Muhanga: Abagore 2000 barasuzumwa kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ku buntu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Werurwe 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga, batangaza kutagira amakuru ku ndwara zitandura n’ikiguzi gihanitse, bituma batitabira serivizi zo kwisuzumisha bagategereza kubanza kuremba kugira ngo bamenye niba barwaye izo ndwara.

Indwara zitandura zirimo; diyabete, kanseri, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije n’izindi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yo muri Kanama 2018, yagaragazaga ko abagera kuri 46%, by’abapfa, bazira indwara zitandura. Mu bikomeje gutera izi ndwara harimo inzoga, isukari nyinshi, itabi n’ibindi.

Kubw’izo mpamvu, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwateguye icyumweru cyahariwe ubuzima ahari gusuzuma ku buntu indwara zitandura by’umwihariko kanseri ku bagore n’abakobwa.

Iki cyumweru cyatangiye ku wa 25 Werurwe kizarangira ku wa 29 Werurwe 2019, aharimo gupimwa ku bushake abagore n’abakobwa kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere, abagore kandi bari gupimwa izindi ndwara zitandura.

Bamwe mu bari gupimwa babwiye IGIHE ko impamvu badasanzwe bitabira izi ndwara ari ukutamenya amakuru kandi usanga kwisuzumisha bihenda ari nayo mpamvu batinya kujya kwa muganga kwisuzumisha.

Uwitwa Zaninka Odette wo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, twamusanze ku Ivuriro rya Ineza Polyclinic amaze kwipimisha.

Yagize ati “Ntabwo wakwipimisha utarwaye nanjye ni uko nabyumvise batanga amatangazo mu kiliziya. Hari n’umudamu nanyuzeho mu gitondo yambwiye ngo bagiye kugushyiramo ibindi birwara, ndamubwira nti ntabwo nabaho ntazi uko mpagaze kuko n’umwijima narawipimishije. Ubundi ibintu byandyaga nkavuga ngo ndarwaye.”

Ikindi aba baturage bahurizaho ni uko izi serivisi zo kwisuzumisha zihenda cyane kuko nk’uko bisobanurwa n’abafite amavuriro yigenga, ubusanzwe kubonana n’umuganga bitwara amafaranga ibihumbi birindwi cyangwa hejuru yayo bitewe n’ivuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’uko abaturage baba badafite amakuru kuri izi ndwara cyafatiwe ingamba zirimo ubukangurambaga no gutegura iki cyumweru cy’ubuzima kiba buri gihembwe kandi abaturage bari kubyitabira.

Yagize ati “Ikigaragaza ko abaturage bari kwitabira, ejo batangira bahereye mu gitondo bagera saa mbili z’ijoro, kandi uyu munsi nabwo bamaze gutanga nimero 300. Ntabwo ari ugupima gusa abo basanze bafite ibibazo barabagira inama.”

Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abafite amavuriro yigenga, bavuga ko ibikorwa nk’ibi byo gupima abaturage indwara zitandura bifasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze kuko iyo umenye ko ufite indwara itararengerana bigufasha guhita wivuza.

Umuyobozi wa Ineza Polyclinic, Kabanda Floribert yagize ati “Uburwayi bwose iyo bumenyekanye hakiri kare bugira icyo bwakorwaho amazi atararenga inkombe kuko kugira uburwayi ntubumenye ni ikibazo gikomeye.”

“Ushobora kugira amahirwe nk’ubu ukaza kwipimisha ugasanga uburwayi ari bwo bukigufata, abaganga bahita bakugira inama ukaba wakwivuza.”

Kuri iri vuriro hapimwe abarenga 300 barimo babiri byagaragaye ko bashobora kuzarwara kanseri y’umura, n’uwasanganywe kanseri y’inkondo y’umura.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko iki cyumweru nibura abagore bagera ku 2000 bazasuzumwa izi ndwara ku buntu, hari kandi n’abari guhabwa ibinini by’inzoka.

Abajyanama b'ubuzima basabwe gukangurira abaturage kwisuzumisha indwara zitandura
Abakozi b'amavuriro n'ibigo nderabuzima barimo gufasha abaturage kwipimisha
Mu yumweru cyahariwe ubuzima abaturage bakanguriwe no kugira isuku
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, yavuze ko kuba abaturage badafite amakuru ku ndwara zitandura bituma zica benshi
Umuyobozi wa Ineza Polyclinic, Kabanda Floribert yashimangiye ko iyo uburwayi bumenyekanye hakiri kare buvurwa
Zaninka Odette yiyemeje gukangurira abandi kwisuzumisha indwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza