Abahanga bahishuye uko abakurambere bo mu Misiri bubatse Pyramid

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Pyramid zo mu Misiri zifite amateka yambuka ibinyejana kuko zatangiye kubakwa no gukoreshwa mu myaka yo hambere aho zifashishwa nk’ibituro abakomeye barimo abami bashyingurwagamo.

Imibare yakusanyijwe n’abahanga igaragaza ko mu Misiri habarurwa pyramid ziri hagati ya 118 na 138; inyinshi muri zo zubatswe nk’imva zashyingurwagamo abami b’iki gihugu n’abo mu miryango yabo mu bihe byo hambere.

Zimwe muri pyramid zamenyekanye cyane mu myaka ya vuba zirimo iziri ahitwa Saqqara mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Memphis aho iyamamaye cyane muri zo ari iya Djoser yubatswe hagati ya 2630–2611 mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu.

Izi ziyongeraho izifite amateka akomeye muri iki gihugu no ku isi zirimo pyramid za Giza zibarizwa mu duce duhana imbibi na Cairo; izi pyramid zimaze imyaka isaga 4000 zubatswe zifite amabanga zihariye bitewe n’uburyo zubatswe.

Ubusanzwe izi pyramid ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo ku Isi, barimo abanyeshuri n’abashakashatsi baturutse impande zose ndetse zahawe ikuzo ku isi kuko zanashyizwe mu zikomeye ku mubumbe mu ziswe ’The Seven Wonders of the Ancient World.’

Abahanga bavumbuye ibimenyetso bishya bigaragaza uburyo abakurambere bo mu Misiri bubatse Pyramid ya Giza, byerekana uburyo bifashishije ubwato batwaraga toni ibihumbi 170 by’amabuye manini y’ibitare bakuraga munsi y’inyanja.

Yubatswe ku ngoma y’Umwami Cheops ahayinga umwaka wa 253 mbere y’ivuka rya Yezu. Ifite uburebure bwa metero 146.7, uburemere bwa toni esheshatu ikaba yubatswe n’ibitare by’amabuye bingana na miliyoni zisaga ebyiri.

Pyramid ya Giza izwi nka ‘Pyramid of Khufu’ cyangwa ‘Pyramid of Cheops’ ni imwe mu zimaze igihe kirekire zibarizwa mu Mujyi wa Giza mu Misiri.

Mu minsi ishize, hari urupapuro rwavumbuwe bivugwa ko rwabayeho mu myaka 2600 mbere y’ivuka rya Yezu, rukaba ari rwo rwonyine rwabaye ikimenyetso gifatika cyerekana uburyo iyi pyramid yubatswe.

Uru rwandiko rwanditswe n’uwitwa Merer ruvuga birambuye uburyo inzira zo mu mazi zubatswe zikifashishwa mu gutwara amabuye apima toni ebyiri n’igice, akaba yaratwarwaga mu buryo buhambaye kuko yacishwaga mu miyoboro yubatse neza mbere yo gushyirwa mu bwato.

Ibimenyetso bishya byerekana ko abakozi babarirwa mu bihumbi aribo batwaraga toni ibihumbi 170 mu ruzi rwa Nile bifashishije ubwato bw’ibiti bwubakishijwe imbaho n’imirunga ikomeye cyane.

Amateka yagaragaje ko iri buye ryubatswemo pyramid ryavanywe mu bilometero 12 ahitwa Tura ndetse ibindi bikoresho birimo amabuye mato yakoreshejwe yavanywe mu Mujyi wa Aswan uri hafi y’umugezi wa Nile mu ntera ya kilometero 857.

Gusa, abashakashatsi ntibemeranywaga uburyo ibikoresho byatwarwaga bijyanwa mu Mujyi wa Giza kubaka iyi pyramid isumba izindi ari na cyo cyari igituro cy’Umwami Pharaoh Khufu mu 2600 mbere y’ivuka rya Yezu.

The Sun itangaza ko uru rwandiko rwanditswe rwakuyeho amayobera ku buryo iyi pyramid yubatswe.

Umuhanga mu by’amateka, Mark Lehner, na we yagaragaje ko yabonye ibimenyetso bigaragaza aho iyi pyramid yubatse.

Iyi Pyramid nini mu Misiri yubatswe mu 2600 mbere y'ivuka rya Yesu
Ibimenyetso bishya bigaragaza uko ibikoresho byanyuzwaga mu nzira z'amazi
Ibikoresho byubakishijwe imbere byavanywe mu Mujyi wa Aswan mu ntera ya kilometero 857
Inyandiko igaragaza uko pyramid ya Giza yubatswe yanditswe kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza