Umukozi umwe kuri batanu ku Isi afite ikibazo cyo mu mutwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Ukwakira 2017 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu byugarije abakozi bakora mu nzego zitandukanye ku Isi nubwo bamwe bihagararaho ntibabyemere.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko abakozi bamwe ndetse n’abakoresha bafite ibibazo byo mu mutwe birimo agahinda gakabije, kwiheba, n’ibindi bishobora guterwa n’umunaniro ukabije ‘stress’ bagirira mu kazi, bikabagiraho ingaruka zitandukanye zishobora kubaviramo urupfu.

Mu nama yahuje abakora mu nzego zitandukanye z’ubuzima, RBC na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo tariki 27 Ukwakira 2017, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Kayitashonga Yvonne, yavuze ko umuntu wese ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe.

Yagize ati “Nta muntu twavuga ko afite ubudahangarwa ku buryo atarwara indwara zo mu mutwe, yaba umukozi cyangwa umukoresha.Ubushakashatsi bwakozwe na OMS bwagaragaje ko umukozi umwe kuri batanu afite ikibazo cyo mu mutwe. Nka hano muri RBC niba turi abakozi ijana, 20 bashobora kuba bafite ikibazo cyo mu mutwe.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abenshi mu bafite ibibazo byo mu mutwe baterwa ipfunwe no kubivuga cyangwa kwivuza ahubwo bakabeshya ko barwaye izindi ndwara.

Ati “Abantu bagera kuri 43% bafite ikibazo cyo mu mutwe bumva ko badashobora kubibwira bagenzi babo, usanga bavuga ko barwaye malariya cyangwa umutwe. Mu bihe biri imbere dufatanyije n’izindi nzego tuzakora ubushakashatsi bugaragaza uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda.”

Umukozi muri RBC mu gashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascene, yavuze ko umunaniro ukabije ‘stress’ ari imwe mu ndwara zihitana abakozi ku Isi, bityo ko mu rwego rwo kwirinda, umukozi aba akwiye gukora ariko akibuka no kuruhuka.

Yagize ati “Buri muntu agira umunaniro ukabije utewe n’ibintu bitandukanye ahura nabyo.Ibi bigaterwa n’uko umuntu aba ari gukoresha imbaraga zirenze izo yakagombye gukoresha cyangwa ibyo asabwa birenze ibyo yakabaye asabwa.”

Tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubuzima bwiza bwo mu mutwe ku mukozi n’umukoresha :Inkingi y’iterambere ry’umuntu n’igihugu.”

Bamwe mu bitabiriye inama yo gusobanurirwa zimwe mu mpamvu zitera ibibazo byo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza