Niyigena wo muri Baho International Hospital yasobanuye byinshi ku ndwara ya Fibromyalgie ifata mu ngingo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 Mata 2021 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Birashoboka ko ari ubwa mbere wumvise indwara ya Fibromyalgie cyangwa se warayirwaye ntumenye ko ari yo kuko ifite ibimenyetso bisa neza n’iby’izindi ndwara tumenyereye nka rubagimpande n’izindi.

Fibromyalgie ni indwara ifata mu ngingo, itajya ikira kandi ikunda kwibasira igitsina gore cyane.

Umuganga uvura indwara zo mu ngingo (physiothérapeute) mu ivuriro rya Baho Internatonal Hospital, Niyigena Solange, yabwiye IGIHE ko ari indwara iyoberanyije ku buryo ushobora kuyitiranya n’izindi kuko akenshi ikunda kurangwa no kugira ububabare mu bice by’umubiri bitandukanye ndetse n’umunaniro ukabije.

Niyigena yavuze ko ibice by’umubiri ikunda kwibasira ari imikaya no mu ngingo, ndetse ko itajya ifata igice kimwe cy’umubiri ahubwo ifata byinshi.

Yagize ati “Ikikubwira ko ufite fibromyalgie uba ufite ububabare ahantu harenze hamwe. Tuvuge niba ubabara ku bikanu, urababara n’umugongo, ku maguru, cyane cyane no mu ngingo, amavi, ku tugombambari ndetse no mu bujana.”

Iyi ndwara kandi ntabwo ijya ikira nk’uko byasobanuwe na Niyigena. Ati “Fibromyalgie nta muti wihariye igira kuko ntabwo ijya ikira. Icyo ukora hari imiti y’ububare. Abantu bavura agahinda gakabije (depression) baguha imiti ibivura, kuko nta muti.”

Icyo wakora ngo ugabanye ubukana bwa Fibromyalgie

Niyigena yavuze ko gukora imyitozo itandukanye cyane cyane iyo koga bifasha mu koroshya iyi ndwara, ndetse bikaba byiza cyane ugannye abaganga kugira ngo bakubwire ubwoko bw’iyo ugomba gukora.

Yagize ati “Gukora siporo cyane cyane iyo koga birafasha, ukagana abaganga bakakwereka siporo zikwiye ugomba gukora bitewe n’imyaka yawe kuko ntabwo abantu bose bakora siporo zimwe.”

Ikindi wakora ngo ugabanye ubukana bw’iyi ndwara ni ukujya kure y’ibintu bigutera guhangayika ukabyirinda, akagerageza gufata umwanya wo gutekereza, aho wicara cyangwa ukaryama mu buryo bukoroheye, ugatuza, ugafunga amaso ukajya uhumeka winjiza umwuka mwinshi unawusohora. Bigabanya guhangayika nubwo akenshi abanyarwanda bavuga ko ari iby’abazungu.

Niyigena agira inama abantu bose bumva bafite icyo kibazo kugana muganga kuko ari ndwara imara igihe kinini kuva ku mezi atatu kuzamura. Ikunda kwibasira igitsina gore cyane guhera ku myaka 30 kuzamura ariko n’abagabo barayirwara.

Ivuriro rya Baho International Hospital ritanga ubuvuzi kuri iyi ndwara hifashishijwe ibikoresho bitandunye. Ushaka kumenya byinshi kuri serivisi zihatangirwa wahamagara kuri +250 788 125 035.

Niyigena Solange yavuze ko gukora siporo ari bimwe mu buryo bwo guhashya Fibromyalgie
Niyigena yagiriye inama abantu bose bumva bafite ikibazo cyo kuribwa mu ngingo kugana muganga bagafashwa
Muganga Niyigena yavuze ko kugabanya ubukana bw’iyi ndwara ari ukujya kure y’ibintu bitera guhangayika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .