Ikiguzi cy’imiti ya kanseri kigiye kugabanywa mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo n’u Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ibigo bibiri bikomeye mu gukora imiti bifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abanyamerika rirwanya indwara ya kanseri ‘American Cancer Society n’umuryango Clinton Health Access Initiative, byatangaje ko hari amasezerano byasinye yo kugabanya ikiguzi cy’imiti ya kanseri mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ikigo Pfizer gifite icyicaro i New York na Cipla cyo mu Buhinde byasezeranye ko bigiye kugabanya ibiciro by’amoko y’imiti 16 ya kanseri. Aya masezerano akaba yitezweho kugabanya impfu z’ibihumbi byicwaga no kubura ubwishyu bw’iyi miti.

BBC yanditse ko aya masezerano azatuma Ethiopia, Nigeria, Kenya, Uganda, Rwanda na Tanzania bizigama ibirenga 50% by’ingengo y’imari byakoreshaga mu kugura imiti ya kanseri.

Dr Megan O’Brien, wo muri American Cancer Society, yabwiye iki gitangazamakuru ko batoranyije ibi bihugu bitandatu kuko ari ho aya masezerano azabyara umusaruro cyane.

Imibare igaragaza ko nibura 44% by’abarwayi ba kanseri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buri mwaka ari abo muri ibi bihugu.

Kanseri irimo kwiyongera muri Afurika nyamara ibihugu byinshi nta bushobozi bifite bwo kuyirwanya. Aha havugwa inzobere mu buvuzi bwayo, ibikoresho byo kuyisuzuma no kubaga abayirwaye. Hari kandi imbogamizi yo kwemera amarozi ituma 80% bayisangwamo yarabageze mu bice bitandukanye by’umubiri.

Abanyafurika bifite usanga akenshi bajya gushakira ubuvuzi bwa kanseri mu Buhinde cyangwa muri Afurika y’Epfo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abanyafurika 450 000 bicwa na kanseri buri mwaka, mu 2030 izaba yica abagera hafi kuri miliyoni imwe. Ivuga kandi ko ubwoko bwa kanseri bwica abanyafurika ubwinshi bwavurwa kuko burimo; iy’ibere, inkondo y’umura na kanseri y’ubugabo.

Pfizer izacuruza imiti ya kanseri yitwa Carboplatin, Cisplatin, Docetaxel, Doxorubicin, Epirubicin, Fluorouracil, Gemcitabine, Leucovorin, Methotrexate, Oxaliplatin na Paclitaxel naho Cipla igurishe iyitwa Anastrazole, Bleomycin, Capecitabine, Carboplatin, Cisplatin, Cytarabine, Oxaliplatin na Vinblastine.

Ikinyamakuru The New York Times cyanditse ko Perezida wa Pfizer, John Young, yavuze ko kugabanya igiciro bitandukanye n’ibikorwa by’ubugiraneza bisanze bikorwa n’iki kigo. Yavuze ko ikiguzi bazajya bishyuza ari icy’abakozi no gupakira imiti gusa.

Dr.Denis Broun Umuyobozi ushinzwe imikoranire na za Guverinoma muri Cipla, yavuze ko igiciro cy’imiti yabo bazakigabanya kugera kuri 1/8 cy’ayo bayigurisha muri USA. Yavuze ko biteguye gutangira gukora imiti ya kanseri mu nganda zacyo ziri muri Uganda na Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza