Mu byumweru bibiri, Ingabo z’u Rwanda zimaze kuvura abarwayi ibihumbi bine

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Mata 2018 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri hatangijwe ibikorwa byiswe ‘Ingabo z’u Rwanda mu Iterambere ry’Abaturage (RDF Citizen Outreach Programme), abaturage basaga ibihumbi bine bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

RDF Citizen Outreach ni ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zatangije mu mwaka wa 2009 mu ruhererekane rw’ibyari bizwi nka Army Week.

Uyu mwaka ibi bikorwa nibwo byahinduriwe izina, byongererwa n’igihe byamaraga kuko byatangiye tariki 20 Mata bikazasozwa tariki 30 Nyakanga 2018.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe kuri uyu wa Gatandatu bunyujijwe kuri Twitter, byavuze ko kuva ibi bikorwa byatangira abaturage basaga ibihumbi bine bamaze kuvurwa, mu gihe abasaga ijana bamaze kubagwa.

Biteganyijwe ko muri ibi bikorwa Ingabo z’u Rwanda zizavura abaturage ibihumbi 113 indwara zitandukanye zirimo amenyo, iz’ubuhumekero ndetse n’iz’amagufa.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu Baturage mu Karere ka Musanze, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko intego y’Ingabo z’u Rwanda ari ukurinda igihugu n’abagituye, ziharanira ko abaturage bose bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Umutekano kuri twe ntabwo ari ukuba nta ntambara ihari ahubwo bivuze Abanyarwanda bafite ubuzima bwiza aribyo bibageza ku bwigenge bwuzuye.”

Yongeyeho ati “Ibihugu byose byateye imbere ntabwo byabigejejweho n’inkunga z’amahanga ahubwo ni abaturage babyo bakoresheje amaboko n’ubwenge bwabo kugira ngo bagere ku iterambere bishimira uyu munsi. Niba rero abandi bashobora kubigeraho, natwe twabishobora.”

Uretse ibijyanye n’ubuvuzi, muri ibi bikorwa Ingabo z’Igihugu zizubaka inzu 1 961 z’abatishoboye, ibyumba by’amashuri 121 n’ubwiherero 108 bw’ayo mashuri; hazanahingwa hegitari 4,511.

Kuva ibi bikorwa by’Ingabo byatangira mu 2009, hamaze kuvurwa abarwayi 363,848, hubakwa ibitaro bikuru bitandatu, amavuriro 55 n’ibyumba by’abajyanama b’ubuzima 114.

Ingabo z’u Rwanda kandi zubatse inzu 85 059 z’abatishoboye, zikora imihanda y’ubuhahirane ireshya n’ibilometero 385.6; hubatswe ubwiherero bw’abaturage 36 434; ibyumba by’amashuri 1380; ubwiherero bwabyo 1126, amacumbi y’abarimu 168 n’ibindi.

Ingabo z'u Rwanda mu byumweru bibiri zimaze kuvura abaturage basaga ibihumbi bine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza