00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisobanuro bya "Monument" ziri ku Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Abazi ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bazi Monument (ikibumbano) iyiri hejuru igaragaza umusirikare ufite imbunda ya “machine gun 12.7 mm” n’undi wamufashaga amwegereza amasasu. N’utarahagera ngo abirebe neza, iyo unyuze hafi yayo cyangwa uri mu kindi gice kihitegeye urayibona.

Icyo kibumbano ni kimwe muri bine biri mu Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yafunguwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 13 Ukuboza 2017.

Igaragaramo urugendo rw’uko ingabo za APR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri mu gice cy’aho umutwe wa Sena ukorera mu Nteko Ishinga Amategeko.

Igizwe n’ibice bitatu birimo ikigaragaza inzira y’isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, itegurwa rya Jenoside yakorewe ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Winjiye muri iyo ngoro y’ibyumba bitatu ari nabyo bigaragaza impamvu y’itangwa ry’itegeko ryo guhagarika Jenoside. Ryatanzwe n’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR, Gen Maj Paul Kagame.

Ikindi gice kigizwe n’itangwa ry’itegeko kuri batayo ya gatatu yari muri iyo Ngoro igizwe n’abasirikare 600 barindaga abanyepolitiki ba FPR Inkotanyi bari bahajyanywe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha yari yemeje ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho.

Batayo ya gatatu yari muri CND ubwo yaraswagaho abantu batangiye kwicwa muri Kigali no mu nkengero zayo, yahawe itegeko ryo gusohoka igatangira kurokora abicwaga.

Igice cya gatatu cyerekana uko itegeko ryo gutangira kwerekeza mu bindi bice by’igihugu ryatanzwe. Abo basirikare bari bahawe inshingano zo kurokora Abatutsi bicwaga n’abahigwaga hirya no hino mu gihugu, bakanasenya ibirindiro by’umwanzi amahoro akagaruka i Rwanda.

Ubwo IGIHE yahasuraga mu 2020, Umuyobozi w’iyo Ngoro Ndangamateka, Bushana Medard, yavuze ko yubatswe hazibwa icyuho cy’abantu basuraga amateka y’uko Jenoside yakozwe ntiberekwe uko yahagaritswe.

Ati “Cyari icyuho mu mateka kuko abantu benshi bashoboraga gusura urwibutso ariko bakabura igice cya kabiri, umuntu yabonaga uko uriya mugambi wa Jenoside wacuzwe, uko washyizwe mu bikorwa ariko ntabone imbaraga, ubwitange, ubushake no gukunda igihugu byaranze izahoze ari ingabo za APR mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri rusange ibibumbano biyirimo bibumbatiye incamake y’uko ingabo za APR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kuko ari imbumbe ya byinshi buri kimwe hari icyo gisobanuye.

Ibisobanuro byabyo…

Mu kiganiro The New Times yagiranye na Bushana yasobanuye ko ikibumbano cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare cyabagamo abarinda Umukuru w’Igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de gardes presidentielles) kiri hejuru y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko; cyashyizweho mu guha agaciro Maj David Rwabinumi wari ufite iyo mbunda yacubije ibitero bikomeye byagabwaga kuri CND hamwe n’uwamuherezaga amasasu.

Maj Rwabinumi wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda ubu, iyo avuga kuri ayo mateka asobanura ko yatangiye gukoresha iyo mbunda ku wa 7 Mata 1994, arwana n’aba GP bashakaga kugera kuri CND.

Ati "Imbunda zandasaga nanone nyinshi zari Camp Kigali, hariyo imbunda nyinshi ni zo zandasaga, ku buryo bashakaga kugira ngo baze batwicire abayobozi natwe batwice, badufate mpiri."

“Umusirikare wari hano ni njye n’abamfashaga bane. Ku wa 7, ku wa 8 no ku wa 9 Mata, iyo minsi yambereye mibi cyane. Buri kanya nabaga nshakisha, nshakisha, aho mbonye abantu baza atari abacu ngahita mparasa, bagasubira inyuma bakirukanka. Noneho bamara kurakara babuze uko baza hano, bakavuga ngo nibasenye iyi nzu.”

Muri iyo Ngoro kandi harimo ikibumbano kigaragaza icyumba cyari kimeze nk’ibitaro muri icyo gihe cy’urugamba (The Third Battalion Sick Bay).

Bushana yatangaje ko kibumbatiye ubutumwa bw’uko muri CND hari icyumba cyavurirwagamo abasirikare ba APR bakomeretse ndetse n’abandi bantu barokowe muri Jenoside. Hari ibikoresho, hafite abaganga bo muri izo ngabo kandi hatekanye.

Ikibumbano cya gatatu kigaragaza umusirikare upfukamishije ivi rimwe afashe imbunda.

Icyo gishushanya umusiririkare uri guha icyubahiro bagenzi be baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Ikibumbano cya kane ni ikiri hanze y’iyo Ngoro gisobanura intego enye ingabo za APR zari zifite zirimo kuba abasirikare 600 bari bagize batayo ya gatatu bahura n’abari baturutse mu Majyaruguru, gusenya ibirindiro by’abanzi bakatesha kwica inzirakarengane z’abasivile, kurokora abantu benshi bashoboka no gutsinda ingabo za EX-FAR kimwe n’Interahamwe.

Muri icyo kibumbano kinini hagaragaramo umusirikare ufashe umwana mu kuboko kumwe ukundi gufashe indebakure, jumelle.

Bushana yavuze ko gisobanuye umuyobozi w’urugamba warokoye umwana, kuba afite iyo “jumelle” byo bikaba ikimenyetso cy’uko atari ahanze amaso urugamba gusa ahubwo yatekerezaga no kuhazaza akanapanga ikizakurikiraho nyuma yarwo.

Kiriho kandi abasirikare bafite imbunda bareba mu byerekezo bitandukanye, umwe areba imbere undi mu ruhande rw’iburyo. Ibyo bisobanuye ko ingabo za APR zafashe ibyerekezo bitandukanye mu guhagarika Jenoside.

Kuri icyo kibumbano na none hari umusirikare warokoye umugabo amufashe asa b’umusindagiza undi yamushyize ukuboko ku bitugu ukundi yakuzamuye hejuru.

Ibyo bisobanuye ko nyuma yo kurokorwa n’umusirikare yabyinaga intsinzi.

Kinagaragaraho kandi umusirikare wunamye imbere y’umugore wapfuye, bisobanuye ko ingabo za APR zitabashije kurokora inzirakarengane zose, ari nayo mpamvu hafatwa iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

Bushana yasobanuye ko kunamira uwo mugore kandi urugamba rugikomeje bisobanuye ko ingabo za APR zahaga agaciro ubuzima bw’ikiremwamuntu no mu bihe by’amage.

Muri rusange icyo kibumbano cya nyuma kiriho ubutumwa bukomeye bubiri, aho umuyobozi w’urugamba urokoye umwana bisobanuye kureba ahazaza h’igihugu hatanga icyizere kiri muri uwo mwana.

Ubwa kabiri bujyanye n’ikimenyetso cy’umugore wapfuye, kuko kwica umubyeyi ari ukwica igihugu. Ngo bisobanuye ko abicanyi batari bitaye ku hazaza hacyo.

Iki kibumbano gikubiyemo intego enye ingabo za APR zari zifite ubwo zatangiraga urugamba rwo guhagarika Jenoside
Iki kigaragaza umusirikare uri guha agaciro bagenzi be baguye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside
Iki kibumbano cyerekana icyubahiro Maj Rwabinumi na mugenzi we bahawe
Aha Perezida Kagame yerekwaga ikibumbano cyerekana umusirikare uri kuvura inkomere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .