Kwamamaza

OMS ishobora kutesa umuhigo yihaye mu kurwanya Sida

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 20:53' na Rabbi Malo Umucunguzi


Impuguke z’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS zatangaje ko ingufu nke z’ibihugu bimwe mu gupima virusi itera Sida bushobora kubangamira ubushake bw’Isi mu gupima no gukurikirana ababana na virusi itera Sida.

Izi mpuguke zasuzumye ibisubizo byatanzwe n’ubushakashatsi OMS yagiye yohereza mu bihugu bigera ku 127 hagati ya 2012 na 2014, ibaza ku bushobozi n’ikoreshwa ry’uburyo bwo gupima amaraso hasuzumwa virusi itera Sida.

Gusa babonyemo icyuho gikomeye muri icyo gikorwa, ku buryo intego OMS yihaye hari impungenge ko zishobora kutagerwaho nk’uko BBC ibitangaza.

Umuryango w’Abibubye wiyemeje ko mu 2020, 90% by’ababana na Virusi itera Sida bagomba kumenya ko bayifite, 90% bagashyirwa ku miti igabanya ubukana na 90 % by’ abari ku miti bakagera ku rwego Virusi itera Sida itagitembera mu maraso yabo.

Byose ngo byashoboka ari uko abantu bisuzumisha, ariko Vincent Habiyambere na bagenzi be bafatanyije muri ubwo bushakashatsi batangarije mu kinyamakuru PLoS Medicine ko mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bukizamuka birimo ibyo ku mugabane wa Afurika ari na ho higanje Virusi itera sida, batabishyiramo imbaraga nyinshi.

Muri ubwo bushakashatsi, ibihugu 55 (43%) byasubije ibyo byabajijwe byose mu bushakashatsi butatu byohererejwe, 35 (28%) bisubiza bubiri, 25 (20%) bisubiza bumwe, na ho 7% ntibagira na bumwe basubiza.

Gupima iyi virusi byariyongereye mu bihugu bitandukanye, ariko birimo na bimwe bifite icyuho muri iyo gahunda.

Zimzwe mu mpamvu zisobanurwa ko zitera iki cyuho harimo ibura ry’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma amaraso n’abakozi bafite ubumenyi badahagije. Ikindi ni uko muri laboratwari zimwe, imashini zabigenewe zidakora neza, harimo n’izapfuye kandi ugasanga nta masezerano yagiye ategurwa y’uburyo zizasanwa.

Dr Habiyambere na bagenzi be bagize bati “hagomba gushyirwaho uburyo bw’isuzumiro ry’igihugu, rigakurikiranwa na za guverinoma hamwe n’abafatanyabikorwa bazo bo mu gihugu na mpuzamahanga.”

Bavuga ko batarebye cyane mu masuzumiro yigenga cyangwa se niba za leta zifashisha ayo masuzumuro kurusha andi.

Impuguke kuri virusi itera Sida, Peter Kilmarx na Raiva Simbi bavuze ko ibipimo babonye byerekanye ko bagiye bita cyane ku kugura ibikoresho bizifashishwa mu gupima, ariko ugasanga ntabwo bitaye cyane ku buryo bizakoreshwa n’uko bizasanwa nibyangirika.

Mu bindi byagaragaye ni nk’uko muri Zimbabwe, 5.6% babana na Virusi itera Sida bari ku miti igabanya ubukana aribo bonyine mu 2015 bakorewe isuzuma ry’amaraso, uyu mubare ukaba uri hasi cyane ugereranyije na 21% yari yarihawe nk’intego.

Aba bashakashatsi bavuga ko ubuyobozi bukomeye, ubushobozi n’igenamigambi bikenewe cyane kugira ngo habashe gutezwa imbere isuzuma ry’ubwandu bwa Sida.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved