Kayonza: Indwara ya Silicose ikomeje kwibasira abakora mu mabuye y’agaciro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Kanama 2019 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu bakomeje guterwa ubwoba n’indwara iri kwibasira abakora n’abakoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyo ndwara ikaba yitwa Silicose, aho imaze guhitana benshi abandi ikabazahaza.

Ni indwara ifata umuntu agatangira guhumeka insigane, abandi bagakorora amaraso byagera aho bakananirwa guhumeka, uwo bagejeje kwa muganga yongera guhumeka ari uko bamuhaye ibyuma bimwongerera umwuka.

Ku bitaro bikuru bya Rwinkwavu uhasanga abenshi mu barwayi bamaze imyaka iri hagati y’itatu n’itanu baryamye ku gitanda nyuma yo kuzanwa bananiwe guhumeka bakaharwarira imyaka myinshi.

Sikubwabo Innocent uri mu barwaye iyi ndwara ya Silicose yavuze ko yayikuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Bambwiye ko byatewe n’ivumbi riba hariya ducukurira amabuye. Nari maze imyaka irenga icumi ncukura amabuye y’agaciro hano i Rwinkwavu, kuva iyi ndwara imfashe maze imyaka ine nivuriza ku mafaranga yanjye. Ubu yanshizeho sosiyete mpanyi nakoreraga ntacyo yamfashije mu kwivuza kandi bambwira ko nzakira ari uko nabonye amafaranga menshi nkajya kwivuza hanze.”

Ndagijimana Jean Damascène we avuga ko amaze imyaka itatu arwaye iyi ndwara.

Ati “ Nari maze imyaka irenga umunani ncukura amabuye y’agaciro, abayobozi bacu batubwiraga ko turi mu bwishingizi ariko ubwo natangiraga kwivuza nasanze barambeshye. Icyifuzo mfite nuko badufasha kwivuza tukabona imiti.”

Sikubwabo avuga ko mu murenge wabo iyo ndwara imaze kwica abarenga 15.

Umuyobozi wa sosiyete Worlfram Mining and Processing icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu, Balinda Joseph yabwiye IGIHE iyo ndwara bayizi kandi abakozi babo bahabwa ubwishingizi.

Yagize ati “ Iyo ndwara turayizi akenshi ituruka ku ivumbi riba rituruka ahantu bacukurira amabuye y’agaciro. Ubu ntabwo bakiyandura abayifite bayanduye mu myaka ishize ubwo hano hakorerwaga ubucukuzi budakurikije amategeko, kuva twatangira gucukura bitewe nuko dukoresha ipompo n’amazi ntabwo bayandura kuko nta vumbi rizamuka.”

Dr Dusingizimana Wellars uzobereye mu kuvura indwara zo mu mubiri ku bitaro bya Rwinkwavu yabwiye IGIHE ko mu gihe cy’umwaka umwe amaze kuri ibi bitaro, abarwayi 20 barwaye Silicose aribo amaze kuvura harimo bane bapfuye, batandatu bakiri mu bitaro n’abandi bakivuza bataha.

Yavuze ko iyi ndwara ikunda gufata abantu bakora imirimo ifite aho ihuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abakora mu gukata ibirahure.

Ati “ Abenshi irabafata bakananirwa guhumeka bitewe n’udusate tw’amabuye, imisenyi,urutare,ibirahure n’ibindi bifite aho bihuriye n’ivumbi ryinshi baba bakoramo nta bwirinzi buhagije bafite, gusa abakora muri ibyo bintu bose siko bayandura ahubwo hari ikigero baba barengeje.”

Dr Dusingizimana yagiriye inama abakora mu bikorwa bifite aho bihuriye no kubanduza iyi ndwara kwirinda cyane.

Ati “ Abakoresha iyo mirimo kuko bo akenshi usanga banabizi, bakwiye kwigisha abakozi babo bakabasobanurira ububi bw’iyi ndwara, bakabagira inama yo kwambara ibikoresho by’abugenewe nk’uturindamunwa, amazuru n’ibindi.”

Mu mwaka wa 2013, indwara ya silicose yishe abantu 46 000

Silicose ni indwara ifata imyanya y'ubuhumekero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza