Minisitiri Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda ibihuha by’abavuga ko Ebola yageze mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasabye Abanyarwanda kwirinda amakuru y’impuha y’abakwirakwiza ko indwara ya Ebola imaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaba yarageze mu Rwanda.

Ubu butumwa Minisitiri Gashumba yabutanze kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2019 ubwo yari mu Kigo cy’Urubyiruko cya Maison de Jeunes mu Murenge wa Kimisagara, mu birori byo kwizihiza imyaka 15 ya gahunda ya Perezida wa Amerika mu kurwanya Sida, President Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR) imaze itangijwe mu Rwanda.

Ibi birori byitabiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vrooman n’abandi banyacyubahiro.

Minisitiri Gashumba yiseguye ko yahageze atinze bitewe na gahunda yarimo yo gukurikirana imvano y’impuha zakwirakwijwe ko Ebola yageze mu Rwanda.

Yagize ati “Icyatumye nkererwa nari ndimo mposha impuha bamwe muri mwe bashobora kuba bumvise mu bitangazamakuru byo hanze tutazi n’icyo bigamije. Ubwo nagiraga ngo nacyo nkigarukeho ndi kumwe namwe mwese dufatanyije mu gukumira icyorezo cya Ebola mu gihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Hari bamwe ngira ngo babonye umwanya wo kubisoma hari umudamu wambutse ajya muri Uganda agiye gucuruza amafi ajya kurema isoko arangije avayo ajya muri Congo yitaba Imana. Uyu munsi twabonye itangazo rivuye mu kinyamakuru kivugira hanze gisobanura aho yaciye, aho muri Uganda bakahavuga no muri Congo aho yagiye ariko barangiza bagatangaza ngo turakeka ko yaba yaragiye no mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko icyo kinyamakuru cyatangaje ko ngo uwo mubyeyi yaba yaragiye i Gisenyi kuremayo isoko ariko ntibagaragaze neza aho hantu.

Aya makuru yatangiye gusakara nyuma yuko ku wa 14 Nyakanga 2019, umuntu umwe yagaragaweho ibimenyetso bya Ebola mu Mujyi wa Goma, uhereye mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’u Rwanda aza no kwitaba Imana.

Minisitiri Gashumba yasabye abumvise amakuru ko Ebola yageze mu Rwanda kwirinda ibihuha.

Yagize ati “Nagiraga ngo tubasabe ko mukomeza kwirinda, mugire umuco w’isuku, gukaraba intoki mu midugudu yanyu no gutanga amakuru ku gihe.’’

Yakomeje ashishikariza abaturage kutajya ahari ibyorezo igihe atari ngombwa, kwivuza igihe bagize ibimenyetso birimo umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo no gusesa ibiheri ku mubiri no kuva amaraso ahantu hose hari imyenge.

Ebola yandurira mu matembabuzi cyangwa mu gukoranaho k’umuntu uyirwaye n’utayirwaye. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Mu Rwanda hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola harimo abaganga bahuguwe, abapolisi, ingabo n’abajyanama b’ubuzima, ndetse hashyizweho ikigo gishobora kwakira abantu baramuka bagaragaweho Ebola.

Kuva virusi ya Ebola yavumburwa mu 1976, iyi ndwara yagaritse ingogo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014–2016 kuko yahitanye abantu basaga ibihumbi 11 muri Liberia, Guinea na Sierra Leone abandi ibihumbi barayivurwa.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2018 . Kugeza ubu imaze guhitana abasaga 1000 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri RDC.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane yasabye Abanyarwanda kwirinda ibihuha bivugwa ko Ebola ageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza