Ubuvuzi bushya bwa kanseri y’ubugabo bwatanze icyizere kuri benshi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukuboza 2016 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu kubaga batangiye kugaragariza icyizere uburyo bushya buri gusuzumwa mu kuvura indwara ya kanseri y’ubugabo ikiri mu bihe byayo bya mbere, bukaba buri guhabwa amahirwe yo gufasha abarwayi cyane ugereranyije n’ubusanzwe bukoreshwa.

Ubu buryo buri gusuzumwa mu Burayi, bwifashisha utwuma dutanga imirasire itukura ya ‘laser’, n’umuti ukorwa hifashishijwe ‘bacterie’ zikunze kuba munsi y’inyanja, kandi umurwayi ntagire izindi ngaruka zikomeye zituruka ku buvuzi yahawe.

Igeragezwa ryakorewe ku bagabo 413 bari bafite kanseri ifata agasabo ko ku bugabo kazwi nka Prostate nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru The Lancet Oncology, ryerekanye ko hafi kimwe cya kabiri bavuwe ntibagire ibindi bibazo.

Ubusanzwe hakunze kubaho ingaruka zirimo uburemba cyangwa kunanirwa kugenzura uko umubiri usohora inkari. Abagera ku icyenda mu 10 bakunze kugira ikibazo kijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzanbitsina, naho kimwe cya gatanu bakagira ingorane z’inkari.

Ibi ngo biri mu byatumaga umuntu utangiye kugaragaza kanseri ya prostate adahita ajya kwa muganga ahubwo agategereza ngo arebe aho byerekera, akazajya kwivuza ari uko yatangiye kumererwa nabi.

Ubu buryo bushya bwifashisha umuti ukorwa hifashishijwe bacterie ziba mu mwijima nko hasi cyane mu nyanja, ariko zikagira ubumara bukomeye iyo zihuye n’urumuri. Umuganga afata utuntu dushobora kurekura imirasire y’urumuri rwa ‘laser’ bakadushyira mu mwanya uba hagati y’ikibuno n’ubugabo, ahantu kanseri ifata ubugabo iba ishingiye.

Iyo utwo tuntu turekura iyi mirasire itukura baducanye, duhita dukongeza wa muti na wo ukica umugera wa kanseri, ubundi ubugabo bugasigara ku rundi ruhande budahutajwe.

Igerageza ryakorewe mu bitaro 47 mu Burayi ryerekanye ko 49% by’abarwayi bavuwe muri ubwo buryo bagiye bakira neza.

Mu gukurikirana abavuwe kandi, abantu 6% by’abarwayi ni bo byabaye ngombwa ko agasabo ka ‘prostate’ kavanwamo, ugereranyije na 30% bikorwa ku bantu iyo hatari kwifashishwa ubu buryo bushya.

Icy’ingenzi kurusha ibindi ngo ni uko impinduka mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ibijyanye no kugenzura inkari byamaze amezi atatu gusa, ku buryo nyuma y’imyaka ibiri ibibazo byose byari byashize.

Gerald Capon w’imyaka 68 utuye muri West Sussex mu majyepfo y’u Bwongereza, yabwiye BBC ko uyu munsi yavuwe neza kandi agakira kanseri bidasubirwaho.

Ati "Numva ndi umunyamahirwe udasanzwe kandi ni njye wiyemereye gukorerwaho isuzuma… ubu numva ubuzima bwanjye buri imbere butekanye.” Uyu mugabo ngo yavuye mu bitaro umunsi umwe nyuma yo kuvurwa.

Prof Mark Emberton yavuze ko iri koranabuhanga rishobora kuba ingirakamaro ku bagabo.

Ati “Ubusanzwe kwemera kuvurwa kanseri ni ukwiyemeza kugerwaho n’ibyiza n’ibibi. Ibibi bikunze kuba ibyuririra ku buvuzi bwatanzwe, kunanirwa kugenzura inkari n’ibijyana n’imibonano mpuzabitsina bikiganza cyane ku bagabo benshi.”

Ubu buryo bushya ntiburatangira gukoreshwa ku barwayi bose, kuko birasaba ko bugenzurwa ndetse bukemezwa n’inzego zibishinzwe mbere y’uko bwemezwa nk’uburyo bw’ubuvuzi rusange, mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Intambwe iri imbere byitezwe ko izaba gushyira ahagaragara uburyo bwo kumenya ngo ni nde murwayi ukwiye gutegereza aho indwara yerekeza, uhabwa ubu buvuzi bushya cyangwa se akavurwa mu buryo busanzwe.

Gerald Capon, wahaye BBC ubuhamya avuga ko yabashije kuvurwa agakira Kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza