Indwara zo mu mutwe zishobora guhombya Isi miliyari 16$ mu myaka 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Mu gihe nta gikozwe ngo hahagarikwe ubwiyongere bukabije bw’indwara zo mu mutwe, mu myaka 30 Isi izaba imaze guhomba miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.

Raporo ya Komisiyo y’inzobere 28 mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe, yagaragaje ko izo ndwara ziyongereye cyane mu myaka 25 ishize.

Izo nzobere zivuga ko nta gikozwe vuba, hagati ya 2010 na 2030 isi izaba imaze guhomba miliyari 16 z’amadolari.

Raporo igaragaza ko menshi muri ayo mafaranga azagenda ku buvuzi n’imiti abarwayi bo mu mutwe bazakoresha ariko hari n’andi azahomba kubera kugabanyuka kw’abakabaye bakora barwaye mu mutwe.

Hari kandi azakoreshwa mu kwita ku mibereho myiza yabo, azatangwa mu gucunga umutekano ngo hatagira ibyo bangiza cyangwa hasanwa ibyo bangije n’ibindi.

Vikram Patel umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko ubwiyongere bw’indwara zo mu mutwe buri guturuka ku gusaza kw’imiryango (uburyo abantu babagaho) ndetse no kutita ku mibereho y’abangavu n’ingimbi.

Patel yavuze ko ikibabaje ari uko indwara zo mu mutwe zidahabwa agaciro nk’ibindi bibazo bibangamiye ubuzima nkuko Reuters yabitangaje.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 300 ku Isi barwaye agahinda gakabije, mu gihe abandi miliyoni 50 barwaye kwibagirwa.

Raporo ya Lancet igaragaza ko abantu barwaye indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije bakunze kurangwa n’ingeso nko gukora iyicarubozo no guhonyora uburenganzira bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza