Minisiteri y’Ubuzima yanyomoje ibivugwa ko Ebola ikomeje gusatira u Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Mutarama 2019 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abanyarwanda n’Abaturarwanda ibamenyesha ko nta tangazo ryatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda.

Ni nyuma y’inkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa BBC tariki ya 28 Mutarama 2019, ivuga ko OMS yatangaje ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse tariki ya 28 Mutarama 2019 riragira riti “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abanyarwanda n’Abaturarwanda ko nta tangazo yahawe n’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryaba rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga”.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba iboneyeho guhumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho icyorezo cya Ebola kandi ko hafashwe ingamba zitandukanye zo gukumira no kwirinda icyo cyorezo.

U Rwanda rumaze igihe mu myiteguro yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola cyibasiye igihugu cy’abaturanyi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi aho igeze harashimishije.

Ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye za leta n’imiryango mpuzamahanga harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, hateguwe amahugurwa y’abaganga, abaforomo n’abandi bakora mu mavuriro mu turere twose tw’igihugu.

Hahuguwe kandi abashinzwe guhugura abandi kuva ku karere kugera ku mudugudu harimo abajyanama b’ubuzima, mu bijyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola.

Abandi bahuguwe harimo abapolisi, abanyamakuru n’abakorera bushake ba Croix Rouge y’u Rwanda. Ubukangurambaga bugikomeza burakorwa ku bijyanye no kumenya ibimenyetso bya Ebola, uburyo bwo kwirinda kuyandura n’icyakorwa iyo habonetse uwaba yayanduye.

Ibi birakorwa ku nzego zitandukanye kugera mu mudugudu aho batanga ubutumwa bwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola mu muganda, mu mashuri, ku ma radiyo na za televiziyo n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

Ibyaba n’andi mashusho byaramanitswe hafi ya za gasutamo, ku ma hoteri, amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi mu turere twegereye imipaka.

Ubutumwa butangwa bwakozwe hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu kureba ubumenyi abanyarwanda bafite mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Ebola.

Hubatswe ikigo cyihariye mu kuvura Ebola iramutse igaragaye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Haguzwe ibikoresho n’imiti byakwifashishwa haramutse hagaragaye Ebola mu Rwanda.

Hakozwe imyitozo itandukanye yo gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana na Ebola iramutse ihagaragaye. Iyo myitozo yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Rusizi ku bitaro bya Gihundwe, ku kibuga cy’indege cya Kamembe no ku kigo gifite ubushobozi buhagije bwo kuvura Ebola i Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Minisiteri y’ubuzima igira iti “Ibyo byose biragagaza ko u Rwanda rwiteguye bihagije guhangana na Ebola. Nubwo duhagaze neza mu kwitegura Ebola, imyitozo irakomeje ku nzego zitandukanye mu gihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ebola ntiyandurira mu mwuka.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko iyi ndwara yoroshye cyane kwirinda iyo abantu bitaye ku isuku. Yasabye ko abantu bagira umuco wo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune.

Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru agomba kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye, gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

U Rwanda rwiteguye guhangana n'icyorezo cya Ebola

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza