Ibigwi by’Abatabazi b’Abacunguzi mu mushinga wo kubaka u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 4 Kamena 2018 saa 02:26
Yasuwe :
3 0

Abantu benshi baba Abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga bagize amahirwe yo kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda bakunze kwibaza ku yaranzwe n’ibitangaza ku bami baruyoboye; bakongera bagatangazwa n’imikorere bafite ubu cyane cyane y’uburyo bakemura ibibazo bahuye nabyo bikeyuka ntawe bihungabanyije, bakigobotora akaga kagomeye bahuye na ko, bakubaka igihugu kiganje, gifite abaturage bemye.

Muri iyi nkuru tugiye kubatekerereza imvano yabyo, ariryo banga ry’umutabazi w’Umucunguzi wagiye agaragara mu bihe bitandukanye mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Mu bushakashatsi bw’igihe kirekire ku mateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, imitekerereze n’imigirire yawuranze, bwakozwe n’Inzobere mu Busizi, Umuco n’Amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, ariwe Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu (Intiti Itekerereza Ingoma) yashyize ahagaragara uburyo Abayobozi b’u Rwanda habayemo abatabazi b’abacunguzi bakoze bihanitse mu gutuma u Rwanda rubaho.

Mu gitabo cye yise “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” cy’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017) Umutumba wa Kabiri, muri iyo myaka yose rumaze rubayeho kugeza ubwo aya mateka yandikwaga,wayobowe n’abayobozi 34 barimo: Abami 28 n’Abaperezida 6, muri abo bayobozi babaye aberekeza b’uwo mushinga, rwagizemo Abatabazi b’Abacunguzi 4, bagiye baba intumwa z’Imana ku Banyarwanda bagahengamura igihugu kigiye kuzima burundu.

Uko Abatabazi b’Abacunguzi bagiye basimburana

Umutabazi w’Umucunguzi Gihanga I Ngomijana: Ni Umwami wategetse ahasaga mu wa 1091-1124, niwe mutekereza ukomeye w’umushinga wo kubaka u Rwanda, wabimburiwe no guhanga iki gihugu nk’icyicaro cy’umushinga, ni Umutabazi w’Umucunguzi wagize ibitekerezo bihanitse byo gukura bene wabo bari bibumbiye mu muryango mugari w’Abanyiginya mu busembere barimo mu ngoma y’u Rweya rw’u Mubali w’Abasangwabutaka b’Abazigaba, abaha igihugu nka gakondo yabo y’ibihe byose, anashyiraho umushinga wo kucyubaka awuha amahame azawugenga.

Kugeza magingo aya ubwo aya mateka yandikwaga, ibisigisigi by’ibitekerezo bye mu mushinga wo kubaka u Rwanda byari bigikurikizwa. Nicyo gituma mu ndangagaciro z’Abanyarwanda bo mu kinyejana cya 21, batera intero yikirizwa na bose, bagira bati: “Turi abarinzi b’umurage wa Gihanga.”

Umutabazi w’Umucunguzi Ruganzu II Ndoli : Yategetse ahasaga mu wa 1510-1543, ni Umwami wayoboye mu gihe gikomeye, ubwo u Rwanda rwari rwagwiriwe n’ishyano ry’amahari y’ibikomangoma byo kwa Yuhi Gahima byarwaniraga ingoma.

Ni Umutabazi w’Umucunguzi wagobotse u Rwanda rumaze imyaka 11 rutagira Umwami, Abanyabungo, Abanyabyinshi n’Abagara barwidegembyamo, igihe bari bamaze kurupfakaza bakanyaga n’Ingabe yarwo “Rwoga” bamaze kwicana se Ndahiro Cyamatara, abagore be bose n’Umugabekazi. Yongeye kubura u Rwanda, yimika Kalinga isubirana isumbwe nk’ingoma Ngabe igenga igihugu.

Umutabazi w’Umucunguzi Kigeli IV Rwabugili: Ni Umwami wategetse ahasaga mu wa 1853-1895. Hari mu gihe gikomeye cyane, yabaye Umutabazi w’Umucunguzi ukomeye cyane ku Banyarwanda. Mu gihe Rwabugili yimaga ingoma, yasanze ibihugu byose uko ari 25 byigaruriwe na ba Sekuruza mu myaka isaga 541 (1312-1853) urugamba rwo kwagura igihugu no kugihuza rutangiye, bitangiye kwigomeka ngo byiyomore ku Rwanda byongere kwigenga.

Ibihugu yarabisiribanze karahava, maze arabicecekesha abishimangiramo ubusugire bw’u Rwanda n’igitinyiro cyarwo. Isoza ry’ibitero byo kwagura u Rwanda, ryabaye ku ngoma ye, nuko nyuma y’imyaka 583 (1312-1895) ibyo bitero byamaze, ruba igihugu kimwe kibumbye ibihugu 29 byari binyanyagiye kuri ubu butaka dufite ubu. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwashimangiwe mu bihugu rwigaruriye ku ngoma ye, ruhamya ubusugire n’igitinyiro mu mahanga aruzengurutse.

Umutabazi w’Umucunguzi Kagame Paul: Yategetse u Rwanda nk’Umukuru w’igihugu wo mu gihe cya Repubulika, ubuyobozi bwe buhera mu wa 2000 kugeza ubwo aya mateka yandikwaga mu wa 2017, usibye ko na mbere y’uko aba Umukuru w’Igihugu yabanje kuba mu nzego z’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu kuva mu wa 1994-2000, ubwo yari Umwungiriza w’Umukuru w’Igihugu akaba na Minisitiri w’Ingabo.

Inshingano zose zigambiriye kugeza igihugu cy’u Rwanda aheza, akaba yarazitangiye ubwo yari umugaba w’Ingabo z’Inkotanyi zari ku rugamba rwo kubohora igihugu cyari kimaze imyaka 99 (1895-1994), gikorwamo ibikorwa byo gusenya umushinga wo kubaka u Rwanda wari umaze imyaka 804 (1091-1895) urasa intego.

Kagame Paul ni Umutabazi w’Ikirenga mu Rwanda, yarukuye habi ubwo rwari rwaramunzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, igitugu no kutubahiriza uburenganzira bwa Muntu, byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi. Yacyuye impunzi zari zarabujijwe gusubira mu gihugu, n’ababujijwe amahwemo yo kukibamo bakaba impunzi mu gihugu cyabo, abaha umudendezo ntagamburuzwa.

Igihugu yagikuye ibuzimu akigarura ibuzima, u Rwanda rwa Gihanga araruhengamura yongera kurusubiza izina, aruha umurongo ngenderwaho wo gusubukura umushinga wo kurwubaka wari wararimbutse burundu.

Abandi bayobozi babaye intwari bakagira uruhare mu mushinga wo kubaka u Rwanda, bose bagiye bagendera ku muzi w’ibitekerezo by’aba Batabazi b’abacunguzi babaye Intumwa y’Imana ku Banyarwanda. Nta mutabazi uzungura undi, umutabazi azungurwa n’intwari yubakira ku nkingi za mwamba yasize ashyizeho, ikaba n’umurinzi w’ibyiza byagezweho n’undi.

Nubwo bimeze gutyo ntihabuze ibigwari byagiye biza bisenya ibyo bagezeho, hakongera kuvuka undi mutabazi uzahura ibyo bashenye, ari nayo yabaye imvano y’abatabazi 4 babayeho mu mateka y’u Rwanda, bazanywe no kurukura ahabi rwagejejwe na ba Rushenyi.

Ibindi byimbitse ku mateka yaranze abo Bacunguzi b’u Rwanda n’ibikorwa by’ubutwari byagejeje igihugu aheza bikubiye mu bitabo “Imizi y’u Rwanda” Umutumba wa Mbere, cy’amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu wa 1900; “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamye igitinyiyo” Umutumba wa mbere, cy’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017); n’igitabo “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” Umutumba wa Kabiri cy’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017).

Umwanditsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amateka, Nsanzabera Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza