Kuba umubare w’abafite virusi ya SIDA uhora kuri 3 % turabyishimira-Minisitiri Gashumba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2017 saa 07:19
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yatangaje ko u Rwanda rwishimira kuba umubare w’abafite ubwandu bwa Vurusi itera SIDA uhora kuri 3 % ngo kuko bigaragaza ko abantu bashya bandura ari bake kandi abanduye mbere bagakomeza kwitabwaho neza.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru nyuma yo gufungura ku mugaragaro inama yahurije hamwe abashakashatsi basaga 150 ku cyorezo cya SIDA, baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi.

Iyi nama y’iminsi ibiri yabereye Kigali, igamije kungurana ubumenyi n’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa intego z’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ya Treat All, y’uko muri buri gihugu abaturage 90 % bamenya uko bahagaze, 90 % by’abanduye bakajya ku miti, 90 % by’abafata imiti bakayifata uko bikwiye.

Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 buri kuri 3 %, abafata imiti igabanya ubukana bari kuri 82 %.

Minisitiri Gashumba yabwiye abanyamakuru ko kuba ubwandu bwa SIDA buhora kuri 3 % mu Rwanda ari ibintu byo kwishimira.

Yagize ati “Niwumva igihugu kikubwiye ko cyageze kuri 2 % cyangwa 1 % uzamenye ko hari abantu bapfuye ahubwo, twebwe kuba bidahinduka ni ikintu twishimira kuko bigaragaza ko ari abagize amahirwe make yo kwandura turabavura bagakomeza bakabaho, ariko nanone bikagaragaza ko nta bandi biyongeraho.”

Gashumba yakomeje avuga ko mu Rwanda bigeze kuri 0 % byaba byiza ariko bigoye.

Ati “Umuntu yakwifuza kuba ari kuri 0 % ariko siko bimeze.Ku isi hose ntaho uzasanga hari 0 % ariko kuba u Rwanda rwabashije kubihagarikira kuri 3 % ntibyiyongere, ni ukubihuza no kuba nta bantu bashya bandura ariko n’abandura tukabungabunga ubuzima bwabo.”

Gashumba yavuze ko bazakomeza ubukangurambaga kugirango abaturage bose bamenye uko bahagaze, kuko nubwo OMS yiyemeje kugera kuri 90 %, u Rwanda rwo rushaka ko byose biba 100 %.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuzima bw’abaturage, (The CUNY Institute for Implementation Science in Population Health ) Ishami rya Afurika yo hagati, Denis Nash yavuze ko ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buri hejuru ariko ko hari impinduka.

Yagize ati “Hari ibihugu nk’u Rwanda n’ibindi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho ubwandu bwashyizwe ku murongo, butiyongera . Turizera ko mu gihe kiri imbere buzagabanuka kuko hari ukwirinda ubwandu bushya. Ibibazo ibihugu byinshi bifite ni ababana n’ubwandu bataripimishije, ubundi bakabaye bapimwa bakitabwaho.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kanombe, Col Dr Jean Paul Bitega yavuze ko iyo nama izarebera hamwe uko gahunda yo kwita ku bafite ubwandu (Treat All) iri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’icyakorwa ngo birusheho.

Inama yahuje abashakshatsi bo mu bihugu bya Afurika, u Burayi na Amerika yateguwe n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ku bufatanye n’Ihuriro ry’ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA, IeDEA (International Epidemiology Databases to Evaluate AIDS) .

Ku isi, abantu miliyoni 36.7 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 25.5 ni abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu bihugu nka Lesotho, Swaziland na Bostwana, 20 % by’abantu bakuru bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Dr Muhayimpundu Ribakare, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukurikirana ubuvuzi bw'ababana n'agakoko gatera Sida
Denis Nash, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuzima bw'abaturage
Col Bitega, Umuyobozi w'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bakurikiye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza