00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukingo rugiye kuboneka! Icyizere gishya cyo kurandura Malaria mu Rwanda

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 26 Mata 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kuba hagiye kuboneka urukingo rwa Malaria, bitanga icyizere ko iyi ndwara ishobora kurandurwa burundu mu gihugu.

Yabigarutseho ku wa 25 Mata 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Malaria. Wabereye ku Kigo Nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera.

Uyu munsi wahujwe no gutangiza ubukangurambaga bugamije kurandura Malaria mu Rwanda, bufite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malaria bihera kuri njye.”

Urukingo rwa Malaria, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, OMS ryemeje ko ruri gutanga icyizere, ruri gukorwa na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, ifatanyije n’itsinda ry’inzobere mu Buvuzi zo muri Burkina Faso, aho abana 400 ari bo bari gukorerwaho igerageza.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yemeje ko hari icyizere ko Malaria ishobora kurandurwa burundu mu Rwanda.

Ati “Hari urukingo rugeze ku cyiciro cya kabiri rusuzumwa, kandi ruratanga icyizere cyo kurinda umuntu Malaria ku kigero cya 77%. Kuba rugiye kuboneka, turabishingira ku buryo inkingo ziri kuboneka mu gihe gito, dufatiye ku rugero rw’inkingo za Covid-19 zimaze kuboneka bidasabye igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr. Kasonde Mwinga, wanashimye umuhate Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu bikorwa byo kurwanya Malaria.

Ati “Icyo nabanza kubabwira ni uko Malaria ari indwara twakwirinda bigashoboka, kandi uwayirwaye akaba avurwa agakira. Hari icyizere ko mu minsi iri imbere hazaboneka urukingo rwa Malaria. Aho twagiye, twasanze ibikorwa byo kugenzura aho imibu itera Malaria yororokera, bikorwa neza, kandi ni ikintu ibihugu bikwiye kwitaho.”

Yasabye ko ingamba zisanzwe zishyirwa mu bikorwa byo kurwanya Malaria zakomeza gushyirwa mu ngiro, zikazunganirwa n’urukingo rwa Malaria rushobora kuboneka bitarambiranye.

Ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria bwongewemo imbaraga aho hari no kwifashishwa indege zitagira abapilote (drones) zifite indangururamajwi, ubutumwa bukangurira abantu kurwanya Malaria bukagera kuri benshi na ho izifata amashusho zikazajya zifasha gutahura ahari indiri y’imibu.

Dr. Nsanzimana yavuze ko gutera imiti yica Malaria ari ingamba ikomeye mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara, kandi yongerewemo mbaraga. Ingo ibihumbi 30 zaterewe uyu muti, mu ngo ibihumbi 190 ziteganywa mu Karere ka Bugesera.

-  Abaturage mu kwirinda Malaria

Abaturage bari kurushaho gusobanukirwa Malaria n’uburyo bwo kuyirinda, bitanga icyizere ko izarandurwa burundu mu gihugu.

Mukamusangwa Verena utuye mu Kagari ka Nyamigina mu Murenge wa Mareba ho mu Karere ka Bugesera, yavuze ko bamaze gusobanukirwa ibijyanye na Malaria no kuyirinda.

RBC irajwe ishinga no gusobanurira abaturage aho imibu yihisha mu ngo, ariko ntibabashe kuhatahura.

Mu bisobanuro bahawe babwiwe ko iyo amazi amaze iminsi irindwi mu gafuniko k’icupa rivamo amazi hashobora kororokeramo imibu itera Malaria.

Umubu utera Malaria, ushobora gutera mu gafuniko hagati y’amagi 150-300 mu minsi ibiri. Iyo amazi amaze iminsi itandatu adapfundikiye ni ngombwa kuyapfundikira, kugira ngo niba hari amagi imibu yatewemo apfe.

Mu guhashya Malaria kandi hashimwa uruhare rw’abajyanama b’ubuzima bahora hafi y’abaturage babahugura ku buryo bwo kwirinda.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana, yashimye umusanzu abajyanama batanga mu kurwanya no kuvura Malaria.

Ati “Abajyanama b’ubuzima, ni zo ntwari tugira, zirusha n’abaganga. Bavura 60% by’abarwayi ba Malaria mu Rwanda hose buri mwaka, kandi bakora akazi karuta ako abaganga barenga ibihumbi 100 bakora mu gihe bo ari ibihumbi 58. Turi mu nzira yo kubaha ikoranabuhanga ryisumbuyeho, kugira ngo mujye mutanga raporo bitabagoye.”

Ubwo icyorezo Covid-19 cyadukaga ibihugu byagihugiyeho, imibare y’abarwara n’abicwa na Malaria irazamuka, ariko mu Rwanda ho yaragabanutse.

RBC itangaza ko mu 2019 mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba Malaria barenga miliyoni 3.6, abishwe na yo muri uwo mwaka ni 248, ariko mu 2020, abayanduye bari miliyoni 1.8, na ho abagera ku 148 ni bo yahitanye.

Ikindi cyemeza ko Malaria ishobora kurandurwa mu Rwanda, ni uko hari uturere twahoze turangwamo iyi ndwara kurusha utundi, ariko ubu tukaba twaragabanyije imibare y’abarwara n’abahitanwa na Malaria.

Kuba inzego z’ubuzima ziri gufatanya n’imiryango itari iya leta n’abikorera, byagaragajwe nk’izindi ngufu mu guhangana na Malaria.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yavuze ko umuryango ayoboye n’indi nka SFH, Caritas-Rwanda, Urunana DC yiteguye gutera ingabo mu bitugu Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanya Malaria.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, hagaragajwe ko gukaza ingamba zo kuyirwanya, kuba hari ingamba nshya zo kurwanya Malaria zatangijwe, kuba u Rwanda rwaragabanyije imibare y’abayirwara n’urukingo rwayo rukaba rushobora kuboneka vuba, bitanga icyizere cy’uko ishobora kurandurwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kuba hagiye kuboneka urukingo rwa Malaria, bitanga icyizere ku guhashya Malaria
Uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, yashimye umuhate u Rwanda rufite mu kurwanya Malaria
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, ​yavuze ko imiryango itari iya leta yiteguye gufasha Minisante kurwanya Malaria
Abajyanama b'ubuzima bemerewe ikoranabuhanga ryisumbuye na RBC
Abajyanama baherutse guhugurwa bahawe impamyabushobozi
Amazi yo ku gafuniko k'icupa ry'amazi ashobora kororokera mo imibu yakwanduza Malaria abatuye umudugudu wose
Ibikorwa byo gutera umuti wica imibu mu Bugesera birarimbanyije
Indege zitagira abapilote ziri gukoreshwa mu gukangurira abantu kurwanya Malaria
Ku munsi wo kurwanya Malaria byari ibirori, hishimirwa intambwe imaze guterwa mu guhashya iyi ndwara
Kurara mu nzitiramibu ni imwe mu ngamba zizifashishwa mu kurandura Malaria
Mukamusangwa Velena yavuze ko amaze gusobanukirwa ibijyanye na Malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .