Abatabazi b’u Rwanda mu ihuzabitekerezo ku cyizere cy’ahazaza h’u Rwanda (Igice cya Kabiri)

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 19 Kamena 2018 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Umurage wa Gihanga wagiye wogoga mu Bakurambere bamuzunguye, ugashorera iteka umuryango nyarwanda kugeza ku gisekuruza cya kure.

Amateka agaragaza uburyo mpuzamyumvire bwaranze Abatabazi b’Abacunguzi b’u Rwanda, mu gushimangira icyizere ntagamburuzwa cyo kubaho k’u Rwanda no guhamya iginyiro mu mahanga aruzengurutse.

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru itekereza ku ihuzabitekerezo ry’Abatabazi b’Abacunguzi b’u Rwanda ku cyizere cy’ahazaza h’u Rwanda, twatatuye ibirango bihamije icyerekezo abo batabazi baganishagamo igihugu no kuva imuzi amateka y’u Rwanda y’uburyo Gihanga Ngomijana yahanze ibimenyetso biranga igihugu bigaragaza icyizere cy’ahazaza hacyo.

Ibyo yabishyizeho ubwo yimikaga Urusengo Nyamiringa nk’ikirango cy’igihugu cya mbere, nuko Umutabazi w’Intarumikwa Ruganzu Ndoli asubyamo, nawe yimika Kalinga izungura Rwoga yari yaranyazwe n’Abanyabungo.

Mu bushakashatsi bw’igihe kirekire ku mateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, imitekerereze n’imigirire yawuranze, bwakozwe n’Inzobere mu Busizi, Umuco n’Amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, ari we Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu (Intiti Itekerereza Ingoma), yashyize ahagaragara uruhare rw’abandi batabazi bazunguye abo babanje, mu gukomeza umujyo bari baratangiye wo guhanurira igihugu ahazaza hacyo heza.

Abatabazi b’abacunguzi nka Kigeli Rwabugili na Kagame Paul, na bo ntibigeze batatira umujyo wa Gihanga wo guhamya u Rwanda rukigirira icyizere cy’ubudahangarwa n’ubwisanzure ntakebakeba ku isi ya Rurema.

Amakuru mpamo y’ayo mateka, akeshwa igitabo cyitwa “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” cy’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017) Umutumba wa Kabiri.

Uko ibyo birango by’ihuzabitekerezo mu guharanira icyizere cy’ahazaza h’igihugu, bagiye babihuza

Kigeli Rwabugili: Ni Umutabazi w’Umucunguzi wa gatatu mu mateka y’u Rwanda wabonetse hashize imyaka 310 [1543-1853] habayeho Umutabazi w’Umucunguzi Ruganzu Ndoli.

Yategetse u Rwanda rugeze kure mu kwigarurira ibihugu ariko asanga hari ikibazo cy’ingorabahizi cy’ibihugu byigaruriwe mu mizo ya mbere byari bitangiye gushaka kurwigaranzura ngo byigenge. Mu bihe bye, Kigeli Rwabugili yakomeje gushimangira icyizere cyo gukomera k’u Rwanda nk’igihugu gifite ubusugire bwacyo kandi gihamije igitinyiro.

Umugambi we wa nta gisibya wari uwo gukomeza koromya amahanga ayagusha ruhabo ari nako asoza uw’igihe kirekire w’ibitero byo kwagura u Rwanda byari bimaze imyaka myinshi biyogoza ibindi bihugu, nuko Rwabugili yoromya amahanga karahava, ashyirwa umugambi we wo gucecekesha amahanga awugezeho.

Yasoje Ingoma ye u Rwanda rwari isibaniro ry’ibihugu 29 bibaye igihugu kimwe. Icyizere cyo guhamya igitinyiro Gihanga yaharaniye mu myaka isaga 804 yari ishize, cyagezweho ku ngoma ya Rwabugili. Ni ukuvuga ko na we ntacyo yigeze ahinduraho ku cyizere cy’ahazaza ba sekuruza mpangarwanda batangiranye baruhanga. Ahubwo yakajije umurego mu kugishimangira, kugeza ubwo abigezeho, ahindura u Rwanda igihugu ntavogerwa mu ngeri zose.

Kagame Paul: Ni Umutabazi w’Umucunguzi wa kane mu mateka y’u Rwanda wabonetse nyuma y’imyaka 105 [1895-2000] Umutabazi w’Umucunguzi Kigeli Rwabugili abayeho.

Yategetse nyuma y’urugamba rw’igihe kirekire rwo kurwanya igihu cyari kibuditse mu Rwanda cy’amacakubiri y’irondakoko n’irondakarere, yari yungirijwe no guheza hanze impunzi z’Abanyarwanda zari zimaze igihe kirekire mu mahanga. Yabonetse nyuma yo gutsinda urwo rugamba abohoje igihugu, akanahagarika Jenoside yasoje umugambi wari umaze imyaka 99 wo gusenya umushinga wo kubaka u Rwanda.

Nyuma yo kujya ku buyobozi bw’u Rwanda, Kagame yihutiye gushyiraho ibirango bishya bijyanye n’intego yari afite iganisha igihugu aheza yacyifurizaga. Ibirango bishya yashyizeho, n’ubundi byakomeje gushimangira umurongo washyizweho na Gihanga wo kubaka igihugu kigwije icyizere ntagamburuzwa cyo kubaho neza mu mahoro atagira imbinduka n’ubumwe butagajuka.

Ibirango by’igihugu byashyizweho na Kagame Paul birimo Ibendera ry’igihugu, Ikirangantego cy’igihugu kikanje muri Repubulika n’Indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu gihe Kagame Paul yanozaga imiterere y’ibyo birango bishya bijyanye n’aho yifuza kuganisha igihugu, ntiyigeze abusanya intero n’Abatabazi b’Abacunguzi b’u Rwanda bamubanjirije. Byose uko ari bitatu, bishimangira intero Gihanga yateye, Ndoli akayisubira na Kigeli Rwabugili akayishimangira.

Indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza,” yashyizweho ku butegetsi bw’Umutabazi w’umucunguzi Kagame Paul, yashimangiraga ukudatezuka ku mugambi w’igihe kirekire Abakurambere batangije wo kubaka igihugu gishinze imizi, gifite ubusugire n’umutekano ntakemangwa, kandi gifite iterambere rirambye mu ngeri zose.

Ntiyibagiwe gushima no gucyeza Abakurambere b’Imbanza mu mushinga wo kubaka u Rwanda, umuhati bagize barugenera uko rugomba kubaho bakarwubaka rugahamya igitinyiro n’icyizere ntagamburuzwa cy’ahazaza, bakarwagura rukaba ubukombe, rwari imisozi 7, rukaba urwunge rw’imisozi igihumbi.

Rwanda Nziza ni indirimbo irimo amagambo yuje icyerekezo n’icyizere Abanyarwanda bifitiye, bafitiye Abayobozi babo n’igihugu cyabo muri rusange, by’umwihariko Kagame Paul, wakuye igihugu ahabi akagishyira ku murongo.

Ibendera ry’igihugu, rifite amabara atatu: Ubururu juru, Umuhondo w’izahabu n’Icyatsi kibisi”, ariko ibara rifite ubwiganze kuruta ayandi ni Ubururu-Juru, burimo imirasire y’izuba makumyabiri n’ine (24).

Byose bifite ibisobanuro, biganisha ku bumwe bw’Abanyarwanda, urumuri rw’Icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda, igihugu gifite uburumbuke n’iterambere rirambye.

Ikirangantego cy’igihugu kibumbatiye ibimenyetso byinshi, byose biranga intego nshya z’Abanyarwanda arizo: Ubumwe, Umurimo no Gukunda igihugu byaba ngombwa ukagipfira kandi ukaba wakirasanira. Ni nawo mugambi w’igihe kirekire Gihanga yashyizeho ubwo yahangaga u Rwanda, ukaba ugomba gushimangirwa uko ingoma zisimburana iteka.

Ibirango ku buyobozi bw’Umutabazi w’umucunguzi Kagame Paul, bigaragaza neza ko igihugu cyazutse, kigatangirira ku murongo nk’uwo guhangwa bundi bushya. Bigaragara ko ku buyobozi bwe, ubwo yashyiragaho ibirango bishya by’igihugu, cyari gihanzwe bushya nko ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu myaka isaga 876 [1124-2000] yari ishize Umutabazi w’umucunguzi Gihanga abayeho.

Iki ni n’ikimenyetso kigaragaza ko igisekuruza gisaza, kikazongera kugaruka mu myaka runaka. Abahanga mu bucukumbuzi by’imibereho ya muntu, bagaragaza ko iyo umuntu apfuye, hashobora kuzavuka undi basa, bahuje imitekerereze, imigambi n’imikorere, mu gihe cy’imyaka magana atatu na mirongo itandatu [360] ihwanye n’umuzenguruko w’uruziga rugenda rwizengurukaho kugeza aho rwatangiriye, rutagira itangiriro, ntirugire n’iherezo, rukaba ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bw’abanyarwanda no gusenyera umugozi umwe ku buryo nta wacamo ngo abatandukanye.

Mu gusoza iki gice kigaragaza uguhuriza k’umugambi umwe w’icyizere cy’ahazaza h’igihugu ku Batabazi b’u Rwanda, bigaragara ko bose bagiye bahuza mu gushyiraho inkingi mfatizo igihugu kizagenderaho imyaka amagana n’amagana batakiriho, abagituye bakagira imyumvire n’icyerekezo kimwe cyo kukigirira icyizere, ubuyobozi bwabo na bo ubwabo. Bose bifuzaga igihugu gikomeye, cyubakitse, gishinze imizi, gikundwa na bene cyo ndetse n’amahanga akizengurutse, gifite ubusugire, umutekano, amahoro n’igitinyiro cya nyirigihugu.

Aha niho habera benshi ikiyoberabaswa, cyane cyane ku batemera neza ukuri kw’amateka y’u Rwanda ashingiye kuri Gihanga I Ngomijana nk’umuhanzi wacyo aho benshi batemera ko yabayeho, benshi babikorera mu kurushaho gupfobya u Rwanda, aho bagaragaza ko ari akana kadafite uburambe mu buyobozi no mu kwiyubaka kavutse ejo bundi mu kinyejana cya 16.

Icyo kinyejana cyageze hihiritse imyaka isaga 500, u Rwanda ruriho rushinze imizi rwiyubaka kandi rufite ubuyobozi bufite umurongo uhamye wo kwiyubaka, ndetse hakaba n’amateka agaragaza ko na mbere y’uko rubaho ahasaga mu wa 300 nyuma ya Yezu Kirisitu, ubu butaka rufite bwari bugandagajeho ibihugu 29 byose biganje, bifite ubutaka bibarirwaho, umwami uganje, ingabo n’ingoma ngabe nk’ikirango cy’igihugu nk’uko bigaragazwa mu gitabo “Imizi y’u Rwanda” cy’Amateka kuva mu wa 300 kugeza mu wa 1900.

Niba amateka agaragaza umuryango mugari w’abantu aba n’aba ko bariho, nuko baba bafite inkomoko. Ibitekerezo byubaka igihugu, ni uruhererekane rw’imiryango migari ya bene cyo, niba u Rwanda rufite ubuhangange bwo kwiyubaka no kwikemurira ibibazo, ni ukuvuga ko atari ibya vuba, ntabwo ari ibihangukano, ahubwo ni uruhererekane rwo mu muryango mugari uva ku bakurambere.

Iki ni igihamya gikomeye kigaragaza ko ubwo buhangange abo mu kinyagihumbi gishya bafite n’ubundi babusangiye n’abakurambere mpangarwanda bakomokaho bo mu bihe by’ihangwa ry’u Rwanda.

Umwambari w’umwana agenda nka se, ubuhangange bw’abatubanjirije, bugaragazwa n’ibyo dutekereza n’uburyo tubishyira mu bikorwa, nta kinegu kiri ku Rwanda, nta bugufi bwo gusumbwa bururiho, ni igihugu gihamije ibirindiro, gifite umurongo ntayegayezwa wo kwiyubaka gushingiye ku kwigira gukomorwa ku bakurambere mpangarwanda.

Ibindi byimbitse ku mateka yaranze abo Bacunguzi b’u Rwanda n’ibikorwa by’ubutwari byagejeje igihugu aheza bikubiye mu bitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” Umutumba wa mbere, n’igitabo “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” Umutumba wa Kabiri, by’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017).

Ibi bitabo byose byanditswe n’Inzobere mu Busizi, Umuco n’Amateka y’impitabihe ku Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu (Intiti Itekerereza Ingoma). Bigurishirizwa mu iguriro ry’ibitabo rya Caritas i Kigali n’i Butare ndetse no mu Ikirezi ku Kacyiru.

Inkuru bifitanye isano : Abatabazi b’u Rwanda mu ihuzabitekerezo ku cyizere cy’ahazaza h’u Rwanda (Igice cya mbere)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza