Niho havuye imvugo yahaye benshi icyasha ngo kanaka ni uw’isi nimumwihorere. Niho haboneka imihango yo mu madini yo guca cyangwa se guheza abakirisitu babo ngo ntabwo bemewe n’Imana, kuko basangira kandi bagasabana n’ab’isi.

Ab’isi kandi baba bavuga, ni abavandimwe babo, ni ababyeyi babo, ni abanyarwanda basangiye umuco n’igihugu.

- Gusengera mu misozi no mu buvumo: Abayoboke b’amadini benshi, bafata ibihe bakajya gusengera za Kibeho, ku musozi wa Kanyarira n’ahandi hari imisozi ishashe ho ibitare n’amabuye babatije izina ry’ubutayu ngo niho bazabonanira n’Imana.

Abandi nabo ntibasiba kujya kwidumbaguza mu nzuzi n’imigezi itembana amasumo nka Rusumo ya Byumba ngo amazi nabashokeraho baraba babaye mahwane na mahwi n’Imana Rurema.

Ahantu henshi hari ubuvumo n’amasimu yacukuwemo amabuye y’agaciro, bahahisemo nk’ahantu babonanira n’Imana, ari ko se iyo myumvire niyo koko? Imana yaba ari ho yibera ku buryo ari ho bayishakira?

Iyo myumvire yakuyemo icyizere ntakumirwa cyo kumva ko Imana y’i Rwanda ibana na bo, ubu birirwa biruka imisozi n’ibisiza, bambuka inzuzi n’ibiyaga, bibabaza mu kurira ibitare n’amabuye ngo nibwo Imana izabemera igaturana na bo. Nyamara Imana iyo ibibonye birayibabaza kuko bayihaye isura idafite.

Imana ihorana n’abantu bayo, ntaho itaba ku buryo wagenda ibirometero n’ibirometero ujya kuyishaka.

- Guhindura ijwi mu gusenga n’indimi zitumvikana: Iyo umunyarwanda ayobotse izo nyigisho, yagira amahirwe bakamuha umwanya w’ubuyobozi muri yo cyangwa se ikindi cyose cyatuma agira ijambo avugira imbere y’imbaga y’abantu, akagerageza guhindura ijwi atari asanzwe afite.

Mu Gusenga kwe ahamagara Imana agasakuza cyane nk’uhamagara Imana yagiye mu mahanga ya kure, uwavugaga neza mu bihe bisanzwe, agatangira kuvugira mu mazuru, kuvuga indimi zitumvikana, kugeza ubu byabaye agatereranzamba mu gihugu cya Benimana.

Umumaro w’ibyo byose mu kwegerana n’Imana Abanyarwanda bemeraga ubwo waba uwuhe? Nta kindi abo bayobozi b’amadini babikorera, ni ugushakisha icyubahiro n’igitinyiro mu bayoboke babo, ku buryo uwo muturanye muganira buri teka, nimwinjirana mu rusengero agahindura ijwi, uhita umuyoberwa, ntukomeze kumufata nka mugenzi wanyu w’umuturanyi musabana amazi n’umuriro.

Kuvuga indimi zitumvikana, byabaye igikoresho kibahindura ibihangange kikanabaha umwihariko w’ababonana n’Imana by’umwihariko bituma ibatuma mu mvugo zitumvwa na buri wese, maze ababakurikirana bakarushaho gushya ubwoba, bakamutinya banamuyoboka ubutitsa, bati Imana nta handi yaba usibye aha!

Imiterere y’Imana abanyarwanda bemeraga kandi babanaga na yo, ntabwo yabaga kure yabo ku buryo kuyisaba byasaba gusakuza, bayisangaga batuje nk’umunyacyubahiro n’umubyeyi utari umunyarukoni.

Kuvugana n’Imana cyangwa se kuba intumwa yayo, ntiyagutuma kuvuga mu rurimi abo igutumyeho batumva, Imana ikorera abantu kandi ikaganira na bo mu muco no mu ndimi zabo.

- Ibikorwa byo guhangana no kunyuranya na Leta: Abayobozi bashyirwaho ku isi, baba babyemera cyangwa se batabyemera, baba bagiye guhagararira Imana mu gukemura ibibazo abantu bayo bo mu gihugu iki n’iki bafite. Inshingano zabo aba ari izo kubungabunga ubuzima bw’isi n’ibinyabuzima biyiriho biyobowe n’umuntu.

Nyamara benshi mu banyarwanda bigishijwe inyigisho zibangisha gahunda za Leta ngo kubahiriza gahunda zayo ni ukunyuranya n’Imana, benshi ubabwira kujya muri Politiki iganisha igihugu ku miyoborere myiza, ugasanga barabyitarutsa ngo ni icyaha, ntibashobora kurahirira inshingano z’igihugu baba bahawe, abandi ntibashobora kujya kwivuza no guhabwa amaraso igihe batayafite, ntibashobora kujya mu muganda cyangwa se mu matora.

Uwo muco wakwibaza aho uhuriye n’icyeza-Mana rihamye. Izi nyigisho zaciyemo abantu ibice benshi baba ba nyamwigendaho, aho usanga nta gahunda z’igihugu bitaho bona n’izabagirira akamaro.

Abantu batojwe ingeso mbi z’ubunebwe, aho birirwa mu nsengero kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, bitwaje ngo ni byiza kwibera mu nzu y’uwiteka ukicarana na yesu. Bene abo babatoza kudakora bakirirwa mu nsengero, bo barahembwa, kandi bagahemberwa iyo myumvire igayitse batoza abaturage!

None se mu by’ukuri Imana abanyarwanda twari tuzi, ibwiriza abantu kudakora, ngo nibwo bazemerwa nayo?

- Kwangisha igihugu bene cyo: Abanyarwanda batojwe umuco wo kwanga igihugu cyabo bahabwa amabwiriza yo kutagikorera no kukirinda. Bakabihunga, ngo ni iby’isi, ni ugukorera isi kandi mu isi siho iwacu.

Niyo mpamvu benshi batigera bitabira gahunda za Leta kuko batojwe kutumvira ubuyobozi ngo babwubahe banabukeze, kandi mu ndangagaciro z’Abanyarwanda harimo no gucyeza no kubaha ubuyobozi.

Ese kutagendana na gahunda zubaka igihugu, ni byo byatuma wemerwa n’Imana? Indangagaciro zo gukunda igihugu no kukitangira kugeza n’ubwo wakimenera amaraso, ntizikirangwa mu muco w’abanyarwanda benshi, niyo mvano yo kutita ku isuku, imyubakire iboneye, imibereho ntakemwa, kugira igenamigambi ry’ahazaza, kwitabira urugamba rwo kurinda ubusugire bw’igihugu, kurinda umutekano w’abaturage n’ibindi.

Nta mugayo n’ubundi, iyo umuntu amaze kukubwira ko aho uri atari iwanyu ahubwo uri umucumbitsi n’umucakara, ntiyakwirirwa ahanjagara ngo arahubaka! Umurage wa Gihanga w’iguhugu nka Gakondo y’Abanyarwanda wamaze kuva mu mitima ya benshi, ntawe ukikitayeho kuko bamaze kubwirwa ko hari ikindi gihugu bazajyamo cy’iwabo, nabwo bakazakijyamo nyuma y’urupfu.

Ibi byose tumaze gusesengura, bizakurikirwa n’imbamutima n’ubusesenguzi bw’ukuri kw’ibiriho by’abazasoma iyi nkuru, nibyo byari bigize ubuzima nziramuze bw’abanyarwanda, ari byo baherayeho basenya ubunyarwanda, babicengeza no mu benegihugu ngo nibwo bazemerwa n’Imana.

Ibi n’ibindi benshi muzagenda musesengura mu mibereho y’abanyarwanda ya buri munsi, nibyo byabaye ikigombero cyahawe abanyarwanda mu icyeza-Mana mvaburayi, ni byo byabaye ibigenderwaho mu nyigisho zoretse imbaga z’ubukirisitu bari binjije muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, zibemeza ko kuzigenderaho ari wo murongo nyawo wo kugera ku Mana.

Ikindi gice kizasesengura iby’imana-bintu n’imana-gatanya byajogoroje u Rwanda ruba isibaniro ry’imitima-mitindi yagiye yuhira inzangano zabyaye ubwicanyi hagapfa abatagira ingano.

Indi nkuru wasoma: Imana-bintu, imana-muntu, imana-kigombero, imana-gatanya: Inyigisho zoretse imbaga (Igice cya mbere)

Umwami Yuhi Musinga yakira abihaye Imana i Nyanza mu Gakenyeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza