U Rwanda rwemereye Abongereza ubutaka buzubakwaho ikigo cya mbere mu kuvura umutima

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 5 Kamena 2018 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwemereye ubutaka inzobere z’abaganga b’Abongereza buzubakwaho ikigo kizajya gitangirwamo amahugurwa ku baganga bavura umutima, kikazanatanga serivisi zo kuvura no kubaga zajyaga zikenerwa abarwayi bakoherezwa hanze y’igihugu.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize izo nzobere zatambagijwe ahari ubwo butaka buzubakwaho icyo kigo, Rwanda Heart Centre for Excellence, mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, ziyobowe na Prof Dr Sir Magdi Yacoub Habib; nyuma zakirwa n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, Col. Jean Paul Bitega ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Hemejwe ko imirimo yo kubaka iki kigo igomba gutangizwa vuba ariko ku ikubitiro hakazahugurwa abaganga kizifashisha.

Mu gihe kitarenze amezi abiri abagera kuri batandatu bazahugurirwa mu bindi bigo bikomeye, aho Prof Dr Magdi afite ahantu hatandukanye ku isi.

Prof Dr Sir Magdi Yacoub Habib azwi nk’umuntu wubatse amateka mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Bwongereza na Misiri.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gahumba, yatangarije IGIHE ko ubusanzwe u Rwanda rufite abaganga b’inzobere bavura indwara z’umutima 11 ariko ngo umubare uracyari muto.

Yavuze ko uretse guhugura abaganga, iki kigo bacyitezeho ubuvuzi buhanitse buzakemura ikibazo cy’abajyaga kwivuza hanze nko mu Buhinde, Afurika y’Epfo, u Bufaransa n’ahandi.

Yagize ati “Icyo nka guverinoma dusaba, ni uko uyu mushinga utaba uwo mu biro, turashaka ko utangira byihuse ugatanga igisubizo ku bibazo abantu bahuraga nabyo bikabasaba kujya kwivuriza hanze.”

Prof Sir Magdi yashimye Leta y’u Rwanda uko yakiriwe, yemeza ko u Rwanda rukwiriye ikigo nk’icyo.

Ati “Natangajwe cyane n’ukuntu buri wese ashishikajwe no gukorana natwe. Iki gihugu gikwiriye ikigo nk’iki mu rwego rwo kurinda no kuvura abaturage bacyo indwara z’umutima nk’uko mu bindi bihugu byateye imbere bimeze.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abagendana indwara zibasira umutima mu Rwanda ari 38,871, muri bo abamaze kubagwa ni 928 mu gihe abategereje kubagwa ari 1151.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga bavura umutima mu Rwanda, Dr Joseph Mucumbitsi, yavuze ko biteguye gufasha umugambi wose waza ufasha mu buvuzi bw’umutima.

Yagize ati “Abaganga mureba hano, biteguye gutanga umusanzu wabo muri uyu mushinga, gusa turasaba ko hashyirwa imbaraga mu kubaka urwego rw’abaganga babaga umutima kuko niho hari ikibazo gikomeye, bityo tugahera mu kuvura abo dufite uyu munsi bamaze gusuzumwa, bahora bategereje ubwo bufasha.”

Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ku Isi yo mu 2015, igaragaza ko indwara z’umutima ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi ku isi, aho zihariye 31% by’impfu, kandi bitatu bya kane mu bo zihitana,babarizwa mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, Col. Jean Paul Bitega, aganira n'inzobere z'Abongereza ahazubakwa Ikigo cyita ku ndwara z'Umutima
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba yereka Prof Dr Sir Magdi Yacoub Habib igishushanyo cy'ahari ubutaka Rwanda Heart Centre for Excellence izakoreraho mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe
Nyuma yo kwerekwa ubutaka bazubakaho Ikigo cyita ku ndwara z'Umutima, inzobere z'Abongereza zasobanuriwe uko indwara z'umutima mu Rwanda zihagaze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza