Minisante yahumurije Abanyarwanda ku bwa Ebola yagaragaye muri RDC

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kugira ihumure kuko aho icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ari kure y’umupaka warwo kandi hari ingamba zo guhangana n’ibyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko hagati y’itariki ya 4 Mata n’iya 11 Gicurasi 2018, habonetse abantu 32 bagaragaje ibimenyesto by’iyo ndwara, mu gace ka Bikoro mu Ntara ya Équateur muri RDC bapfuye. Igenzura rya mbere ryemeje bidasubirwaho ko muri abo, babiri bayirwaye ariko hamaze gupfa 18.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira ihumure.

Yagize ati “Ubutumwa bwacu ni ubwo guhumuriza abanyarwanda kuko ahagaragaye icyorezo atari hafi y’imipaka y’u Rwanda kandi u Rwanda ruhorana ingamba zo gukumira ibyorezo harimo na Ebola, ku bufatanye n’itsinda rihoraho rishinzwe ubutabazi bwihuse.”

Yakomeje ati “Ikindi ni uko tudahwema gusaba uruhare rwa buri muturage mu kwirinda ibyorezo, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce twagaragayemo icyorezo, guhorana umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune.”

Ikindi Minisitiri Gashumba yasabye abaturarwanfda ni ukwisuzumisha kare igihe bumva barwaye.

Minisistiri w’Ubuzima yibukije ko ibimenyetso bya Ebola ari umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Ebola ntiyandurira mu mwuka, yandura ku muntu ukoze ku murwayi wayo nta buryo bwo kwirinda afite.

Mu 2014 abantu basaga ibihumbi 11 bahitanywe na Ebola mu bihugu bitandukanye muri Afrika, birimo Guinée, Liberia na Sierra Leone, mu gihe abagera ku 29,000 bari baranduye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza