Minisante yaburiye Abanyarwanda ku cyorezo cya Marburg cyagaragaye muri Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yaburiye Abanyarwanda ko muri Uganda hagaragaye icyorezo cya Marburg, bakaba basabwa kwitwararika ngo hatazagira uwandura.

Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuwa 20 Ukwakira 2017 rimenyesha Abanyarwanda ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ryatangaje ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Burasirazuba bwa Uganda ku mupaka na Kenya mu gace ka Kween, mu karere ka Kapchorwa aho kimaze guhitana abantu babiri.

Yibukije ko Virusi itera indwara ya Marburg yandurira mu matembabuzi nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi, amarira, n’ibindi by’uyirwaye. Umuntu ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite iyo ndwara, cyane cyane uducurama, inkende n’izindi.

Byongeye mu gihe cyo gushyingura umuntu wishwe na Marburg abantu bashobora kuhandurira mu gihe bakoze ku murambo; Iyo ndwara ntiyandurira mu mwuka.

Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje Abanyarwanda ko uwanduye Marburg ashobora kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara hagati y’iminisi ibiri na 21, harimo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara mu mikaya, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe
Ubuzima ishobora guhitana abayirwaye kugeza kuri 88% by’abayanduye kandi kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo igira.

Kubw’ibyo, Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda n’abanyamahanga bagenderera u Rwanda Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Marburg; umuntu wese ufite ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru agomba kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye; abantu bakirinda no gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye.“


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza