Mu Rwanda hagiye gutangira ubuvuzi bwa kanseri mu buryo bwo kuyishiririza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Gashyantare 2018 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Mu gihe bimenyerewe ko Abanyarwanda benshi barwaye kanseri bakunze kujya kuyivuriza mu mahanga cyane mu Buhinde, mu Rwanda igiye gutangira kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kuyishiririza.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro Umuryango wita ku barwayi bafite ububabare bukabije buterwa n’indwara zidakira (Rwanda Palliative Care and Hospice Organization-RPCHO), wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Gashyantare 2018.

Umuhuzabikorwa w’ubufasha buhabwa abantu barwaye indwara zidakira(palliative care) muri RBC, Diane Mukasahaha, yavuze ko aya ari amahirwe u Rwanda ruzaba rwungutse iyi gahunda nitangira.

Yagize ati “Indwara ya kanseri ivurwa mu buryo butatu burimo kuyibaga, kuyivurisha imiti no kuyishiririza ariko mu Rwanda ivurwa mu buryo bwo kubaga no gutanga imiti. Ubu dufite gahunda ko mu minsi iri imbere hazatangizwa ubuvuzi bwo kuyivura biciye mu kuyishiririza.”

Yakomeje agaragaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu guha abarwayi ba kanseri serivisi zibafasha cyane ko n’inyubako y’ibitaro bizajya byifashishwa mu kuyivura biherereye i Kanombe yatangiye kubakwa.

Yongeyeho ko iyi nyubako izatangirwamo ubu buvuzi n’ibijyanye n’ibikoresho bizaba byarangije kuboneka muri Kamena 2018.

Mukasahaha yemeza ko ibikoresho bikoreshwa mu gushiririza kanseri bihenze ariko agashimangira ko Leta y’u Rwanda izabigeraho mu rwego rwo gufasha abaturage bayo.

Umuyobozi wa RPCHO, Dr. Uhagaze Jean Pascal Blaise yavuze ko abagore bari mu myaka 35 kuzamura n’abagabo bafite 40 ari bo bahura n’ingorane zo kwibasirwa na kanseri.

Yagize ati “Icyo dusaba abantu cyane abagore bafite imyaka 35 n’abagabo bagejeje kuri 40 ni uko bajya byibura bayisuzumisha kuko uko umubiri ukura ariko n’imbaraga zawo zigabanuka bigatuma n’izindi ndwara zirimo kanseri zishobora kuzamuka.”

RPCHO isuzuma abantu kanseri ikanabashishikariza kuyizumisha nibura rimwe mu mwaka no kuyirinda bakora siporo, banarya indyo yuzuye.

Minisiteri y’Ubuzima iri gukusanya imibare y’abarwaye kanseri n’abagerageje kuyivuza. U Rwanda n’amahanga biritegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Indwara ya Kanseri uzaba ku wa 4 Gashyantare 2018.

Mu kiganiro n'itangazamkuru cyatangarijwemo gahunda yo gutangiza ubuvuzi bwa kanseri mu buryo bwo kuyishiririza mu Rwanda
Umuyobozi wa RPCHO, Dr. Uhagaze Jean Pascal Blaise yavuze ko abagore bari mu myaka 35 n’abagabo bafite 40 ari bo bahura n’ingorane zo kwibasirwa na kanseri
Umuhuzabikorwa w'ubufasha buhabwa abantu barwaye indwara zidakira (palliative care) muri RBC, Diane Mukasahaha yavuze ko ibikoresho bizaba byabonetse muri Kamena 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza