00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bitakirangwamo malaria

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ku mugaragaro ko u Bushinwa bwiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bitakirangwamo malaria, nyuma y’imyaka 70 buri intambara itoroshye yo kuyirwanya.

Kuva mu myaka ya 1940, abantu miliyoni 30 barwaraga malaria buri mwaka muri iki gihugu. Ibintu byatumye gishyira imbaraga mu kuyirwanya cyivuye inyuma, gitera kenshi imiti yica udukoko ahantu hose, gitanga inzitiramibu zirimo umuti ndetse no gutanga imiti ivura malaria.

Amakuru dukesha BBC ni uko u Bushinwa ubu bumaze imyaka ine yikurikiranya nta murwayi wa malaria bubona, ibintu byabuhesheje uburenganzira bwo kwemezwa nk’igihugu kitakirangwamo malaria.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko kugira ngo u Bushinwa bubashe guhashya burundu iyi ndwara iterwa n’umubu wa Anophèle, byabusabye imbaraga zikomeye none nyuma y’imyaka myinshi buyirwanya bwabashije kuyihashya.

Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2021, ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC, ryizihije imyaka 100 rimaze rishinzwe ndetse rinagejeje u Bushinwa ku iterambere mu mpande zose harimo n’ubuzima.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Wang Wenbin, yavuze ko guverinoma y’u Bushinwa n’iri shyaka byakoze ibishoboka kugira ngo birinde abaturage.

Ati “CPC na guverinoma y’u Bushinwa, kuva kera byashyize imbere inyungu z’abaturage, zirabarinda mu bijyanye n’ubuzima, umutekano ndetse n’ubukungu. Guhashya malaria burundu ni umusanzu ukomeye u Bushinwa butanze ku byerekeye ubuzima ndetse n’iterambere ry’uburenganzira bwa muntu.”

OMS yatangaje ko u Bushinwa bubaye igihugu cya 40 mu bihugu bitakirangwamo malaria ku Isi, mu gihe ahandi ikomeje kuzahaza abantu ndetse iri shami ritangaza ko mu mwaka wa 2019 abagera kuri miliyoni 229 bayirwaye abandi 409.000 bagapfa. 94% by’abayanduye bose ni abo muri Afurika.

Kugira ngo igihugu kijye mu mubare w’ ibihugu bitarangwamo malaria, cyandikira OMS kikayereka ko kimaze imyaka ine ikurikirana kitagaragaramo umurwayi n’umwe wayo ndetse kikerekana ibimenyetso n’uburyo gishobora kwitwara mu gihe yaba igarutse mu gihugu.

Ibihugu biheruka gushyirwa kuri uru rutonde ni Argentine, Algérie ndetse na Uzbekistan.

Malaria ni indwara izahaza uyirwaye, igira ibimenyetso birimo umuriro, kubabara umutwe, kumva ukonje mu mubiri ndetse no gucika intege. Kugeza ubu iravurwa igakira nubwo hari abo igihitana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hageragejwe urukingo rwayo rwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, rugaragaza ko rufite ubushobozi bwo kurinda iyi ndwara ku rugero rwa 77% mu igeragezwa ryakorewe muri Burkina Faso.

Uru rukingo ntabwo ruremezwa kuko basigaye kurugerageza mu bindi bihugu bine bya Afurika.

Mu mwaka wa 2019, Nigeria ni cyo gihugu cyari gifite imibare myinshi y’abanduye ndetse bagahitanwa na malaria, igakurikirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Burkina Faso, Mozambique na Niger.

Umubare w’abishwe na malaria mu Rwanda muri 2020 wagabanutseho32% kuko abahitanywe na yo ari 148 mu gihe muri 2019 bari 218.

RBC igaragaza ko uturere twa mbere twagaragayemo abarwayi benshi ba malaria muri 2020 ari Nyamasheke, Rusizi, Kayonza, Gisagara, Gasabo, Kamonyi, Rwamagana, Bugesera, Ruhango na Muhanga.

U Bushinwa bwashyizwe ku rutonde rw'ibihugu bitakirangwamo malaria nyuma y'imyaka 4 yikurikiranya nta murwayi ugaragara muri icyo gihugu- Ifoto France 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .