Imana-bintu, imana-muntu, imana-kigombero, imana-gatanya: Inyigisho zoretse imbaga (Igice cya mbere)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2018 saa 07:06
Yasuwe :
2 0

Kuri iyi si ya Rurema, igandagajeho ibiremwa yaremesheje ugushaka kwayo, by’umwihariko ikiremwamuntu, kigira imigirire itandukanye y’uburyo kigaragaza uko kiyemera kikagena uburyo burunduye bwo kuyicyeza.

U Rwanda mu gihugu cya Benimana, bari bafite uko bemera Imana n’uburyo bayicyeza, bakagira uburyo bw’umwihariko bayifata nk’umubyeyi w’ikirenga bahaye umwihariko bayiha izina ryihariye ry’Imana y’I Rwanda, bakongeraho n’ijambo rijimije ry’ikiyoberabaswa, aho bagiraga bati “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.”

Agahomamunwa kaje kubaho ni inkubiri y’inyigisho zadutse i Rwanda zizanywe n’abanyamadini baturutse ibwotamasimbi, bakazana imyumvire ihabanye n’uko Imana yemerwaga i Rwanda.

Mu njore y’Imyaka igera kuri 118 (1900-2018) ishize, imyumvire mvamahanga y’uko Imana bayumvaga igeze i Rwanda icengejwe n’amadini, aha niho hakwiye kwibazwa niba Imana y’i Rwanda, ariyo ikiganje muri Benimana.

Intebe y’Imana aho iracyahamye i Rwanda?

Ibice bibiri by’ingenzi by’iyi nkuru, bisesengura ingingo zitandukanye zikwiye kwibazwa ku Mana Abanyarwanda bemeraga niba ari yo bacyemera na bugingo na n’ubu, hagendewe ku bibazo bikurikira:

- Imana Abanyarwanda bemeraga ni iyihe?

- Uko Imana-kigombero yageze i Rwanda

- Imana-Muntu yaciye ibintu

- Iyaduka ry’imana-bintu mu Rwanda

- Imana-gatanya mu rwa Gihanga

Amateka y’impitabihe ahamya adashidikanya ko Imana Abanyarwanda bemeraga kandi bacyezaga ari iyaremye ijuru n’isi, isumba byose, umubyeyi wa muntu.

Bari bazi ko ibiremwa byose ari yo bikesha kubaho, kuramba no kuramuka, ari yo bikesha ubwenge n’ubushishozi, ikabagenera ibyiza by’ibihe byose, Bari bazi neza ko ari yo ibaha igihugu nka gakondo y’ibihe byose bagombaga guturamo n’abana babo, abuzukuru, ubuvivi, ubuvivure n’ubuvivagiza kugeza ku gisekuruza cya kure.

Kubera uko bayikundaga, uko bayihaga agaciro n’uburyo bayiringiraga, byatumye bumva ko ibitaho kuruta andi mahanga ari kuri iyi si.

Abantu bakunda gutsitsuranira ku mvugo y’uko Imana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda, benshi yababereye inshoberamahanga, kubera kutabisobanukirwa neza, ariko nta kindi yasobanuraga, usibye kuvuga ko urugo rw’Imana igicumbi cyayo ari mu Rwanda, naho ahandi ikajyayo igiye kubasura.

Aho umuntu yirirwa ni aho aba yazindukiye, aho arara niho iwe. Ni ukuvuga ko mu mahanga yose, Imana yarayazindukiraga ikajya kubasura, ikabaneza, ikabakenura, yamara kubaneza igasubira i Rwanda, kuko ari ho yari ifite urugo, igicumbi cy’ikirenga cyayo, aho yari itetse itaramana n’abanyarwanda.

Niyo nkomoko yo kuyita Imana y’i Rwanda, kuko bari batewe ishema no kuyitirirwa nuko bayigira iyabo nk’umwihariko, nabo bafata izina ribizihiye rya Benimana, rikomora ibirari ku ngoma y’umwami Cyilima II Rujugira.

Abanyarwanda bemeraga ko Imana ikorera umuntu byose kandi ku buntu nta kiguzi nk’uko umubyeyi abyara umwana, akamwonsa, akamurera, akamukuza, akamushyingira, akamukorera byose nk’uko byagenwe ko uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri bukarangirira ku kiriyo, bityo hakaba nta na kimwe umuntu yaburana Imana ari yo yamuremye ikagenga iby’ubuzima bwe ibihe ibihumbi.

Ntacyo Imana bemerega yabasabaga ngo ibakorere ibi n’ibi, ahubwo bari bazi neza ko ibyo ibakorera biri munshingano zayo, ntacyo bayiha ngo ibibakorere, umusonga wabo ukayiraza ijoro.

Ni ihame ryaganje imyaka myinshi, ko nta cyo muntu agomba Imana ngo nayo igire icyo imukorera cyamunaniye, nta muhango yasabaga gukora, nta n’imigenzo basabwaga gukora, ngo ibemere, ahubwo ko ibyiza byose muntu akenera ngo abeho bigomba kwiyungikanya buri munona na buri segonda, ubundi Umunyarwanda akavuyarara, akajya ahuzwa na yo no kuyishima, aribyo bakoraga mu muhango bakoraga bitaga “Gusetsa Imana”.

Abanyarwanda bemeraga ko nta y’indi nzira basabwa gucamo ngo bagere ku Mana, nta muntu n’umwe wari ugenwe wo kunyurwaho kugira ngo bagere ku Mana.

Umunyarwanda yageraga ku Mana anyuze mu nzira iromboreje, idaciye mu buryo bwo gukebereza. Bemeraga kandi ko ikorana na bo mu buryo bw’imitekerereze, ibyiza byose ikabinyuza mu bwonko bwabo, ku buryo ubusesenguzi buharirwa umutima, ubundi amaboko n’ubwenge bigashyira mu bikorwa.

Abanyarwanda muri kamere yabo ntibigeze bagira ibigirwamana ngo babiramye, nta n’ikintu icyo aricyo cyose bigeze bagira cyababera inyoroshyo yo kuyigeraho cyangwa ngo kibabere nk’igikoresho yabageneye cyo kuyunganira mu gutanga ibisubizo by’ibibazo ibyo aribyo byose banyuragamo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibyishingikirizo byose n’ibihato babonamo ibisubizo by’Imana, ntibigeze babica iryera.

Ishyano ryagwiriye u Rwanda, mu mwaduko w’abakoroni mu Rwanda uzana inkubiri y’umusirimuko kirimbuzi! Imana y’i Rwanda barayimura! Himikwa imana-bintu, imana- kigombero yimika bamwe inyagisha benshi, maze imana-muntu ihabwa icyicaro kiganje i Rwanda, none imyaka 118, irihiritse iyo myumvire nk’iyi itari iy’i Rwanda, imaze koreka imbaga y’abatagira ingano.

Umwami Yuhi Musinga yakira abihaye Imana i Nyanza mu Gakenyeri


Imana-Muntu: Inzira y’ubusamo yo kwikakaza no kurya imitsi ya rubanda

Muri iyi myaka 118 (1900-2018) ishize inyigisho z’imana y’Abanyaburayi igeze i Rwanda, ntibahwemye kwigisha abanyarwanda kamere y’imana-muntu, aha niho benshi bashobora kwibaza imana- muntu abanyamadini bigishije mu Rwanda iyo ariyo!

Imana-muntu yigishijwe igihe kirekire, ni imana yahwanyijwe n’abapadiri, abapasiteri, abapotre, abasenyeri, abahanuzi, abanyamasengesho, abanyamwuka, abinginzi n’abandi benshi bihaye ubushobozi bw’ikirenga n’icyubahiro nk’icy’Imana, ngo bayihagarariye mu isi.

Bihaye ububasha bwo kuba indongozi y’abantu yaremye, ibyo bakeneye ku Mana bakabanza kubibacishaho, bakabyemeza bakabona gufata inzira yo kubishyikiriza iyabaremye.

Imyumvire yo kwigira imana-muntu kw’abayobozi b’amadini, yabahaye imbaraga z’umurengera zo gushaka icyubahiro cya byange uhave ku bantu Imana yaremye. Ihame ntakuka ni uko iyo ubagezeho uba ugeze ku Mana, icyo bavuze mu isi, kikaba gihamye no ku Mana, uwo bahambiriye mu isi akaba ahambiriwe no mu ijuru.

Iryo terabwoba no kwikakaza byabyaye kuba ibihanyaswa kwa benshi, kwabahaye inzira yo kunyunyuza imitsi ya rubanda babaka iby’umurengera w’ibyo babagomba ngo babageze ku Mana, umuntu agasabwa kuzana Inkoko y’isake kugira ngo umupasiteri agusezeranye, ugatanga amafaranga ibihumbi 10,000 byo guha umunyamasengesho ngo akwingingire Imana ngo ibashe kukumva, ibyo wejeje (ibishyimbo, imyumbati, inyanya, ibigori……) ukaba ugomba guha Pasiteri nk’umukozi w’Imana ngo urugo rwe ruticwa n’inzara.

Inka zikamwe buri gitondo abayoboke b’amadini bakajya kubuganiza k’umuyobozi w’idini, ngo abana be batazicwa na bwaki cyangwa ubworo kandi abo ahuza n’Imana bafite inka zikamwa.

Bitewe n’ubugome, ubwicanyi, ubugambanyi, inzangano, ubwambuzi bushukana n’ibinyoma byaranze abari barishyize muri iyo myanya, byatumye batabagirira icyizere, bityo n’Imana babazaniye, igenda iyoyoka mu mitima yabo, icyizere bayigiriraga kigenda nka nyombere, kubera iyo myumvire yari yarabatashye mu mitima no mu bitekerezo, ubushobozi bari bazi ku Mana y’i Rwanda bemeraga mu myaka amagana n’amagana yari ishize, ntabwo yari igifite kugeza aho yitirirwa abanyabinyoma n’abambuzi barangwa n’izindi ngeso mbi zitari iz’i Rwanda.

Gukunda icyubahiro, kwigira ibitangaza, kwikuza, gushyira abantu munsi y’ibirenge byabo, byabaye umuco utazapfa gucika mu gihugu, Abanyarwanda batangira kuba ba mbuze uko ngira, batangira kuyoboka iyo mana-muntu na yo itagize icyo yigejejeho.

Imana-kigombero: Inkuruzi y’ubukene bw’akarande mu banyarwanda

Imana bazaniye abanyarwanda, harimo n’imana-kigombero yashyizeho ibyo abantu bayigomba kugira ngo igire ibyo ibaha cyangwa ibakorera, kugira ngo ibahe imigisha, ibahe kubaho, ibahe guhirwa, ibahe kweza, ibahe gutunga no gutunganirwa.

Hari amabwiriza abanyamadini bashyizeho y’ibisabwa kugirango ushyikirane nayo, uhinduke n’umuyoboke wayo. Iyo niyo nkomoko y’ihame ntavuguruzwa rikunze gukoreshwa n’abanyamadini ryitwa “Iyobokamana”.

Iyobokamana, ni urwunge rw’amabwiriza-hame bene ugushinga amadini bashyizeho kugira ngo umugambi wabo wo gucengeza imana-kigombero mu banyarwanda ugerweho.

Iby’ingenzi ku bigombero bashyizeho kugira ngo ugere kuri iyo mana

-  Imana ihabwa amaturo na kimwe mu icumi: Abanyarwanda bigishijwe ko gutanga amaturo bayaha bene amadini, gutanga kimwe mu icumi bagiha abapasiteri, ari yo nzira nyayo kandi ngombwa kugira ngo ushyikirane n’Imana by’ukuri, ube n’umwana wayo byemewe.

Kubera ko bari bamaze gucengerwa n’imana-muntu, ntibyabagoye kubacengezamo ko iyo uhaye abayobozi b’amadini, amaturo na kimwe mu icumi uba ubihaye Imana.

Aha ni aho kwibazwa niba Imana yaremye ijuru n’isi ikeneye ayo mafaranga kugira ngo ibeho.

Ese umubyeyi ni we ukenera ibintu ku mwana we ngo abeho, cyangwa umwana ni we ukenera ibintu ku mubyeyi kugira ngo abeho? Imana y’i Rwanda bayihinduye Imana-gito inyunyuza imitsi y’abana bayo, ikababuza kwatanya bajya mbere, kandi urugo rw’umwana rugususurutsa utarubamo.

Imana y’i Rwanda ni Imana ishimishiwa n’uko abana bayo babaho neza, bakanezerwa, bakesa imihigo bahize kugeraho, bakubaka urugo yabahaye guturamo (Isi) rugasa neza ubundi bagateranira kuyitaramira kuko ibitaho.

Ubwo bwambuzi bushukana, bwamamajwe igihe kirekire ku buryo bashyizeho amazina y’amaturo y’ingeri zitandukanye (Amaturo yo gushima, ayo guhimbaza, ayo kuvuka ubwa kabiri, ay’inyiturano, ayo gushimisha Imana, kimwe mu icumi n’ayandi), kugira ngo umuntu winjiye mu rusengero agende ayatura ku buryo ataha nta na rimwe asigaranye mu mufuka.

Kubera izo nyigisho z’iterabwoba ko nta cyo Imana yagukorera utayiha amaturo na kimwe mu icumi, byatumaga n’ugeze mu rusengero akorwa n’ikimwaro cyo kuba nta turo atanze muri buri cyiciro, uko igiseke gitambutse imbere ye, agashyiramo, kugeza ubwo atashye nta na rimwe asigaranye ku bwo kuyatanga uruhongohongo.

Imana-kigombero batuzaniye, ntigira ubuntu n’impuhwe, yaje gusahura abantu ititaye ku cyo bari cyo, waba umukene, umutindi, imfubyi, abapfakazi ntibacira akari urutega, icyangombwa ni uko uyiha amafaranga ititaye ku bukene ufite, ubundi ukaba wibikiye ubutunzi mu ijuru, nyamara iyo ageze mu biganza byabo, batangira kuyaryaniramo atararenga n’igice cya Milimetero z’ubujyejuru agana ku Mana.

Izo nyigisho z’igihe kirekire zo guheba, kurekura, gutanga byose utitangiriye itama, ngo nibyo bituma Imana na yo iguha, byaroshye abanyarwanda mu mworera w’ubukene bw’akarande no kutiyitaho, ahubwo bagashyira imbere imana-kigombero n’intumwa zayo, baziha ibyo zikeneye byose ngo zigire ubuzima bwiza, bo bagasigara ari abakene n’abatindi bo kubabarirwa.

Umuntu yiyemeza gushyiraho umuhigo w’ibyo azageza ku idini rye bimusaba amafaranga menshi ndetse arenze ubushobozi bw’ayo yinjiza, ariko akaba atahiga umuhigo w’ibyo azageraho, ibyo azageza ku muryango we n’igihugu muri rusange, ahubwo agahora yikoreye umutwaro w’umuhigo yahize umugoye kugeraho, ukamuraza ijoro, ntiyiyiteho ngo atekereze ahazaza he heza, kuko yigishijwe ko imana-kigombero ari yo nyambere naho ibihembo byabo bikazaza nyuma yo gupfa.

Kwigirira icyizere, kukigirira ababo, kukigirira igihugu byose bishyirwaho iherezo, aho kubaka igihugu n’umuryango, bihutira kubaka amadini naho ubukungu, imibereho myiza, gushyira itafari ku kubaka igihugu, bakabitera umugongo, kuko ari ugushiranira iby’isi, kandi atari iyabo.

Umuntu yibaza niba iwabo w’umuntu, haruta aho Imana yamuhaye, yewe n’iryo juru niba ribaho, Imana izaryinjizamo abo yaremye ikurikije uko ibyumva n’uko yabigennye kuko imibereho n’ubuzima bw’ibiremwa byose yaremye, biri mu biganza byayo, n’ijuru izariha mwene muntu nta kiguzi.

Igice gikurikira, kizarushaho no gusobanura indangagaciro z’Imana abanyarwanda bemeraga, n’uko bagiye bazibahanaguramo, bakoresheje inyigisho zabaye ibiyobyabwenge, bibavutsa amahitamo yo kwigenera uko bagomba kubaho neza no gusabana n’Imana mugenga wa byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza