Inama za muganga ku mahirwe ari mu kwivuza kanseri hakiri kare

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 5 Gashyantare 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bikomeje kuzirikana ku bubi bw’indwara ya kanseri iri mu zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi, abahanga mu buvuzi bwayo bavuga ko uburyo bwiza bwo guhangana nayo ari ukuyivuza kare.

Kanseri ni indwara ikomeje gukwirakwira cyane ku Isi yose, aho mu mwaka wa 2018 yahitanye abantu miliyoni 9,6, bingana n’umuntu umwe muri batandatu bapfuye muri uwo mwaka.

Imibare yerekana ko abagera kuri 70% by’abo ihitana bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bidafite ubushobozi bw’ubuvuzi buhambaye bwo kuvumbura no kuvura kanseri hakiri kare.

Mu Rwanda naho kanseri ikomeje kuzamukana ubukana bwinshi kuko mu mwaka ushize yahitanye abantu 6044 bavuye kuri 5900 bo mu 2014.

Umuganga ukora muri Serivisi z’Ubuvuzi bwa Kanseri mu Bitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura indwara ya Kanseri, Dr Sebahungu Fidèle, yabwiye IGIHE ko uburyo bwizewe bushobora kongerera abarwayi ba kanseri amahirwe yo kuyikira ari ukwivuza kare.

Yagize ati "Kanseri irakira bijyanye n’uko yapimwe kare kandi bikanajyana n’ubumenyi bw’abaganga bashobora gukeka ko umurwayi ayifite hakiri kare bakamwohereza aho agomba kubonera ubuvuzi bwihariye rugikubita."

Yavuze ko kubera ko kanseri ari indwara ishobora kumara mu mubiri w’umuntu igihe kinini atanabizi, ari ngombwa ko kuri buri mpinduka ibaye mu mubiri wawe, cyane cyane kubona ibibyimba n’ibindi nk’ibyo, ari ngombwa kwihutira kwisuzumisha.

Ati "Icyo dusaba abantu ni ukujya bisuzumisha ndetse abo igaragayeho bakivuza kare. Abaganga na bo bakwiye kujya bagira amakenga bagafasha ababagana mu kumenya niba koko baba batarafashwe na kanseri."

Dr Sebahungu akomeza avuga ko bitewe n’ubwoko bwa kanseri, hari izikira burundu ariko hakaba n’izindi zisaba ko umurwayi ahabwa imiti imworohereza ububabare bityo iminsi ye yo kubaho ikicuma.

Ku ruhande rw’abarwayi ba kanseri bari mu Bitaro bya Butaro bagaragaje ko kuba igihugu cyarashyizeho uburyo bashobora kwivuriza iyo ndwara ikomeye mu Rwanda ari iby’agaciro, kandi ko serivisi bahabwa zatangiye kubafasha.

Hakorimana Marie Claire ni umwe mu bavurirwa i Butaro yavuze ko yabanje kwivuriza i Gicumbi mbere yo koherezwa i Kigali kwivurizayo abwirwa ko arwaye kanseri.

Yagize ati "Mbere yo kumenya ko ndwaye kanseri aho nivurizaga bajyaga bampererekanya banyohereza ahantu henshi hatandukanye. Muri Gashyantare umwaka ushize, ni bwo umuforomo duturanye yamenye utubazo mfite mu ibere angira inama yo kujya kwa muganga ariko mbere yaho nari maze imyaka myinshi nivuriza mu kinyarwanda (ubuvuzi gakondo). Njye numvaga utuntu tumeze nk’utubuye mu ibere bakambwira ko ari uburwayi bw’ifumbi."

Yavuze ko akiyumvamo iki kibazo yabanje kugikerensa. Ati "Byatangiye ubwo nonsaga bucura bwanjye ubu ufite imyaka 13, najyaga mbabara mu ibere ariko simbyiteho nyine. …..Nyuma yo kugera i Butaro banyitayeho cyane, bampa imiti, ubu ngenda noroherwa kandi nizeye ko nzakira."

Nezerwa Jean Claude we yemeza ko yamenye ko arwaye kanseri akererewe kuko yabanje kwivuza akoresheje indi miti.

Ati “Namaze amezi abiri ndibwa mu nda, nkajya muri farumasi nkagura imiti y’inzoka nkeka ko ndwaye amibe. Ubundi ngakeka ko ndwaye igifu, bigera ubwo ntangira kwituma amaraso mbona birakaze njya kwa muganga. Bamfashe ibizamini baza kumbwira ko ari kanseri yo mu mara banyohereza hano i Butaro. Muri icyo gihe nari narihebye cyane numva ko mfuye ariko nyuma yo kugera hano nasanze hari abandi benshi barwaye kanseri mbona bo bariyakize, bituma nanjye ngira icyizere kandi ndi koroherwa."

Usibye Abanyarwanda bavurirwa i Butaro hari n’abava mu mahanga bashaka ubuvuzi; aba barimo Nahimana Anesie waturutse i Burundi ashaka ubuvuzi bwa kanseri y’ikibyimba kiri mu mugongo arwaye.

Yakomeje ati "Iwacu ntabwo bashoboye kuvura iyi ndwara rwose. Gusa kugera mu Rwanda biragoye kuko amafaranga yo kwishyura indege ni menshi kuko imipaka yo hasi irafunze. Nageze aha baramvura none ubu ndimo ndakira buke buke kandi nizeye ko nzakira neza. Ikibazo nagize ni ugutinda kwivuza kuko iwacu amavuriro mato ntabyo azi."

Ibitaro bya Butaro bizwiho umwihariko wo kuvura indwara za kanseri aho kugeza ubu hatangirwa serivisi nka Chemotherapy no kubaga (Surgery), gusa byunganirwa n’Ibitaro bya Kanombe na byo bishobora gutanga serivisi zirimo no gushiririza kanseri (Radiotherapy).

Imibare igaragazwa n’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Butaro igaragaza ko kanseri y’ibere iza ku isonga muri zituma biganwa na benshi, aho mu barwayi byakira, abagera kuri 26% baba bayirwaye. Ikurikirwa na kanseri y’inkondo y’umura ifata 21% mu barenga 2500 bakirwa n’ibyo bitaro ku mwaka.

Abantu bose barimo n'abana bashobora kurwara kanseri ariko iyo bavuwe kare bagira amahirwe yo gukira
Dr Sebahungu Fidèle avuga ko kwivuza hakiri kare bishobora kurinda umuntu kurwara kanseri
Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .