Ibintu bitanu byafatwaga nk’ibitagatifu mu muco n’amateka y’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, hari ibintu byari bihatse ubuzima bw’abaturage n’igihugu kuruta ibindi, bakabyubaha.
Tubikesha igitabo ‘Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda, rugahamya igitinyiro’ cya Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, Ubusizi n’amateka y’u Rwanda.
Nubwo twabyise ibintu bitagatifu, twagira ngo dusanishe n’imvugo y’umusirimuko twazaniwe n’abanyamadini, ariko mu Kinyarwanda, nibyo bisanzwe byitwa ‘Ibintu bizira cyangwa se byera’.
Ibintu byaziraga mu Muco w’Abanyarwanda, ni ibintu (...)

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, hari ibintu byari bihatse ubuzima bw’abaturage n’igihugu kuruta ibindi, bakabyubaha.

Tubikesha igitabo ‘Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda, rugahamya igitinyiro’ cya Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, Ubusizi n’amateka y’u Rwanda.

Nubwo twabyise ibintu bitagatifu, twagira ngo dusanishe n’imvugo y’umusirimuko twazaniwe n’abanyamadini, ariko mu Kinyarwanda, nibyo bisanzwe byitwa ‘Ibintu bizira cyangwa se byera’.

Ibintu byaziraga mu Muco w’Abanyarwanda, ni ibintu bihamije igitinyiro n’icyubahiro mu benegihugu kuruta ibindi, ni ibintu bitinywa kandi byubahwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, ni ibintu bafataga nk’ibyo bakesha gupfa, kubaho no gukira.

Mu ihangwa ry’ingoma y’i Gasabo, yaje kuvamo igihugu cy’igihangange kitwa Rwanda, nibwo Gihanga Ngomijana yashyizeho ibintu bigomba kuzafasha abana be n’abandi bazazungura umushinga yatangiye wo kubaka igihugu kugera ku ntego zawo.

Ibyo bintu byageraga muri bitanu, byagize umwanya ukomeye mu buzima bw’igihugu.

Ingoma Ngabe : Ingoma ngabe, cyari ikimenyetso cy’ubutegetsi mu Rwanda rwo ha mbere, ndetse no mu bihugu by’ibituranyi. Ingoma ngabe niyo yari igitinyiro cy’igihugu. Igihugu cyanyagwaga ingabe, cyabaga kizimye burundu, abaturage bacyo bakaba ingaruzwamuheto y’ikindi gihugu cyayinyaze. Yari nk’ibendera ry’igihugu.

Ingoma ngabe u Rwanda rwagize ni ebyiri zirimo Rwoga yaramvuwe na Gihanga, ikagabira igihugu kuva mu wa 1091-1510 ubwo yanyagwa n’Abanyabungo mu gihe ibikomangoma byo kwa Gahima byarwaniraga ingoma.

Indi ngoma ni Kalinga yaramvuwe na Ruganzu Ndoli ikagabira u Rwanda kuva mu wa 1510 kugeza mu 1962 ubwo hajyagaho Repubulika.

Umwami : Mu ntege z’ingoma ngabe yari ihagarariye igihugu, hakurikiragaho umwami wagengaga igihugu.

Umwami yari agwije igitinyiro cya nyirigihugu, yaricaga agakiza, akagaba, akanyaga.

Umwami ntifatwaga nk’umuntu, yari umwana w’Imana, agatsinda yavukanye imbuto nk’ikimenyetso cy’umugisha w’ubutware butwara u Rwanda, akaba umuhuza w’Imana n’Abanyarwanda.

Icyo cyubahiro yahabwaga nicyo cyatumye aba umwe mu bafite ubuziririzwa n’ubwubahwe bw’ikirenga mu Rwanda.

Inka: Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu bw’ikirenga mu Rwanda rwo ha mbere, yafashije abami b’u Rwanda guhuza ibihugu, no kugandura ibyigomeke byarimo gutatira ubumwe n’umutima byatangijwe na Gihanga ubwo yahangaga u Rwanda.

Inka yazahuraga abakene ikagabirwa intwari ku rugamba, ikaba umuhuza. Inka yacyuraga umugeni mu muryango, abasore n’inkumi bagahuzwa bakabyara, bakororoka igihugu kikabona amaboko n’ibindi.

Umugabo: Umugabo mu Rwanda rwo ha mbere, yari afite inshingano zo kurinda igihugu no kukirasanira, akakirinda umwanzi wo mu gihugu n’uwo hanze yacyo. By’umwihariko akita ku muryango we nk’ishingiro ry’umuryango mugari w’Abanyarwanda.

Umugore : Abatekereza b’amateka y’u Rwanda, bagaragaza ko umugore yagize akamaro k’ihabya mu kubaka u Rwanda no guhuza ibihugu byashakaga kugandira u Rwanda. Umugore yashyingirwaga mu miryango idacana uwaka igahuzwa no gushyingirana, abana babavutsemo bakaba abahuza b’ibihe byose.

Umugore yakoreshejwe n’abami b’u Rwanda mu kugirana amasezerano yo kudaterana.

Umugore yari umubyeyi ubyarira u Rwanda, akarurerera akarukuriza, akarutungira abagabo n’ibibondo. Icyo cyubahiro umugore yahabwaga nicyo cyatumye aba umwe mu bafite ubuziririzwa n’ubwubahwe bw’ikirenga mu Rwanda.

Umwami yarubahwaga cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza