00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Dr Kamariza, Umurundikazi uri mu bavumbuye uburyo igituntu gipimwa mu minota 15

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Kanama 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umurundikazi, Dr Kamariza Mireille, uri mu bavumbuye uburyo bushya bwo gupima igituntu mu minota 15, yatangaje ko impamvu yashyize imbaraga mu bushakashatsi burebana n’iyo ndwara ari uko yugarije ibihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dr Kamariza, ukorera muri Kaminuza ya Havard muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ku giti cye yibanda ku ndwara zibasiye ibihugu bikennye kuko abazungu bo batazibandaho.

Yavukiye mu Burundi ariko umuryango we wimukira muri Amerika akiri muto. Ni ho yigiye amasomo y’Ibinyabuzima n’Ubutabire kugeza ku Mpamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Stanford.

Akunze gukora ubushakashatsi kuri SIDA, malaria, igituntu ndetse ubu ari kwiga no kuri COVID-19.

Yagize ati “[SIDA, malaria n’igituntu] izo ni indwara zikomeye mu bihugu nk’u Burundi n’ahandi muri Afurika. Usanga i Burayi bazita ngo ni “indwara za kera” ari nayo mpamvu abazungu batagira ubushake cyane bwo gushaka ibikoresho n’uburyo byo kuzivura.”

Dr Kamariza w’imyaka 32 y’amavuko yavuze ko yakuranye amatsiko yo kumenya ibintu bitandukanye n’uko bikora, akaba ari nabyo byamuteye gushyira ingufu mu bushakashatsi.

Icyakora aracyahura n’inzitizi z’irondaruhu, kuba akiri muto kandi ari n’umugore bituma bamwe batemera ubushobozi bwe. Yavuze ko hari ibiganiro atumirwamo akahasanga abacyumva ko abashakashatsi bakabaye ari abagabo bakuze kandi b’abazungu.

Ati “Njyewe iyo bambonye baratangara bati ‘dutegereje umushakashatsi wo muri Havard’ nanjye nti ‘ni njyewe’. […] Si ngombwa ko uba uri umugabo, umugore, umwirabura cyangwa umuzungu. Igikenewe ni umwete n’ubushake.”

Dr Kamariza yatangaje ko afite intego yo gushakira ibisubizo ibibazo byugarije ibihugu bikennye, bikaba bititabwaho n’abashakashatsi bakomeye.

Mu 2018 ni bwo Dr Kamariza afatanyije n’abashakashatsi 11 bo muri kaminuza zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Budage na Afurika y’Epfo bamuritse inyigo yerekana uburyo bushya bwo gupima igituntu, igisubizo kikaboneka mu minota 15.

Ni uburyo bwiswe DMN-Tre buri mu cyiciro cya “teste rapide [igipimo cyihuta]”.

Ubusanzwe iyo ndwara ipimwa hafatwa igikororwa kikajyanwa muri laboratwari, bigatwara iminsi 21 hategerejwe ko udukoko tuyitera tugaragara neza igisubizo kikaboneka.

DMN-Tre yo yifashisha umuti w’amabara, aho agenda yihindura uko agera ku dukoko dutera igituntu, tukagira ibara ryihariye ku buryo muri microscrope tuboneka byoroshye.

Ni uburyo butanga icyizere nubwo butaratangira gukwirakwizwa mu bihugu byinshi by’umwihariko ibya Afurika byugarijwe n’iyo ndwara.

Ibisubizo butanga bishobora kwerekana niba uwapimwe arwaye igituntu cy’igikatu, mu gihe afata imiti nabwo bikagaragara niba hari icyo iri kumumarira, niba acyanduza cyangwa atacyanduza. Ibyo uburyo busanzweho ntibwabyerekanaga.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi, Dr Kamariza afatanyije na Carolyn Bertozzi banabukoranye batangije Sosiyete ya Olilux Biosciences yo kumenyekanisha ubwo buryo bushya mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibikennye.

Ikoreshwa rya DMN-Tre ryitezweho kugabanya impfu ziterwa n’iyo ndwara cyane ko byagaragaye ko hari umubare munini w’abayirwara batabizi. Uretse kuba bwihuse, bivugwa ko bunahendutse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu 2017 ryagaragaje ko abasaga miliyoni 10 bari barwaye igituntu harimo abagabo miliyoni 5,8, abagore miliyoni 3,2 n’abana miliyoni imwe. Abagera kuri 64% ni bo cyagaragayeho, bivuze ko 36% kitababagaragayeho. Icyo gihe miliyoni 1,3 cyarabishe.

Nibura buri munsi igituntu cyica abagera ku 4.384. Mu bakirwaye, 78% ntibivuza nubwo ari indwara ivurwa igakira. Isi itakariza amadolari asaga miliyoni ibihumbi 16,7 ku mwaka mu kwita ku bakirwaye.

Dr Kamariza Mireille ukomoka mu Burundi yavuze ko SIDA, malaria n’igituntu ari indwara zikomereye ibihugu bya Afurika ndetse zikeneye kwitabwaho by'umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .