Ubushakashatsi bugiye kugaragaza imibare mishya y’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2019 uzasiga imibare mishya y’abanyarwanda bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, izasimbura iyagaragaza ko ari 3% yo mu 2014.

Imibare iheruka igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida muri rusange ari 3%.

Mu myaka itanu ishize, abana bavuka ku babyeyi bafite virusi itera Sida baragabanutse bava kuri 2,1% bagera kuri 1.5%.

Mu rubyiruko bungana na 2,5%, abagore banduye iyo virusi bangana na 3.6%, mu gihe abagabo ari 2.2%. Umujyi wa Kigali uza ku isonga n’abantu 6.3% mu kugira ubwandu buri hejuru.

Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya Ubwandu bwa Virusi itera Sida, ICAP, gikorera muri Kaminuza ya Colombia bagiye gukora ubushakashatsi buzarangira hagati mu 2019 bugaragaje uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze.

Abana, abagore n’abagabo bari hagati y’imyaka 10 na 60 bo mu ngo ibihumbi 11 bagera ku bihumbi 10 hirya no hino mu gihugu nibo buzakorerwaho, bakazapimwa virusi itera Sida hamwe na hepatite B na C ku buntu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, ati : “Bizadufasha nk’igihugu gushyiraho politike z’ubuzima, bizafasha kandi abanyarwanda kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Umuyobozi w’umushinga ICAP, ushinzwe gukora isesengura ry’uko virusi itera Sida ihagaze mu baturage, David Hoos, yavuze ko ubu bushakashatsi buzanafasha kumenya umubare w’abandura buri mwaka.

Ati“Turashaka kureba ku rwego rw’igihugu uko icyorezo gihagaze, ese byashoboka ko ejo hazaza tugira abantu bake cyane bashya bandura Sida?’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera Sida mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko u Rwanda rugiye kumara imyaka isaga 15 rugerageza kurwanya iki cyorezo.

Kugeza ubu abantu bashya bandura bakaba baragabanutseho 50% abanduye hejuru ya 80% bafata imiti igabanya ubukana mu gihe indwara z’ibyuririzi nazo zagabanutse ku gipimo kiri hejuru ya 80%.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba ari mu bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w’umushinga ICAP, ushinzwe gukora isesengura ry’uko virusi itera Sida ihagaze mu baturage, David Hoos, yavuze ko ubu bushakashatsi buzanafasha kumenya umubare w’abandura buri mwaka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko bizafasha u Rwanda muri politiki y'ubuzima
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera Sida mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko u Rwanda rugiye kumara imyaka isaga 15 rugerageza kurwanya iki cyorezo
Dr Patrick Ndumubanzi atangaza ko ubushakashatsi butangijwe ku mugaragaro

Amafoto: Niyonzima Moise
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza