Inzobere z’Abahinde zigiye gusuzuma Abanyarwanda indwara zirimo izo mu mavi n’uruti rw’umugongo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Inzobere zikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi bw’indwara zifata amagufa ziturutse mu bitaro bya Lokmanya Hospital mu Buhinde, zigiye gusuzuma Abanyarwanda bafite ibibazo bitandukanye mu mavi no mu ruti rw’umugongo.

Iki gikorwa kizabera muri Polyclinique la Medicale benshi bazi nko kwa Dr Kanimba hafi ya Kiliziya ya Ste Famille, kuva tariki ya 16-18 Nyakanga 2018, cyateguwe n’Ikigo TASS (Travel Abroad Solution & Services ltd), gifasha abantu kujya kwivuza mu mahanga, ku bufatanye na Lokmanya Hospital yo mu mujyi wa Pune mu Buhinde.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi wa TASS, Mugume Elia, yavuze ko iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya gatatu cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu gusuzumwa bitabaye ngombwa ko bakora ingendo ndende.

Yagize ati “Bazasuzuma indwara z’amagufa by’umwihariko amavi n’uruti rw’umugongo. Bazabakorera ibizamini, abafite ibibazo byoroheje bagirwe inama. Ku bafite uburwayi butavurirwa mu Rwanda, bazahabwa itariki bashobora kujya kwivurizaho ku bitaro byabo mu Buhinde.”

Yakomeje avuga ko ari amahirwe Abanyarwanda bahawe kugira ngo basuzumwe n’inzobere badahenzwe, kandi n’abafite ibibazo bikomeye barusheho gusobanukirwa uko bafashwa kujya kwivuriza hanze.

Mugume avuga ko ikindi gikorwa bateganya ko cyajya gikorwa gatatu mu mwaka, bari kwiga uburyo uretse gusuzumwa abantu bajya bahita banavurwa, abo biri ngombwa ko babagwa bigakorwa hatabayeho gutegereza, cyangwa kujya mu mahanga.

Uretse gusuzuma izi ndwara kandi, izi nzobere zizanaha Abaganga bo mu Rwanda, amahugurwa ku ikoranabuhanga ryo kubaga indwara zifata mu mavi ku buryo bidatwara igihe kinini ngo umurwayi akire.

Ubu buryo buzwi nka ‘robotic-assisted knee arthroplasty’, bwatangiye gukoreshwa mu Buhinde. Umugore witwa Leela w’imyaka 58 yabazwe aribwo bukoreshejwe akaba yemeza ko yabashije kumanuka ingazi nyuma y’amasaha 24, ndetse mu minsi ibiri gusa asezererwa mu bitaro.

Ni mu gihe nyamara mu myaka hafi ibiri yari ishize nabwo yari yabazwe mu ivi, ariko kubera ko abaganga bari bakoresheje uburyo busanzwe yamaze umwaka wose atabasha kugenda.

Dr Narendra Vaidya wo mu bitaro bya Lokmanya wabaze Leela, avuga ko muri ubu buryo bakoresha robo ituma babaga agace karwaye gusa, ku buryo nta ngaruka bigira ku bindi bice bihakikije.

Ati “Ubu buryo bukorwa binyuze mu kubaga akantu gato cyane. Ibi bigabanya ububabare bwa nyuma yo kubagwa, kuva, ndetse umuntu agakira vuba. Akenshi umurwayi abasha kugenda nyuma y’umunsi umwe gusa, kandi hagati ya 30-35% by’ababwiwe ko bagomba kubagwa mu ivi bashobora kuvurwa hakoresheje ubu buryo.”

Gusuzuma abafite ibibazo mu mavi no mu ruti rw’umugongo bizajya bikorwa kuva saa saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe. Ni mu gihe amahugurwa ku ikoresha rya ririya koranabuhanga azahabwa abaganga azatangwa ku matariki ya 18-20 Nyakanga.

Abarwayi bashaka kwivuza cyangwa bifuza gusobanuza byinshi kuri aya mahugurwa bashobora guhamagara kuri +250788380606 cyangwa +250787485777.

Inzobere mu kuvura indwara z'amagufa ziturutse mu Buhinde zizasuzuma Abanyarwanda indwara zo mu mavi n'uruti rw'umugongo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza